Pasiteri Semasaka yahanuriraga ibinyoma FDLR ko izafata u Rwanda

5 7-12-2017 - saa 11:04, Emma-Marie Umurerwa

Pasiteri Semasaka Aloys uherutse kuva mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko akibayo yari mu bifashishaga ubuhanuzi bw’ibinyoma, arema icyizere abo muri FDLR ko bazashyira bagatera u Rwanda bakarufata.

Uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Murundi, avuga ko yashyize afata icyemezo cyo gutaha agahagarika kubeshya.

Semasaka yabwiye IGIHE ati “Ngiye kumara umwaka ntashye mu Rwanda, nkiri muri Congo najyaga mpanurira abo twari kumwe ko tuzataha mu Rwanda tugategeka, ko tuzarwana tugatsinda kandi ko ariko Imana yavuze. Ariko mu by’ukuri byari ibinyoma.”

Akomeza avuga abari mu mashyamba ya Congo bizera cyane ibyitwa ubuhanuzi. Ati “Bemera cyane ubuhanuzi, abari muri ariya mashyaka yombi FDRL iyobowe na Byiringiro Victoire na Mudacumura, hamwe na CNRD iyobowe na Irategeka Rumbago Wilson bo bakubwira ko umubyeyi Bikira Mariya yababwiye ko azabaha igihugu.”

Avuga ko abahanuzi b’ibinyoma bagira uruhare runini mu kubuza Abanyarwanda bari mu mashyamba gutahuka, akabasaba kutabatega amatwi.

Ati "Abahanuzi bagira uruhare runini kugira ngo abantu bahame mu mashyamba, bahanura ko bazataha bakarwana bagatsinda bagafata igihugu. Hari igihe twageragamo abahanuzi bagatanga ibyo byiringiro. Ibi rero ni ibinyoma biba bigamije kugira ngo abayobozi bo muri ariya mashyaka bafite ibyaha bakoze mu Rwanda badasigara bonyine mu mashyamba. Umunyarwanda wese unyumva ari mu mashyamba ya Congo namugira inama yo kumva ibyo Leta y’u Rwanda imusaba agataha mu mahoro naho ibyo kuvuga ngo bazafata igihugu ni inzozi batazigera bakabya.”

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Umulisa Henriette, yabwiye IGIHE ko kuba Semasaka yaratashye ari igikorwa gikomeye kuko ari umwe mu bahanuriraga abari yo ko bazataha bagategeka.

Ati "Kuba yarahindutse agataha adufasha kubwira abandi ko Imana n’amahoro biri mu Rwanda.”

Urubyiruko rwo muri FDRL rutaha rutazi u Rwanda

Umulisa avuga ko muri iyi minsi hari gutahuka urubyiruko rwinshi.

Yagize ati “ Muri iyi minsi turi kubona urubyiruko rwinshi. Ubu abari gutaha ni mu bavukiye hariya bagiye mu gisirikare bakiri abana. Ntabwo bazi u Rwanda, ntabwo bazi amateka y’u Rwanda no kugira ngo batahe ni uko haba habaye ubukangurambaga bukomeye.”

Yakomeje avuga ko buri mezi atatu abasohoka mu Kigo cya Mutobo baba bageze nko ku 100, ubu abahamaze ibyumweru bike bagera muri 70.

Umulisa yakomeje avuga ko abasigaye mu mashyamba ya Congo bafashwe bugwate n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati "Abadataha babaye mu bwoba, mu kinyoma cy’ababafashe bugwate bashaka gukomeza kubakoresha mu mirwano.”

U Rwanda rukomeza gushishikariza impunzi z’Abanyarwanda gutaha, dore ko habura iminsi mike icyemezo cyo kubakuriraho sitati y’ubuhunzi kigashyirwa mu bikorwa.

Pasiteri Semasaka Aloys wahanuriraga ibinyoma FDLR ko izafata u Rwanda (Iburyo)

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Fulgence 2017-12-07 10:39:28

Burya abahanuzi bose baba babeshya cga nabo muri Fdrlr gusa babeshya?

2
rubayita athanase 2017-12-07 08:49:42

kwirarira ntibibujiwye kandibigatuma umuntu asinzira neza.arikoanhagaritse umutima.

3
Passy Narumiwe 2017-12-07 06:33:35

Aje guhanura ibinyoma hano! Yewe nibenshi biyita ba abahanuzi n’amazina menshi akomeye. Bigize ba pastori ba musenyeri ba apotre nayandi ntamashuri bize ! Aliko nabonye harimo ifaranga dda! Amatorero yabaye imishinga ibyara inyungu z’ifaranga.Nibarye bari menge twarahumutse ntawe uzatubeshya ngo tumwemerere!

4
gatera 2017-12-07 04:52:29

Pastors benshi bavuga ko imana yaberetse cyangwa yabatumye,kandi abayoboke babo bakabyemera,ndetse bakabaha amafaranga menshi.Abahanuzi b’imana ba kera,wababwirwaga nuko bahanura ibintu bikomeye bikaba,kandi ntibasabe amafaranga.Ntimukemere abiyita abakozi b’imana b’iki gihe,kuko baba bishakira ifaranga.Jye n’abandi dusengana,tubwiriza mu ngo z’abantu no mu mihanda,ariko nta na rimwe dusaba amafaranga,kuko YESU yadusabye kumwigana,tukabwiriza ku buntu (Matayo 10:8).Iyo wahaga Abigishwa ba Yesu amafaranga,barakubwiraga ngo "pfana n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).Icyacumi pastors bitwaza,cyari kigenewe gusa abantu bitwaga Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:21-24.Mujye mwitondera abiyita abakozi b’imana.Bible isaba umukristu nyakuri kwikorera akitunga,hanyuma agashaka n’umwanya wo kubwiriza ku buntu.

5
kanuma 2017-12-07 03:46:44

Ibigoryi biragwira uyutindaho gato , ishamba rirakenya cyange ngo wibeshye gutera uhure ninkuba ubu nisazi bayirasa nkanswe wewe nibyo bikoti wambaye.

Kwamamaza