IGIHE

Pasiteri Antoine Rutayisire yagaragaje impamvu abona zituma Perezida Kagame atarahabwa igihembo cyitiriwe Nobel

10 11-08-2019 - saa 15:47, Habimana James

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, yavuze ko bitumvikana uburyo Perezida Paul Kagame wavanye igihugu mu kaga ka Jenoside yakorwaga Abatutsi akongera guhuza abanyarwanda, adahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Rutayisire yavuze ko icyo abona kibyihishe inyuma ari uko Perezida Kagame afatanyije n’abanyarwanda ubwabo bishatsemo ibisubizo badategereje ibihugu bikomeye nk’u Bufaransa, u Bwongereza cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019 mu masengesho ngarukakwezi yo gushimira Imana, ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Ni amasengesho yabereye muri Kigali Marriott Hotel yitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame, abo mu nzego za leta, abikorera, abanyamadini ndetse n’abagize itsinda ’The Sisters’, rihuje abahoze ari abafasha b’abayobozi n’abahoze ari abakuru b’ibihugu baturutse ku migabane itandukanye y’Isi.

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gihabwa umuntu wakoze ibikorwa bidasanzwe byagiriye akamaro ikiremwamuntu, ibi bikorwa kandi harimo nko kuvumbura, guhimba mu ngeri zitandukanye no mu bumenyi butandukanye.

Hiyongeraho kandi ibikorwa byo mu ndimi zitandukanye. Urugero ni mu buvanganzo ndetse no mu bikorwa byagejeje amahoro ku bantu benshi (uwaharaniye amahoro).

Rutayisire ni umwe mu banyarwanda bafite amateka akomeye mu Rwanda kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bwana bwe aba mu bahuye n’akaga ku butegetsi bwayiteguye bukanayishyira mu bikorwa ariko akaba yaranagize uruhare mu biganiro byaganishije ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma yayo.

Rutayisiye yavuze ku mateka mabi yanyuzemo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, yatumye n’umubyeyi we (se) yicwa mu 1963.

Yagarutse ku buryo abanyarwanda ubwabo bishatsemo ibisubizo, kandi babikora badategeje amahanga, ibintu avuga ko hari n’abo bitashimishije.

Yagize ati “Bimwe mu byo twize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukugira ibiganiro, aho buri muntu wese yagaragaje nzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge, ngira ngo ni nayo mpamvu nta munyarwanda wari wabona igihembo cyitiriwe Nobel.”

Ati “Hari ubwo njya mvuga ngo Perezida wacu (Kagame) yagombye kuba yarabonye iki gihembo, ariko nshobora no gusheta ko nta muntu ushobora kuzakimuha, reka mbanze mbwire abantu bari hano ariko bavuye hanze y’u Rwanda ko mumbabarira kuko iyo umuntu akuze agira ikibazo cyo kuvuga ibimurimo, icyo nshaka kuvuga ni uko mbizi neza ko iyaba ibibazo byacu biza kuba byarakemuwe n’ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Amerika, ubu Kagame yagombye kuba yarakibonye.”

“Bakakimuhaye kubera ko byakiswe ko yabaye umunyeshuri mwiza wubaha abarimu be, ariko kubera ko ibibazo by’abanyarwanda byakemuwe n’abanyarwanda ubwabo, ibi bituma ntekereza ko kuzabona niba koko azagihabwa, nibiba nzishima rwose.”

Rutayisire yavuze ko igikomeye hejuru y’ibyo byose ari uko abanyarwanda ubwabo bamenye umumaro w’ibiganiro kandi bishakamo ibisubizo.

Uburyo ubumwe n’ubwiyunge bwabaye inzira y’inzitane

Pasiteri Rutayisire yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwishimira ubuyobozi bafite uyu munsi, kuko bufata buri munyarwanda kimwe bitandukanye n’uburyo bo ubwo bari bakiri bato bigishijwe kwangana.

Yagarutse ku buryo mbere ya Jenoside mu gihe babaga bari mu mashuri bigishijwe iby’ubwoko, we ubwe akaba yarigishijwe ko adakwiye gusangira n’abo mu bwoko bw’Abatwa.

Ati “Iyo dushimira ubuyobozi bwacu ibyo bwagezeho ni uko mba nzi ibyo mvuga, reka mbahe urugero mu 1999 ndi umwe mu bagiye muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, icyo gihe umwe muri twe yarahagurutse avuga ko yitwa Elie Mpayimana akaba ari Umutwa, ako kanya nabwiye bagenzi banjye nti mbere y’uko dutangira inama ndashaka kubanza kwiyunga n’uyu mugabo.”

“Nababwiye ko nubwo ntamuzi ariko ko namuhemukiye, barambajije ngo gute? Nababwiye inkuru ko nkiri muto ubwo batubwiraga ngo duhaguruke mu ishuri, Abatutsi, Abahutu n’Abatwa, harimo Umutwa umwe w’umukobwa, nababwiye ko mwarimu yatubajije niba muri twe hari uwasangira na we, Abatutsi n’Abahutu twese tukavuga ko nta wabikora, nanjye ubwanjye narahugurutse."

Yavuze ko icyo gihe uwo mukobwa yavuye mu ishuri kandi ko atigeze agaruka.

Rutayisiye yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bagombaga kuba igihugu kimwe ntibigabanyemo ubwoko budafite agaciro.

Ati “Nkunda kubwira abantu ko binteye ishema kuba ntuye mu gihugu aho turimo kujya ahantu heza.”

Yavuze ko kugira ngo bunge abanyarwanda, babanje kureba ibyo abantu bakeneye byaba ibyo ku mubiri n’ibindi, kuko bitari bworohe gushaka kunga abantu aho umwe adafite aho aryama, cyangwa umwana wabuze uko ajya kwiga.

Pasiteri Rutayisire yavuze uko yatumye umukobwa w’Umutwa areka ishuri kubera kumunena
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gahinyuza 2019-08-16 17:40:23

Nibyo cyanwe. Umvugiye ibintu rwose. Urakoze.
Bayimuha batayimuha ubutwari bwe buzavugwa mu mateka y’u Rwanda ibihe byose.

2
Alba Ngoma 2019-08-12 15:43:21

Abari barakwibeshyeho ngo uri umunyabwenge umaze kubagaragariza ko uri injiji y’umucanshuro.

3
niyigena 2019-08-12 05:52:51

None se ubwoayo ni amasengesho yo gusingiza Imana cyangwa ni ayo gusingiza umuntu?

4
Ikibasumba 2019-08-12 05:45:41

Ariko se uyu ni umukozi w’imana cg ni uwa leta?! habe n’akajambo k’imana kamuvuye mukanwa kandi aricyo gitumye ari hariya!

5
rukebesha 2019-08-12 04:20:12

Ndakeka atari pastor ukwiye gusabira abanyepolitike Nobel Prize.Ndumva ari ukwivanga mu byisi bitamureba.Ntabwo ariyo mission Yesu yahaye abakristu.

6
Rumende André 2019-08-12 03:12:28

Uko niko ukuri Pastor. Ibyiza nuko twebwe abanyarwanda tuzi agaciro gakomeye HE PAUL KAGAME afite kandi Imana iramuzi. Abatabibona shauri yao, sisi twasonga mbele. God bless Rwanda.

7
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-12 01:20:28

Apu, nibajyane iyo Nobel y’amahoro yabo jye nayiciye amazi muri 2009 bayiha Obama ngo nuko GUSA yavuze ko mandat ye azayikoresha mu kugarura amahoro kw’Isi.

Niko se yaje kubigenza koko? Ari uwuhe se ko America itegekwa na CIA idategekwa na President wayo?! Ntibwakeye ashoza intambara mu barabu, agahirika Hosni Mubarak mu Misiri na Ben Ali muri Tunisia, agahitana Khaddafi muri Libya, agasiga akongeje na Syria?!?

8
- 2019-08-12 00:26:10

Amacakubiri y’abanyarwanda ntabwo yatuma hari umunyarwanda uhabwa Prix Nobel. Njya numva za Radio ziba kuri internet nkibaza niba abazikoraho ari abanyarwanda bikanyobera pe. Bavuga u Rwanda ukagirango ni mu kuzimu nta kiza kihaba.

9
Antoine 2019-08-12 00:14:38

Rutayisire we guhera ubu nawe inyigisho zawe ngiye kujya nzigendera kure....
Ntaho utaniye na Rick Warren mwese mwibereye muri Politique z’ibihugu.

10
Turwubake 2019-08-11 10:53:03

Ni byiza Pastor! Kandi Roho nziza mu mu munyarwanda utarangwaho amacakubiri! Utaryarya, utabeshya, ukunda abandi, wuzuza inshingano, ukorera hamwe n’abandi kandi utekereza kure kandi ureba kure.
U Rwanda tuzarwubaka.babishaka batabishaka

Kwamamaza