IGIHE

Nyanza: Urujijo ku mwarimu wavuye mu kabari yasinze bugacya yitaba Imana

4 11-02-2019 - saa 12:03, Thamimu Hakizimana

Abantu batandukanye mu Karere ka Nyanza bakomeje kwibaza byinshi ku rupfu rw’umwarimu wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri ya Kiyisilamu rwa Kavumu mu murenge wa Busasamana, witabye Imana kuri iki Cyumweru.

Bivugwa ko uwo mwarimu yanyoye inzoga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019, abyuka ku Cyumweru atameze neza ajyanwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa.

Mu gihe bamwe bibazaga niba ari inzoga zamwishe, habonetse amakuru ko hari umuntu wamusubitse akitura hasi, bigakekwa ko ari byo yazize.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko umuntu ukekwaho guhirika uyu mwarimu yatawe muri yombi.

Ati "Nibyo hari umwarimu ngo wagiye mu kabari mu mpera z’icyumweru ku wa Gatandatu nijoro, akaba yaranyoye inzoga nyuma akaba yaraje kwitaba Imana. Gusa icyo umuntu atakwemeza ni uko yaba yarishwe n’inzoga kuko bivugwa ko hari abamuhohoteye bakamusunika akagwa hasi, gusa ntiyapfiriye aho mu kabari."

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe kuko hategerejwe ibisubizo bya muganga ndetse iperereza ryatangiye ku mpamvu zatumye yitaba Imana. Umugabo ukekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Issa 2019-02-11 06:13:17

Ntimugatangaze ibintu bidasobanutse uwo mwarimu ntayira amazina ?muge kuba abanyamwuga

2
Mwalimu 2019-02-11 05:53:23

umuntu wamusubitse akitura hasi? Wamusubitse?UUHHH!

3
Mwalimu 2019-02-11 05:53:23

umuntu wamusubitse akitura hasi? Wamusubitse?UUHHH!

4
gatare 2019-02-11 05:27:58

RIP Michel Byiringiro.Yari akiri muti cyane at 29 years.L’avenir l’attendait.Binyuze kuri bible (Luka 21:34),Imana itubuza kurya cyangwa kunywa ukarenza urugero.Ntabwo kunywa inzoga ari icyaha.Ahubwo Imana isaba ubishatse kunywa inzoga nkeya ntarenze urugero.Soma Tito 2:3 na 1 Timote 3:8.Imana itubuza gusinda.Nubwo bamwe babeshya abantu ngo kunywa inzoga ni icyaha,siko bible ivuga.Nkuko Zaburi 104:14,15 havuga,Vino ishimisha abantu.Niyo mpamvu Imana iha Vino abantu ikunda.Byisomere muli Gutegeka/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Tujye twiga bible neza kugirango abanyamadini batazajya batwifatira.

Kwamamaza