Undi muturage w’i Mageragere yishwe n’ingona agiye kuvoma muri Nyabarongo(Yavuguruwe)

19 12-08-2017 - saa 10:36, Thamimu Hakizimana

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 27 wo mu Kagari ka Kavumu , Umurenge wa Mageragere yishwe n’ingona mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017.

Uyu mugabo witwa Tugirimana Jean Pierre yafashwe n’ingona ubwo yari agiye kuvoma amazi muri Nyabarongo, akaba asize umugore n’umwana umwe.

Se wabo wa Tugirimana witwa Bangirana Celestin w’imyaka 66, yabwiye IGIHE ko, yababajwe cyane n’urupfu rw’umuhungu wabo agaragaza ko ikibazo cyo kutagira amazi mu kagari kabo kibakomereye, ko hatagize igikorwa ngo aboneka vuba, ingona zabamaraho abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe we yihanganishije aba baturage bo muri aka gace ndetse anabizeza ko ibisubizo byiza biri mu nzira.

Yagize ati “ Icya mbere ni ukubihanganisha kandi turabizeza ko ibisubizo byiza biri mu nzira ndetse hari n’ibikorwa byarangiye gukorwa.”

Yakomeje asaba aba baturage kwirinda kuvoma muri Nyabarongo kugira ngo ingona zitabarya anabasaba gukoresha amavomo rusange aherereye ahitwa Nyakabingo, Gatovu na Kankuba mu gihe aka Kagari ka Kavumu katari kagerwamo n’amazi meza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwihanganishije umuryango wagize ibyago bunizeza abaturage ko ikibazo cy’amazi kiri hafi gukemuka burundu, bakareka kuvoma muri Nyabarongo cyane ko mu duce tumwe na tumwe tw’uyu Murenge yatangiye kuhagera aturutse mu muyoboro wa WASAC.

Abaturage batuye ahatagera umuyoboro wa WASAC bazagezwaho amazi ku bufatanye na Kompanyi ya Water Access Rwanda yatangiye kubaka amavomero ku nkengero za Nyabarongo mu tugari twa Ntungamo, Kavumu na Runzenze.

Abaturage bari kuri Nyabarongo aho ingona yafatiye mugenzi wabo
Abaturage bari benshi bareba ko mugenzi wabo watwaye n'ingona yaboneka
Abaturage bijejwe igisubizo kirambye kuri iki kibazo
Se wabo wa Tugirimana Jean Pierre witwa Bangirana Celestin yababajwe n'urupfu rw'umuhungu wabo
Hakoreshejwe ubwato mu gushaka Tugirimana ariko biba iby'ubusa
Baguye agacuho nyuma yo kumara umwanya bashakisha mugenzi wabo watwawe n'ingona
Abaturage benshi baturiye mu Kagari ka Kavumu bavoma amazi ya Nyabarongo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Lambert 2017-08-13 23:59:31

Ark c kuki mbona hashize igihe kirekire bahora bavuga ngo amazing meza araje, araje abantu bagakomeza kubura ubuzima ururondogoro? Ni ukuri abaturage nibakomeza kwitabwaho barengerwe amagara yabo

2
Papa 2017-08-13 12:12:31

Ariko ko ntamunsi wubusa ntasiba kubona ngo iterambere muri ibi cg biriya, ukumva ngo uRwanda twabaye abambere cg aba kabiri… aba gatatu muri Africa cg kw’Isi yose…
Bantu b’Imana ko ntamunsi wubusa tutabona ibizu birebire bizamurwa hirya no hino nibindi byinshi buriwese abona, harya buriya bimaze iki mugihe ntamazi meza umuturage afite kdi hafi ye? Ntakintu nakimwe kuri iyi si gishobora kugira ubuzima bwiza kidafite amazi meza.
Uduce twinshi muri iki gihugu ntamazi dufite, amaherezo nayahe? Abayobozi bahiga nibahere kukibazo cyamazi gikemuke burundu Imana yaduhaye igihugu cyiza, imihezi, inzuzi hamwe n’ibiyaga nibikoreshwe, uko niko gukunda abaturage.

3
2017-08-13 06:02:22

Ndahayo jmv

4
Rwamirera Paul 2017-08-13 01:19:41

Kera ababa mumujyi wa kigali bazaga mubyara bavuga amazi n’amashanyarazi mungo none abo bo bararibwa n’ingona bavoma nyabarongo bateye ingona ku mazi yazo aho Imana nazo yazigeneye kuba niba ntagikozwe na Leta ingona ni muzitera muri nyabarongo zizitabara zibice niho iwazo kuko nazo zije imusozi nazo zitishwe no kubura amazi abaturage bazica ubwabo. Ariko sha abayobozi banyu bazi kubeshya buriya bategereje inama za his excellency koko.

5
Emanuel. 2017-08-13 00:34:13

Birababaje pe abo buntu batabarwe kuko barashirira munda yingona bazize uburangare bwubuyobozi butabagezaho amazi meza

o

6
John 2017-08-12 13:28:05

Mu by ukuri, Inyamaswa yariye abantu kandi iri hafi y aho abantu batuye cyangwa banyura iricwa, kuko izo ngona nta kindi kizitunze ntizizabura kurya abantu kuko zamaze kubimenyera, usibye abavoma zizajya zitega n abari mumirima bahinga (iyamuriye niba yamenyekana ikeneye kwicwa...n ahandi niko bigenda)

7
cris 2017-08-12 12:35:47

ark ibibintu birambabaje kd ndumva birenze rwose! ubu ngo imbaraga leta imbaraga ishyira mugusenyera abaturage ntiyazishyira muguha abaturage bimageragere amazi? ubundi igasubira murizogahunda ark abaturage batabawe.

8
Tumwesigye 2017-08-12 12:00:38

Iki kibazo nyamara kirakomeye n’ubwo abayobozi barimo kugikwepa no kucyoroshya kubw’ubugome bwabo. Ayo mavomo babegereje bakaba batayakoresha aho ntihaba harimo ikindi kibazo? Niba gutura mu gishanga bitacyemewe bivugako aba baturage baturuka imusozi kure bakajya kuvoma mu gishanga. Nimwemereko mufit’ibindi mwahaye priorité mubishoramo amafaranga make dufite ariko mureke kubeshya kandi ukuri kubatamaza sur place. Harya umugi wa mbere ufit’isuku muri Afrika ugir’abantu basa kuriya habay’iki? Abantu basa n’abarara mu birombe ariko mukarat’amagorofa yabuz’abayaturamo. Your sins will kill you.

9
Emmy 2017-08-12 11:59:48

ikibazo cyamazi imageragere akarere kagishyizemo ingufu kavumu ubu niho hari hatahiwe ubu ivomo ririmo kubakwa na water access rwanda kandi twizeyeko bizatanga igisubizo cyirambye. Nahandi ubu mutundi duce barahatangira vuba

10
Dino 2017-08-12 11:45:46

Nubwo Amazi ataratugeraho neza nkuko tubyifuza ariko turashimira Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge ingufu bashyira mugucyemura ikibazo Mageragere kuko ubundi hasaga nkahibagiranye. Njye ndumva natwe abaturage dukwiye kumva abantu bakareka gukwepana nabacunga nyabarongo bababuza kuvoma amazi mabi ngo nuko ari hafi, tukavomera ahamaze kubakwa amavomo

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza