Nyarugenge: Mbere yo gusezerana, umusore n’inkumi bagiye kujya banyuzwa mu kagoroba k’ababyeyi

12 13-11-2017 - saa 11:45, Tombola Felicie

Ibibazo by’ihohoterwa ribera mu muryango bikaviramo bamwe urupfu, gufatwa ku ngufu, guhohoterwa n’ibindi byatumye abagize Inteko y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Nyarugenge biyemeza kujya batumiza umusore n’inkumi bagiye kurushinga mu kagoroba k’ababyeyi bakabanza kuganirizwa.

Uwo mwanzuro wafatiwe mu Nteko y’abagize inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Nyarugenge bagera kuri 200 , yateranye tariki 12 Ugushyingo 2017, yari ifite nsanganyamatsiko igira iti ”Banyarwandakazi duharanire kugira Umuryango mwiza kuko ariwo musingi w’iterambere’’.

Babanje kugaragarizwa uko ibyaha bituma umuryango utagira amahoro bihagaze muri Nyarugenge kuva muri Mutarama 2017 kugeza mu Ukwakira.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa no kurengera abana muri Polisi y’u Rwanda, Supt. Béline Mukamana, yagaragaje ko muri Nyarugenge habaye ibyaha bibiri aho abashakanye bicanye; ibyaha byo gusambanya abana 114; abagore icyenda barasambanyijwe; ibyaha 19 byo gukubita no gukomeretsa; bibiri by’ubushoreke ndetse na bitatu byo kubabaza abana.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Nyarugenge, Bateta Jeanne, yatangaje ko bihaye intego ko babifashijwemo n’Umurenge bagiye kujya batumira abagiye kurushinga mu kagoroba k’ababyeyi bakaganirizwa mu gutegura hakiri kare umuryango uzira amakimbirane.

Yagize ati “Binyuze mu kagoroba k’ababyeyi turateganya kujya tuganira n’abantu bose bamaze kwiyandikisha kubana ku rwego rw’imirenge, bagiye kurushinga, no gukomeza gufasha ingo zifite ibibazo tukaba twizera ko bizagabanya umubare w’ingo zisenyuka zitamaze kabiri.”

Yavuze ko mu minsi 21 abagomba gusezerana bamara bamanitswe ku murenge aribwo bazajya batumirwa mu kagoroba k’ababyeyi, bakaganirizwa, haba haba hari n’ibyo batazumvikanaho bagasasa inzobe hakiri kare.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Sena, Gakuba Jeanne d’Arc, yashimye ubufatanye bw’inzego z’abagore n’ubuyobozi bw’akarere, anashima icyerekezo karimo mu gutegura umuryango.

Yagize ati “ Ndakangurira abagore gukomeza kugira ubwitange mu nshingano nziza mwahawe kandi zifite uburemere, ntimuruhuke mutaragera ku ntego muhora muharanira zo kugera ku mpinduka nziza.”

Abitabiriye inteko y'abagize inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Nyarugenge
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Sena, Gakuba Jeanne d’Arc aganiriza abagore muri Nyarugenge
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Nyarugenge, Bateta Jeanne
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Toni 2017-11-14 21:12:31

Ntago bavuga AKAGOROBA K ABABYEYI bavuga UMUGOROBA w ababyeyi...ni gahunda ya leta izwi , abanyamakuru Namwe mujye mwihugura kuko mukurikirwa na benshi...
Nizere ko wowe wanditse iyi nkuru usai ko itashyiriweho Ababyeyi b abagore gusa ahubwo n abagabo ubareba

2
Toni 2017-11-14 21:07:54
3
soso 2017-11-14 06:14:49

Byiza cyane..ahubwo mwari mwaratinze. Ubu ikiriho nuko umukobwa akorerwa bridal shower akigiramo ibintu byinshi bimufasha kubaka nokwihangana ariko umuhungu akaza nkuko yakabaye ntakirazira nta nakamwe! ugasanga ntiyibuka ko no gutera akabariro aringombwa, akirarira hanze ntasoni bimuteye cg akibera mucyumba cye ngo abayunva aribwo yisanzuye cg akaza akubwira ukuntu nyina ateka neza cg bashikibe. Abasore bashaka ubu rwose abenshi ntakigenda pee! abagabo mugire uko mugenza ababarinyuma naho ubundi igihugu cyagushije ishyano.

4
Fred 2017-11-13 21:54:43

Erega igihugu cyacu,cyapfiriye ahantu henshi,Ese mwaretse tukubaka ubunyarwanda bwacu,u wubahane bukaganza,Mukareka gushuka abagore ahubwo,bakigishwa,bagahabwa amahirwe angana nayabagabo,ubundi imibanire mukagireka ikaba kinyarwanda?ubu Uganda ko badupfukamira babaye iki?

5
Fred 2017-11-13 21:54:41

Erega igihugu cyacu,cyapfiriye ahantu henshi,Ese mwaretse tukubaka ubunyarwanda bwacu,u wubahane bukaganza,Mukareka gushuka abagore ahubwo,bakigishwa,bagahabwa amahirwe angana nayabagabo,ubundi imibanire mukagireka ikaba kinyarwanda?ubu Uganda ko badupfukamira babaye iki?

6
James 2017-11-13 12:21:22

Jyewe icyo mbona kihutirwa cyane, nuko hashyirwaho itegeko rivuga ko, abagiye gushyingiranwa mbere na mbere, aruko babanza kwipimisha "VIRUS itera SIDA" nyuma bakabona gukomeza ibyo bindi mushaka kuvuga, kuko ubuzima buragoye cyane. Hari "AMABANDI" menshi yigira "NYONINYINSHI" akiyorobeka kuburyo bujimije, nyuma wazajya kureba ugasanga bagupfunyikiye AMAZI bitagifite igaruriro, ari nako bagukura "AMENYO", ukazisama wasandaye.

7
maka 2017-11-13 11:10:08

mwajyira vuba kuko barimo batwanika ngo 5urongoye abagore kandi aramabandi narakoye arajyije abikuba zeru arijyendera nsigara ndirimba urwo mbonye ntamuco namba

8
umusomyi sarah 2017-11-13 08:42:04

Bazashyireho urwego rw’aba sages muri buri mudugudu bajye bahuza abo ba fiances maze babakorere bridal shower bari kumwe. Divorces ziriho ziteye ubwoba.

9
muhire 2017-11-13 07:07:59

Kubivuga nibyo ariko kubikora ntibizoroha nonese hari certificat muzabaha nkizo abavuye kurugerero ?Abana bubu barononetse mubanze mukemure nabatira ababyeyi kumunsi wubukwe

10
RUBANDA 2017-11-13 05:39:55

Muraca umugani kumanywa Ndabasetse ngo akagoroba k’ababyeyi ////// Ahubwo hagomba kuvugururwa itegeko ry’uburinganire kuko bwumviswe nabi riteza ihangana mumuryango hagati y’abashakanye.........

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza