IGIHE

PAM Rwanda yahaye umukoro Abanye-Cameroun kuri visa yabo ibona umugabo igasiba undi (Amafoto)

0 6-07-2022 - saa 21:57, Akayezu Jean de Dieu

Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango uharanira ukwigira, ukwishyira hamwe n’agaciro k’Abanyafurika, Pan African Movement Rwanda, ryahaye umukoro itsinda ry’urubyiruko rwo muri Cameroun wo gukora ubuvugizi ngo inzego z’igihugu cyabo gishyireho gahunda zorohereza Abanyarwanda bajya muri icyo gihugu kubona visa.

Itsinda ry’urubyiruko rwibumbiye mu Muryango Young Pan-African Patriots, riri mu Rwanda mu bikorwa byo kurwigiraho by’umwihariko ibikorwa by’Umuryango Pan African Movement Rwanda n’izindi nzego zitandukanye.

Young Pan-African Patriots ni umuryango washinzwe n’Urubyiruko rwo muri Cameroun rugamije guharanira impinduka n’iterambere ryarwo n’Abanye-Comeroon muri rusange.

Abari mu Rwanda ni 16 bahagarariye abandi muri iri tsinda, bari mu gihugu kuva tariki 30 Kamena kugeza ku wa 6 Nyakanga 2022, aho bayobowe n’Umujyanama muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse akaba na Perezida waryo, Serge Ondobo.

Kuri uyu wa Gatatu bakiriwe n’Ubuyobozi bwa PAM Rwanda, baganira ku ntego z’uyu muryango, impamvu zatumye ujyaho hagamijwe kwishyira hamwe kwa Afurika, gukuraho inzitizi zituma Abanyafurika badahahirana n’ibindi.

Mu nshingano z’uyu muryango harimo guharanira impinduka mu mitekerereze, imyumvire, imikorere n’imyitwarire by’Abanyarwanda mu nzego zose kugira ngo habeho Afurika Yunze Ubumwe, ifite amahoro, ikungahaye, ifite ijwi ku Isi kandi iyobowe na bene yo.

Komiseri ushinzwe Politiki n’Ububanyi n’Amahanga muri PAM Rwanda, Shyaka Nyarwaya Michael yavuze ko intego nyamukuru z’uyu muryango zitagerwaho mu gihe hari ibihugu bitarafungura imiryango ku Banyafurika bose.

Ati “Intego nyamukuru za Pan African Movement, ni uko habaho ubuhahirane n’imigenderanire hagati yacu Abanyafurika. Ibyo ntibyashoboka mu gihe kubona visa bikiri ingorabahizi. Dukeneye guteza imbere ubucuruzi bwacu kandi ibyo bishoboka ari uko tworohereza abacuruzi.”

Yakomeje agira ati “Dufite abacuruzi benshi bakorera i Bangui ariko biratugora cyane kunyura i Douala, kubera ko kubona visa yaho ntabwo byoroshye bisaba kujya kuyifata i Nairobi cyangwa i Brazzaville.”

Umuyobozi ushinzwe Dipolomasi mu Karere ka Afurika yo Hagati muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Justice Ntwali, yagarutse ku mbogamizi ziri mu kuba Abanyarwanda babona visa yo muri Cameroun bigoranye.

U Rwanda ntirufite Ambasade muri Cameroun uretse kuba inyungu zarwo zihagarariwe na Ambasaderi warwo muri Congo- Brazzaville. Ubu ni Mutsindashyaka Théoneste.

Ntwali ati "Kugira ngo ubone visa ya Cameroun bisaba kujya muri kimwe muri ibyo bihugu kandi ibyo byose bisaba amafaranga."

Umujyanama muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse akaba na Perezida w’iri tsinda, Serge Ondobo, yavuze ko we ubwe asanzwe akunda u Rwanda cyane ndetse ari ahantu akunze kugenderera ku buryo iyo arebye ukuntu kubona visa yaho bimworohera bikwiye ko n’Abanyarwanda bajya muri Cameroun bajya boroherezwa muri ubwo buryo.

Yavuze ko ibi biganiro byabaye hagati ya Pan African Movement na Young Pan African Patriots byari ingirakamaro kubera ko hari ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe kandi bizagezwa ku nzego zibishinzwe bigashakirwa ibisubizo.

Ati "Nishimiye iyi nama n’ibiganiro twagiranye kandi mbizeza ko tugiye gushyiramo ubushake kugira ngo ibyo twemeranyije bishyirwe mu bikorwa. Ibijyanye na visa nijeje ko tubigeza ku nzego zibishinzwe mu gihugu kugira ngo turebe uko byakorwaho."

Yakomeje ati "Ariko hagati aho nanjye mu gihe bitarakemuka nijeje Umunyarwanda wese uzajya uza muri Cameroun ko nzajya mufasha kugira ngo yakirwe neza mu gihe tugitegereje ko inzego zibishinzwe zizaba zamaze gushyiraho uburyo bworohereza kubona visa Umunyarwanda. Nagiye mpura n’abashoramari cyangwa abacuruzi bo mu Rwanda ariko ntabwo nari nziko bagira ibyo bibazo bya visa kuri urwo rwego."

Imyanzuro yafatiwe mu biganiro impande zombi zagiranye harimo gukora ubuvugizi kugira ngo Abanyarwanda bajye babasha kubona visa zo muri Cameroun nk’uko byoroshye ku baza mu Rwanda.

Abitabiriye ibi biganiro ku ruhande rwa Cameroun banagaragaje ko bagiye gukora ubuvugizi mu gihugu cyabo kugira impande ibihugu byombi bishyireho za ambasade. Hasabwe kandi ko muri Cameroun hatangizwa Ishami rya Pan African Movement.

Komiseri w'Urubyiruko muri Pan African Movement Rwanda, Davis Gatabazi, yagaragaje amahirwe ari mu Rwanda Abanye-Cameroun bashobora kubyaza umusaruro
Komiseri ushinzwe Politiki n’Ububanyi n’Amahanga muri PAM Rwanda, Shyaka Nyarwaya Michael, yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku Banyarwanda bashaka visa ya Cameroun
Abanye-Cameroun bari bambaye imyenda yanditseho Visit Rwanda
Urubyiruko rwo muri Cameroun rumaze iminsi mu Rwanda rurimo kwigira ku bikorwa bitandukanye by'iterambere
Umuyobozi ushinzwe Dipolomasi mu Karere ka Afurika yo Hagati muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ntwali Justice, yari yitabiriye ibi biganiro
Umwe mu Banye-Cameroun ubarizwa muri Young Pan African Patriots
Umujyanama muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse akaba na Perezida w’Itsinda rya Young Pan African Patriots, Serge Ondobo, yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi Abanyarwanda bakajya babona visa biboroheye
Ibiganiro by'impande zombi byitabiriwe n'abantu batandukanye

Amafoto: Shumbusho Djasiri

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza