Pasiteri Ntavuka agiye gushinga ishuri mpuzamahanga rya tewolojiya mu Rwanda

8 13-09-2018 - saa 16:30, Emma-Marie Umurerwa

Pasiteri Osée Ntavuka, Umunyarwanda uba mu Bwongereza agiye gushinga ishuri ryigisha tewolojiya mu Rwanda.

Iri shuri rizagira icyicaro i Karama mu Karere ka Nyarugenge aho Pasiteri Ntavuka asanzwe afite itorero ryitwa Rwanda Legacy of Hope.

Uyu mushinga yawuhishuye kuri uyu wa Kane, ubwo yatangizaga amahugurwa azamara iminsi itandatu ku bijyanye n’imiyoborere y’amatorero, yitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero barenga 100.

Pasiteri Ntavuka avuga ko impano z’Imana zibaho ariko ari byiza ko umuntu ajya mu ishuri kugira ngo amenye uko ayobora abantu.

Ati “Dufite ishuri rya tewolojiya mpagarariye hariya mu Burayi turashaka ko mu minsi iri imbere rizaba rifite ishami mu Rwanda, ariko kwigisha abapasiteri byo twabitangiye uyu munsi kandi ntibizahagarara.’’

Yakomeje agira ati "Kuzana ishuri rya tewolojiya mu Rwanda ni ibintu tutize nonaha, ni gahunda twari dusanzwe dufite ariko ubu bihuye nuko Leta yabisabye, benshi mu bapasiteri barabikeneye kuruta uko bari babikeneye mbere’’.

Pasiteri Gakamuye Innocent, uyobora Itorero Hope in Jesus, yavuze ko iri shuri niritangira gukorera mu Rwanda bizagira ingaruka nziza no ku bayoboke b’amadini.

Ati “Abakirisitu bazajya batahana inyigisho nzima kuko bazaba bigishwa n’abantu bize. Burya kuvuga ubutumwa si umuhamagaro cyangwa iyerekwa gusa, iyo wize hari ikindi kiyongeraho’’.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo abadepite batoye itegeko rishya rigena Imitunganyirize n’Imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere, aho abayobora amatorero n’amadini bazajya basabwa impamyabumenyi mu masomo ya Tewolojiya.

Itorero Rwanda Legacy of Hope ryashinzwe na Pasiteri Ntavuka, ryabonye ibyagombwa byo gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012, ariko ngo ntiryahise rishyira imbaraga mu ivugabutumwa, ahubwo bashyize imbaraga mu bikorwa by’ubuvuzi, uburezi no gufasha abatishoboye.

Mu myaka isaga itanu, Pasiteri Ntavuka, warishinze, amaze kuzana inzobere z’abaganga babaga indwara zitandukanye ku buntu. Abarwayi barenga 1000 bamaze kuvurwa.

Aba baganga bakaba baza bazanye imiti n’ibikoresho basigira ibitaro baba bavuriyemo. Buri mwaka kandi atanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye bari hagati ya 200 na 300.

Mu burezi azana inzobere zo guhugura abarimu mu rurimi rw’Icyongereza, akaba amaze no gutanga mudasobwa zisaga 500 mu bigo by’amashuri bitandukanye.

Pasiteri Ntavuka agiye gushinga ishuri rya tewolojiya mu Rwanda
Pasiteri Gakamuye Innocent, uyobora Itorero Hope in Jesus, yavuze ko iri shuri niritangira gukorera mu Rwanda bizagira ingaruka nziza no ku bayoboke b’amadini.
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa


[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
T£|£$ 2018-09-14 17:03:03

Ishoramari!
Iri shuri rigiye kuzira igihe kandi rizafasha abashaka gukorera isi.

2
Mazimpaka 2018-09-14 11:38:29

Kwiga Theology sicyo kigira umuntu "umukristu nyakuri".Nta muntu warusha abapadiri kwiga Theology.Ndetse benshi bafite PHD muli Theology.Nyamara ntibibuza yuko abapadiri ibihumbi n’ibihumbi byo muli Amerika bashinjwa ubusambanyi na Pedophilie.Ikindi kandi,ntibibabuza kwigisha ibinyoma.Urugero,bigisha ko Mariya ari "Nyina w’Imana",cyangwa ko Mariya nta bandi bana yabyaye.Mu gihe Matayo 13:54-56 havuga ko Mariya yabyaye abandi bana,ndetse Bible ikabavuga amazina.Pastors bize Theology,ntibabura kurya amafaranga y’abantu,nyamara Yesu yarasize asabye abakristu nyakuri "gukorera imana ku buntu" nkuko dusoma muli Matayo 10:8.Uyu ushaka gushinga ishuri,ni amafaranga gusa yishakira.

3
Kalisa 2018-09-14 08:11:14

Ishuri mpuzamahanga rya tewolojiya si ryo ryafasha abigisha n’abayoboke babo kwegera Imana,dukurikije ibivugwa muri Bible ese Yesu n’abigishwa be bigeze kwiga izo tewolojiya zanyu muvuga zo kwishakira amaramuko,imyanya y’ibyubahiro?Hari uwarushaga Petero kwigisha,we watanze ikiganiro mbwirwaruhame abantu ibihumbi bitatu barizera baranabatizwa?Hari tewolojiya yigeze yiga uretse umwuka wera wabimufashijemo?

4
Nicole Mukunde 2018-09-14 07:57:54

Wowe witwa ARIELLAH ubwo ushatse kuvuga iki??? Kwigisha Theologie bihuriye he no kutubaha Imana?? ko numva uvuga ngo ntiwigeze ubona Yesu ahabwa icyubahiro mu bikorwa bya Osée...jya ujijuka kandi ntukabereho gucira imanza jya wimenyera ibyawe abandi ubareke.

5
Uwera 2018-09-13 15:44:50

Osee ndamwemera. Akora ibikorwa by’indashyikirwa pe

6
Kiiza 2018-09-13 10:32:27

Invugo amadini n’amatorero siyo. Idini ni icyo bita mugifaransa religion. Murwanda rero dufite amadini atarenze ane 1. Les chrétiens 2. Eglise traditionnel 3. Islam 4. Témoin de Jéhovah

Iyo rero muvuze ngo byitabiriwe n’amadini n’amatorero sinunva icyo muba mushaka kuvuga kuko hari igihe mubivuga ugasanga ni abakristo gusa bari barimo

Nonese abayisilamu bagiye mu bintu nk’ibyo? Abahamya ba Jéhovah bari barimo se?

Igitekerezo cyo gushinga Théologia ni kiza gusa sicyo dukeneye ubu. Abantu bakeneye kubana neza, gukorera hamwe no gukoresha ubwenge naho ibyo kwirirwa twiruka inyuma y’amasengesho, ni nyakatsi.

Dukeneye ibindi bitari ibyo biyobyabwenge ngo ni amatorero.

7
ARIELLAH 2018-09-13 10:16:32

Ariko Mana yacu ubu bizagarukira he koko? Kuki abantu badatandukanya iby Imana n iby abantu nkuko Yesu yavuze? Yagombye gushyira imbaraga mw ivugavutumwa n ibindi ntabireke.... Ubu se ko mbona Viziyo yose ari ihamisha abantu mu byo mw isi, Ubwami bw imana bwo bite? Sinigeze mbona aho Yesu ahabwa icyubahiro muri ibi bikorwa bya Osee Ntavuka! TEWOLOJIYA? Ibya Yesu Kristo byo azabizana ryari??

8
Scott 2018-09-13 09:36:28

Byari bikenewe cyane

Kwamamaza