Perezida Kagame mu bazitabira Inama ya 12 Ngarukamwaka ku Iterambere mu Bubiligi

0 4-06-2018 - saa 10:54, IGIHE

Perezida Kagame ari mu Bubiligi aho azitabira Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere izwi nka ‘European Development Days’ izaba kuva ku ya 5-6 Kamena 2018.

Inama y’uyu mwaka izibanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Ku Rwanda, iyi nama ni umwanya mwiza wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu, ku birebana n’akarere ruherereyemo ndetse n’Isi muri rusange.

Mu Bubiligi, Perezida Kagame azahura n’Umwami Philippe w’u Bubiligi, anagirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Charles Michel.

Perezida wa Repubulika kandi azagirana inama n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batandukanye barimo Perezida w’Inama Nyobozi y’uyu muryango, Donald Tusk; Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri uyu Muryango, Neven Mimica; Uhagarariye Ihuriro ku Bubanyi n’Amahanga n’Umutekano akaba yungirije Umukuru w’uyu Muryango, Federica Mogherini; Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango, Jean-Claude Juncker na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Antonio Tajani.

Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bazitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere uzaba ku ya 5 Kamena.

Uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Umwamikazi Mathilde w’u Bubiligi; Umwamikazi Letizia wa Espagne; Perezida Marie Louise Colero Preca wa Malta; Perezida Roch Marc Christian Kabore wa Burkina Faso; Perezida George Manneh Weah wa Liberia; Minisitiri w’Intebe Erna Solberg wa Norvège, Umunyamabanga Wungirije wa Loni Amina Mohammed na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Antonio Tajani.

Ubwo Perezida Kagame aheruka muri iyi nama, yakiriwe n’abanyarwanda benshi

Ambasaderi Umutoni Christine (uzamuye ibendera hagati) nawe yari yahimbawe

Amafoto: Karirima A. Ngarambe

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza