IGIHE

Nyiramatama wigeze gutoranywa mu bagombaga gushyingirwa Umwami Musinga yashyinguwe (Amafoto)

2 9-07-2019 - saa 20:17, IGIHE

Nyiramatama Ancile wigeze gutoranywa mu bakobwa bagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga yasezeweho mu cyubahiro mu muhango wavugiwemo ibigwi byaranze ubuzima bwe akiri ku Isi.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru wari ufite imyaka 109 y’amavuko, yamenyekanye ku wa 3 Nyakanga 2019.

Nyiramatama wavukiye mu Buganza mu gice cya Muhazi mu 1910, yatabarukiye ahitwa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ari naho yari atuye. Yazize uburwayi bwo mu zabukuru.

Yari yarashakanye na Rwagasore Peter mu 1934, babyaranye abana batandatu, abuzukuru 25, abuzukuruza 63 n’ubuvivi babiri.

Nyiramatama yasezeweho n’inshuti n’abagize umuryango mugari yasize ku wa 7 Nyakanga 2019, mbere yo gushyingurwa mu irimbi riri i Karangazi.

Nyuma yo kuvana umurambo mu Bitaro bya Nyagatare, wasezeweho mu rugo mbere yo gukomereza umuhango wo kumuherekeza wabereye mu Busitani bwo ku Rusengero rw’Abangilikani.

Mu butumwa bwo kumusezeraho abantu batandukanye bavuze ibigwi byaranze ubuzima bwe birimo kugira urugwiro, gukunda umuryango n’igihugu cye kuva ubwo akiri umukobwa.

Abana be bamushimiye ko yabaye umubyeyi mwiza ubakunda, wabatoje gukurana uburere bubafasha mu mibereho n’abandi muri sosiyete.

Abuzukuru bamushimiye ko bamuvomyeho uko u Rwanda rwo hambere rwabagaho bityo bamusezeranya kuzabungabunga umuco Nyarwanda bafata nk’umuhuza wabo.

Umuvugabutumwa Kalisa Fred wo mu Itorero rya ADEPR mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Rukiri, uri mu buzukuruza ba Nyiramatama yabwiye IGIHE ko yashimye Imana yamuhaye kurama.

Ati “Njye nashimye Imana yamuhaye kurama ndetse akabasha kubona abamukomokaho bose barenga ijana. Byari agaciro gakomeye kumugira kuko yari umuzingo w’amateka y’u Rwanda. Tuzahora twibuka urukundo, umurava, impanuro ze no kwita ku bababaye byamuranze.’’

Nyiramatama yari umukirisitu wo mu Itorero ry’Abangilikani. Mu mabyiruka ye yigeze no gutoranywa mu bakobwa b’uburanga bagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga ariko ntiyahirwa.

Nyiramatama wigeze gutoranywa mu bagombaga gushyingirwa Umwami Musinga yashyinguwe
Abayobozi batandukanye mu Itorero ry'Abangilikani baherekeje nyakwigendera Nyiramatama
Uyu muhango witabiriwe n'inshuti n'abagize umuryango wa Nyiramatama
Umuvugabutumwa Kalisa Fred wo mu Itorero rya ADEPR yakomoje ku bumuntu bwaranze Nyiramatama mu gihe yamaze ku Isi, ashima umurage w'urukundo yasize
Karutanda ubyara Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije wa ADEPR, ni we wigishije ijambo ry’Imana mu muhango wo gusezera nyakwigendera
Umuvugabutumwa Kalisa Fred ni umwuzukuru wa Nyiramatama
Nyiramatama yasezeweho avugwa ibigwi byaranze ubuzima bwe
Byari ibihe by'akababaro ku bitabiriye umuhango wo guherekeza Nyiramatama
Umuvugabutumwa Fred Kalisa, mushiki we n'umubyeyi wabo basezera kuri nyakwigendera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nshimiyimana felex 2019-07-10 22:52:12

nukuri imana imwakire mubayo yarakoze igiheyarariho.

2
R.A 2019-07-10 03:48:05

Ubungubu yatugaruye aho twateteye aho yitoranyiriza ucyuye igihe.Tuyikomereyombi-bikurikiwe nogucinya umudiho tyishimura ibyo yadukoreye tukiri aho yari yatwerekeje kugirango ihaturindire kugeza igihe izashakira yabanje kudusasira ahakwiye abo yirindiye kugeza icyuye igihe.

Kwamamaza