IGIHE

Nyamasheke: Abanyeshuri bane bakurikiranyweho gutwika ishuri n’amagambo y’iterabwoba

4 14-03-2019 - saa 17:01, Thamimu Hakizimana

Abanyeshuri muri Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora, riherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, batawe muri yombi aho bakekwaho gutwika ibyumba abanyeshuri bararamo n’amagambo y’iterabwoba.

Muri Mutarama uyu mwaka, ibyumba bitatu abanyeshuri bo mu ishuri rya Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora byibasiwe n’inkongi rirashya rirakongoka. Iyi nkongi yabaye abanyeshuri bari mu ishuri ndetse byakekwaga ko ishobora kuba yaratewe n’insinga z’amashanyarazi.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’abanyeshuri bane ba GS Frank Adamson, barimo n’umukobwa umwe, yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019.

Umuyobozi wa GS Frank Adamson, Ikizabaza Leo, yabwiye IGIHE ko aba banyeshuri batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku tariki 8 Werurwe 2019, aho bakurikiranyweho ibijyanye n’inkongi enye zibasiye iki kigo n’amagambo y’iterabwoba.

Yagize ati “Ni bane bari gukorwaho iperereza na RIB, bakurikiranyweho ibyari bimaze iminsi bibera aha, ibyo gutwika aho abanyeshuri baryama n’amagambo y’iterabwoba.”

Yongeyeho ko babiri muri aba banyeshuri barimo n’umukobwa, bigaga mu mwaka wa Gatandatu ndetse abandi barimo uwigaga mu mwaka wa Gatanu n’uwari ugeze mu wa Kane.

Ikizabaza avuga ko izo nkongi zibasiye iki kigo mu minsi ishize zangije ibintu byinshi birimo inyubako n’ibikoresho by’abanyeshuri n’ibindi, bakaba barimo guhuza imibare yabyo kugira ngo bazamenye agaciro nyirizina k’ibyangiritse.

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’aba banyeshuri, ngo ubu umwuka ni mwiza muri iki kigo ndetse bagenzi babo barimo kwitegura ibizamini nta kibazo.

Muri Mutarama uyu mwaka ibyumba bitatu bya GS Frank Adamson byarahiye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ntakirutimana 2019-04-13 08:09:56

abo bana bahanwe nibahamwa nicyaha

2
Umvaniri 2019-03-18 01:58:03

Wagirango ntibazi icyabajyanye !

3
Ndumiwe 2019-03-14 21:31:22

Singaho ndumiwe noneho,ariko se ubwo izo nkozi z ibibi zitwikira zari ziziko zihimye igihugu?nyumvira pe ni bya bindi umutindi umuvura ijisho akarigukanurira.ubwo bunyamaswa bw izo mbwa(kazi)zabukuye he?mukurikirane muzatibwira ko atari interahamwe zigize abaturage.

4
Linga 2019-03-14 10:28:30

Mu gusoma iyi nkuru umutima umvuyemo kuko mpafite umwana wiga mu mwaka wa 6 witegura gukora ikizamini cya Leta. Ababyeyi ntibabura ibibatera stresse koko!! Nk’abo bana baba barishyize mu kaga batyo koko baba bari mu biki? Nta no gutangaza amazina y’abo bakekwaho ibyo kuko bakiri mu iperereza!

Kwamamaza