IGIHE

Perezida João Lourenço yatumiye Kagame, Museveni na Tshisekedi mu nama yiga ku mutekano w’Akarere

26 11-07-2019 - saa 10:20, Ishimwe Israel

Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, yatumiye abakuru b’ibihugu barimo Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda mu nama iziga ku bibazo birimo n’iby’umutekano mu Karere.

Iyi nama iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola yatangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ko ingingo z’ingenzi zizaganirwaho mu mutima w’iyi nama zirimo “Umutekano n’ibibazo byo mu Karere.’’

Iyi nama yateguwe mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC wifashe neza ku butegetsi bwa Tshisekedi ariko ukaba urimo akangononwa hagati yarwo na Uganda.

Kuva mu 2017, u Rwanda rushinja Uganda gushimuta no guta muri yombi Abanyarwanda batembera n’abakorerayo ubucuruzi ndetse abagera ku 1000 batanze ubuhamya bw’iyicarubozo bakorewe mbere yo kwirukanwa muri icyo gihugu.

Uganda kandi yabaye icyanzu aho imitwe yitwaje intwaro, irwanya Leta y’u Rwanda itorezwa, ikanahabwa ubundi bufasha hagamijwe guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Muri Kamena uyu mwaka, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye gucana umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho byashegeshe bikomeye abarwanyi b’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi baharwanira.

Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe ku wa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abari n’abategarugori.

Iki gihugu gicumbikiye imitwe y’iterabwoba irimo FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi; ADF Nalu irwanya ubutegetsi bwa Uganda n’iyindi.

Inama izahuza abakuru b’ibi bihugu yitezweho kuzaganirirwamo ibyo bibazo byose bibangamiye umutekano wo mu karere dore ko ibihugu byose binahuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR.

ICGLR yashyizweho mu 2006 nyuma y’ubusabe bw’imiryango mpuzamahanga irimo na Loni. Yahawe inshingano zo guhuza, kugenzura no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 12 birimo Angola, u Burundi, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Congo Brazzaville, Tanzania na Zambia.

U Rwanda rusanganywe umubano na Angola ushingiye ku kubungabunga amahoro n’uburumbuke mu baturage babyo no mu karere biherereyemo.

Muri Gashyantare 2019, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.

Perezida Paul Kagame aheruka muri Angola muri Werurwe 2019. Aha yari kumwe na mugenzi we wa Angola, João Lourenço
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Rebero Jeremy 2019-07-13 10:19:51

Umuturage yiyambaje umuturanyi we kuko abahungu be bamwonesherezaga. Uwo muturanyi yaramushobije ati: "Orororo! Kandi ari nje ubosha ga"! Mu karere k’Ibiyaga Binini rero ntacyo bivuze kwiyambaza abatera umutekano muke ngo abe aribo baza gukemura ikibazo. Aba bagabo bahuye bafite za gahunda zabo zitandukanye. Tchisekedi ntacyo yamarira biriya bigugu kandi n’iwe ntacyo arimo ageraho! Tuzi twese uwateye ibibazo muri Kongo kandi ibyo yashakaga ashobora kuba atarabigeraho. Hari umutegetsi wavuzeko Kagame na Museveni badakeneye umuhuza. Nibyo yuko baraziranye kandi bafitanye amabanga menshi mubyerekeranye n’umutekano wa kariya karere. Uko mbibona, amahoro si aya none.

2
Beatrice Bongwa 2019-07-12 13:10:08

Kuganira ku mubano w’ibihugu ni byiza cyane ariko bigomba guherekezwa no kuganira hagati y’abaturage. Umubano w’Urwanda na Uganda uzazahurwa nuko abategetsi bumviseko imbara atarizo zubaka. Hagati aho ariko, bagombye kuvugana cyanga gushyikirana n’abaturage babo aho kubita amazina no kubaheza. Baba abari mu gihugu cyanga abari hanze, ntawanga igihugu cye. Naho ibya Kongo byo ni ibanga yuko intambara zabaye zihabwa ubufasha bukomoka mu Rwanda. Urukiko mpuzamahanga ruherutse kubyemeza. Rero twitegure inkurikizi!

3
gashikazi gashumba 2019-07-12 12:10:54

Nyamara mu minsi ishize twavugaga ko nta muhuza dukeneye mu bibazo byacu na uganda!!!. Njye nakwisabira abantu bajya bahubukira ku bibazo politici-dilpamatiques kujya bagenza make kuko haba hari abagimba kubikemuera. Umubano hagati y’ibihugu byombi urakenewe.

4
Marc 2019-07-12 05:03:44

Iyi ni ntambwe nziza itewe mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’ umutekano

5
Imena 2019-07-12 04:53:33

iyi nama ije ikenewe pe, triparitite ya Tshisekedi, Kagame na Laurenco yari nziza twizere ko Uganda ijemo itaje kubizambye kuko isanzwe. Naho kuba yaza ikabazwa ibyo kubanira nabi u Rwanda, ibyo nabyo ni sawa hanyuma nibyitwaramo neza, bayi integre mo nta kibazo

6
Kajigita 2019-07-12 04:49:24

ibibazo Uganda ishinja u Rwanda buri wese uzi gusesengura abona ko ahubwo Uganda ariyo ibitera, hanyuma se waha Kayuma umwanya uzi ko arwanya umuturanyi hanyuma ukaba uri umuturanyi bwoko ki? hanyuma se wafata abaturanyi ugakubita ugafunga abandi ukica, ubwo buturanyi bukaba ari bwoko ki? Hanyuma se ba rujugiro bahawe umwanya wo guhinga itabi ngo bazakuremo kashi batere u Rwanda nabyo arabihakana? Museveni ashatse yashyira umupira hasi tukabana amahoro naho ubundi nashaka guha icyuho abarwanya u Rwanda azashiduka yishenye kuko baca umugani ngo iyo umurwayi arwaje ibinyoro ugura akarago cg ngo inkoni ikubise umukeba uyirenza urugo. kandi ndemeza ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze rubanira nabi abagande, n’ikimenyi menyi abari mu Rwanda babayeho neza yewe no kurusha iyo bari i Kampala.

7
Kajigita 2019-07-12 04:46:21

8
Kajigita 2019-07-12 04:43:21

9
Mabano 2019-07-12 04:23:30

@Mukrisito: Inama izahuza abakuru b’ibi bihugu yitezweho kuzaganirirwamo ibyo bibazo byose bibangamiye umutekano wo mu karere dore ko ibihugu byose binahuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR.

ICGLR yashyizweho mu 2006 nyuma y’ubusabe bw’imiryango mpuzamahanga irimo na Loni. Yahawe inshingano zo guhuza, kugenzura no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 12 birimo Angola, u Burundi, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Congo Brazzaville, Tanzania na Zambia.

10
kalisa 2019-07-12 04:22:16

Ndashimira Perezida wacu ku ruhare ari kugira mu iterambere ry’ Afurika. Iyi ni impano abanyarwanda twahawe ni Imana.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza