Nyarugenge: Abajura bishe umuturage bamuteye ibyuma (Video)

22 6-12-2017 - saa 17:13, Thamimu Hakizimana

Itsinda ry’abajura mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge ryishe umuturage witwa Nkurikiye Fabrice rimuteye ibyuma rinakomeretsa mugenzi we bari kumwe.

Ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017, ni bwo aba bajura bateze nyakwigendera n’uwitwa Harerimana Juvens bari bavanye mu kabari barabaniga banabambura ibyo bari bafite, ariko umwe basiga bamwishe.

Ababonye umurambo wa Nyakwigendera, bavuga ko wari ufite ibikomere mu gatuza ku buryo bakeka ko yishwe atarewe ibyuma.

Harerimana Juvens yabwiye IGIHE ko iri tsinda ry’abajura ryabategeye mu nzira ubwo bavaga mu kabari bari barimo kureberamo umupira.

Yagize ati “ Twari tuvuye mu kabari twareberagamo umupira, tugeze imbere njye nahise numva abantu banigaguye mu ijosi ngwa hasi ku buryo naje kugarura ubwenge ndi mu mbangukiragutabara nyuma bambwira ko mugenzi wanjye we bamwishe.”

Mushiki wa Nkurikiye, Umurame Rosine,yavuze ko bifuza ko inzego z’umutekano zakurikirana neza zikamenya abagize uruhare mu rupfu rwa musaza we.

Yagize ati “ Natwe twabimenye nyuma tumugezeho dusanga bamuteye ibyuma mu mutima, ariko twe turifuza ko inzego zibishinzwe zakurikirana buri muntu wese wabigizemo uruhare kuko amakuru dufite ubu ni uko abamwishe bari benshi.”

Yakomeje avuga ko abanyerondo bakwiye kujya banyura no mu tuyira duto tuba mu gace kabo aho kwigumira mu mihanda minini irimo amatara kubera ko ari two abajura bakunze kunigiramo abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Hategekimana Fred, yavuze ko aba bajura banyuze mu rihumye abanyerondo kuko bakoze ubu bugizi bwa nabi nyuma y’uko bari bamaze kunyura aho bamwiciye.

Yagize ati “Ni byo ni abajura bamwishe kuko ikibigaragaza ni uko bagerageje no kubiba kuko mugenzi we bamwibye hafi ibihumbi 17Frw. Gusa kiriya gikorwa kugira ngo kibe bisa nk’aho baciye mu rihumye abanyerondo kuberako bari bamaze kuhaca ubwo babategaga, bamaze gutaka bahise bagaruka barababatesha ariko basanga umwe bamwishe.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge n’inzego z’umutekano bagiye guhumuriza abaturage bo muri aka gace, banagirana inama ndetse banafata icyemezo cyo gukaza amarondo muri aka gace.

Nkurikiye Fabrice asize abana babiri ndetse umugore we akaba yari anatwite inda nkuru.

Umuturage agaragaza aho basanze umurambo wa Nkurikiye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Hategekimana Fred
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
zogo 2017-12-10 01:13:05

Leta nidutabare idukize ibisambo kuko biriba uwo bishatse bikanamwangiza uko byishakiye nge mperutse kugurisha udukoresho hafi ya twose two munzu kuko byari bindembeje nihafatwe ingamba zikaze pe

2
Nikki 2017-12-08 00:18:04

Paul kubera iki nyarugenge yaba uburengerazuba? Ntibe iburasirazuba , amajyaruguru , amajyepfo,?? Cg ngo ikomeze ibeyo?

3
Paul 2017-12-07 08:32:33

Nyarugenge yari ikwiriye kubarizwa nko mu ntara y’Iburengerazuba(Kure ya Capital city). Kuko ibiyiberamo tutavugako ari n’uburenganzira Ku babikora kuburyo twabyita freedom.

4
Koreneza D 2017-12-07 05:19:22

Arega abajura barara bagenda mu mago y’abantu y’abntu! Bazabaze abatuye i Kabuga!
Kwiba no kwica ningeso kandi abaenshi babonye cyangwa bishe abantu muri jenocide bumva nta kibazo da!

5
kagabo pie 2017-12-07 04:59:06

tunihanganisha umuryango wagize ibyago byo kubura umuntu natwe nk’ abantu nabaturage b’ Igihugu njye hari icyo numva twakora, ntago kuba dutanga umusanzu w’ abanyerondo bidukuraho inshingano zo kurinda umutekano cyane ko amafaranga buri muntu atanga atahemba umuzamu bibaye ko buri wese yishakira umucungira urugo, ahubwo dukwiye kongera kugira indangagaciro yo gutabara tukanafasha abo banyerondo mu kazi kabo.

6
Samputu 2017-12-07 03:50:28

@KAGABO Pie,mba nshatse kuvuga ko ayo mafaranga atangwa ushobora gusanga hari abayirira hanyuma ntibahembe bariya bakora irondo kandi nubwo uvuga ibyo,muminsi yashize ingero zaragaragaye aho hari mumirenge imwe nimwe hatangwagamo ayo mafaranga ariko ugasanga abanyerondo bamaze igihe badahembwa,none wowe urumva uwo mutekano baba bakiwucunze mugihe abaturage batanga amafaranga ariko ntagere kubo yakagombye guhabwa???ibaze nawe.

7
Pepton 2017-12-07 02:56:33

Ubujura n’ubugome byagarutse peee,izi ni ingaruka zo kubura imirimo murubyiruko rufite ingufu,no kuba inzira zose ziri gufungwa nta convoiyeur bashaka,Ukora ibicirirtse ni umunyakajagari...babahagurukire ariko banarebe ikibibatera,birababaje pee

8
gady 2017-12-07 02:37:00

Yegorata Luka

9
Barbra 2017-12-06 23:35:17

Muri nyarugenge ubujura burakabije.nyakabanda baraniga abantu saa moya za nimugoroba.saa sita z’amanywa telephone barayikwaka nta gikurikirana.baba ari benshi ku buryo udafite amaguru yo kwiruka àpeine asigarana utwenda yambaye.mperuka Tony Kuramba azi guhangana n’izi ngegera rwose inzego zishinzwe umutekano zimwegere badukize ibisambo

10
KAGABO Pie 2017-12-06 23:17:25

ariko nka samputu iyo avuga ko amafaranga ataricyo akoreshwa kubera ikibazo cyabaye ubwo uba ushak kuvuga iki, ese nturumva ahantu bibye kandi hari numuzamu. abashinzwe umutekano barakora bakwiye no gushimwa cyane ko naho ibi byabaye bahise batabara bakabatesha. ahubzo abantu bashobora gusaba ko abakora irondo bongerwa kuko usanga nko mu mudugudu hari abantu batarenze 6 abo bantu rero kuba abajura bacunga aho bavuye bakajya kuhiba nibintu bishoboka cyane, abagize ibyago bakomeze kwihangana turizera ko inzego z’ umutekano zizafata abo bagizi ba nabi

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza