IGIHE

Nyarugenge: Abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya babangamiwe no kutagira irimbi

2 14-08-2019 - saa 14:34, Thamimu Hakizimana

Abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko babangamirwa cyane n’uko muri aka gace baherereyemo nta rimbi bagira bigatuma bakora urugendo rurerure ndetse bakanakoresha amafaranga menshi kugira ngo bashyingure ababo.

Ibi babitangaje ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2019, ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya Niyibizi Jean Clade yahererekanyaga ububasha n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Rutubuka Emmanuel.

Abaturage bagaragaje ko bifuza ko mu murenge wabo babona aho bajya bashyingura kugira ngo bakire ingendo ndende bakora iyo bagize ibyago.

Umwe mu baturage yagize ati “ Kutagira irimbi biratubangamira cyane kuko bigusaba kwishyura imodoka yo kujyana umurambo ahandi hantu hari amarimbi utiyibagije n’andi mafaranga uba wakoresheje ugura isanduku n’ibindi bintu byifashishwa mu muhango wo gushyingura.”

Byukusenge Charles yagize “ Byari muri gahunda ahubwo sinzi ikintu cyabuze kugira ngo icyo kibazo cy’irimbi kirangire ,icyo twabasaba ni ubuvugizi gusa kugira ngo tugire natwe ahantu tuzajya dushyingurira.”

Uhagarariye Inama Njyanama y’Umurenge wa Kanyinya, Mukamwiza Liliane, yaboneyeho gusaba umuyobozi mushya w’uyu murenge n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu, Nsabimana Vedaste gukora ubuvugizi kugira ngo haboneke irimbi muri aka gace.

Yagize ati “Icyo tutakwibagirwa n’ikibazo cyo kutagira irimbi muri Kanyinya kuko bigora abaturage kubona aho bashyingura bakora ingendo ndende bajya gushyingura mu yandi marimba kuko aherereye kure kuburyo turibonye byadufasha cyane.”

Nsabimana Vedaste,yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse hari ibyo batangiye kugikoraho.

Yagize “Twakiganiriye n’Umujyi wa Kigali ndetse turambagiza aho irimbi ryagombaga gushyirwa ariko tubihuje n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali dusanga ntibihura. Muri iri vugurura ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi icyo cyifuzo cy’abaturage cyaragaragajwe, igishushanyo kirimo kuvugururwa kandi kigiye kwemezwa ndetse n’icyemezwa twizeye ko cyizaza gisubiza icyifuzo cyabo.”

Yongeyeho ko icyo bakoze nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ari uguteganya mafaranga azifashishwa mu kubaka irimbi mu gihe icyi gishushanyo cyizaba cyemejwe.

Ubwo Rutubuka Emmanuel yahererekanyaga ububasha n'uwamusimbuye Niyibiza Jean Claude
Bamwe mu baturage bitabiriye ihererekanyabubasha hagati y'umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya n'ucyuye igihe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kabeho 2019-08-14 11:41:50

Irimbi 60 x 60 Umurenge wa Kanyinya wonyine ushobora kurikoresha imyaka 20. None se harabura iki? Nitubura aho dushyingurwa ntituzaba dukwiye no kubaho. Tekereza kuva i Kanyinya ukajya gushyingura i Rusororo( 50km) cyangwa Nyamirambo(20km)! ugatabarwa na nde? Transport? Ni ukubanza gukoresha invitations ngo abazagutabara bazaze bitwaje no mu mufuka!. Gushyingura mu ngo nabyo bifite risk kuko abashoramari iyo baguze parcelle yawe bagusaba kwimukana n’abawe bahashyinguye! tekereza iryo teshamutwe! Ibintu ni abantu, nibarebere hamwe uko haboneka 60 x 60m maze abantu bashyingurwe hafi aho imiryango, abavandimwe, abaturanyi n’inshuti babasha kugera bidasabye budget isenya umuryango asize.!!!!

Ikindi, gushyingura ahantu hamwe nk’Umujyi wa Kigali wose (Rusororo), iri ni ikosa rikomeye kuko nyuma y’imyaka 3 irimbi riba rimaze kuzura!!!!!!!!!!!!!. Tekereza umusozi wose kuzura nyuma y’imyaka nk’i 3 gusa. Mu myaka 30 ahantu hangana n’umurenge haba hamaze kugenerwa irimbi(Rusororo)!!!!!!!!!!!!.

2
rugasira 2019-08-14 09:52:23

ABADEPITE bacu,niba koko ari intumwa za rubanda,nibashakire umuti iki kibazo kiri mu Rwanda hose kerekeye kubura AMARIMBI.Iki kibazo kimaze imyaka myinshi gisakuza,kimwe n’ibura ry’ama Taxis nimugoroboba hano I Kigali.Kuki Leta yinumira kandi abaturage tubabaye cyane?? Umusanzu wanjye nabaha ku kibazo cy’amarimbi,nuko Leta yakemerera abantu bafite amasambu yuko bayahambwamo hamwe na bene wabo.Bakajya bacukura imva ndende cyane (urugero 6 meters deep) ku buryo bajya bahinga imyaka hejuru.Bakababuza gushyiraho ciment n’amakaro.Mu byaro hari amasambu menshi kandi manini.

Kwamamaza