IGIHE

Nyamagabe: Inkuba yakubise abaturage batatu ibasanze mu buriri, babiri barapfa

16 10-02-2019 - saa 10:59, Prudence Kwizera

Inkuba yaraye ikubise abaturage batatu bo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe ibasanze mu nzu aho bari baryamye, yicamo babiri undi arakomereka.

Byabaye ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, mu Mudugudu wa Uwurunazi mu Kagari ka Mukungu.

Abapfuye ni Musabyimana Gorette w’imyaka 42 y’amavuko n’umuhungu we Shumbusho Augustin w’imyaka 15 naho undi mwana we witwa Uwinkingiyimana Richard w’imyaka 10 yamutwitse arababuka.

Umwe mu baturage baturanye n’urwo rugo avuga ko byabaye ubwo imvura yagwaga kandi abo inkuba yakubise bose bari bamaze kuryama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Nyandwi Eliezer, yavuze ko ayo makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Ati “Ubu inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano twahageze turi gushaka uko bashyingurwa ndetse no guhumuriza abaturage. Urebye nta kigaragara cyabiteye kuko bari bamaze no kuryama ni ibyago bagize bitewe n’ikiza cy’inkuba.”

Mu Karere ka Nyamagabe inkuba yeherukaga gukubita abaturage mu Ukwakira 2017 ubwo abagera ku munani bari mu bikorwa byo gusoroma icyayi mu Murenge wa Kitabi, umwe yitabye Imana abandi bajyanwa mu bitaro.

Mu Karere ka Nyaruguru bihana imbibi, muri Werurwe 2018 mu Murenge wa Nyabimata ahitwa ku Gihemvu, inkuba yakubise urusengero yica abaturage 16 barimo gusenga abandi bagera ku 140 bajyanwa kwa muganga.

Mu gice cy’imisozi miremire ya Nyamagabe na Nyaruguru no mu tundi turere bihana imbibi, imibare yerekana ko muri Gashyantare na Werurwe 2018 inkuba yishe abantu 21.

Muri werurwe 2018 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yatangaje ko mu bice bitandukanye bikunze kwibasirwa n’inkuba ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi hagiye gushyirwa imirindankuba mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibyabo.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Bosco Nyamagabe 2019-02-11 01:31:18

Imana Yakire Abo Banyakwigendera Kdi Ikomeze Abasigaye Turashimira Cyane Umukuru W Umudugudu Byabereyemo Ubutwari Ya Gize

2
bata 2019-02-10 23:55:07

Andika hano
Nihakorwe ubushakashatsi bwimbitse, bishobotse Leta ishyireho gahunda yo gushyira umurinda nkuba ku Ngo zabaturage uhereye ku hakunzwe kwibasirwa.

3
Lambert 2019-02-10 15:34:41

@Mbarubukeye

Urakoze cyane .. Wavize ngo twabibwira abashinzwe ingufu ! Oya kuko Urunva abashinzwe ibidukikije nibo abashinzwe gusigasira ibimera binyuranye .. Kandi igihugu nibwirako inzego zose zikorana byahafi ...

Ndunva kandi na ministerial y’Umuco yagira icyo ikora .Ex ; buriya tugiye duha agaciro abasaza nabakecuru bazineza uko babigenzaga bashobora kuba babifiteho igitekerezo . nziko kandi nibworako byose mumuco wacu harimo igisubizo gihamye kuri ayamahano arikugenda yiyongera .

4
Havugimana joseph 2019-02-10 14:16:14

Mwiriwe twihanganishije uwo muryango wabuze ababo bazize Inkuba lmana ibakire. Njyewe ndi umutekinisiye nkora akazi KO gushyiraho imirinda Nkuba paratonnerre uwabicyenera ya zampamagara kuri 0788625510

5
ABOBANTU 2019-02-10 12:07:32

Abobantu nibihangane kuko ibyobibaho.

6
Emmy 2019-02-10 11:45:38

Ibi ni ibyago bitera bidateguje ababuze ababo nibihangane. Iyi si mumenye neza ko ari icumbi. Ahubwo musenge natwe ni ugusiba inzira tuzazigenda.

7
aguero 2019-02-10 11:08:54

Imiyaga nkuba izanwa na sosiyete ngiriye ibanga nayo ubwayo itera nkuba. RBS na RRA bireke amarangamutima

8
MBARUBUKEYE 2019-02-10 09:56:29

@Lambert
Ubwo bushakashatsi bwawe niba bufite ishingiro kuki utaburangira Minisiteri ifite ingufu mu nshingano ngo batere iyo miko mu turere dukunze kwibasirwa n’inkuba (Nyagatare, Ngoma, Rwamagana, Karongi, Nyamagabe, Kirehe, etc.)?!!

9
####lembert 2019-02-10 07:59:29

Nanjye nemerako rwose amahano yabaye mu Rwanda
Asigaye ariyo ngaruka zuko inkuba zitumariye ku icumu rya 2 umwaka wa agize zo zishe benshi cyane
Cyera habagaho kugangahura
Nta bakuru bakibaho
Kandi
Umuco ni ikintu gikomeye none twarawutaye
Ababyeyi bambaraga ingori
Bagatellers Urwanda Amahoro bakaruvugiriza impumbya
None ababyeyi basigaye barebera Urwanda barutera imikoshi baruvugiriza induru
Ubwo aho inkuba zitadukubita nihe
Ndu umukobwa muto
Kandi nakuriye iburayi
Mu guhugu kigira umuco wabo nkunda
Ariko nageze iwacu mu Rwanda nsanga barenze abazungu gusirimuka
Nabonye umukecuru mu Rwanda neza yaduteye umwaku
Kuko nangwe na abato bagira ni intege nziza berekana
Koko umuntu wazanye imitsi ikipfundika
Uba uri kwerekana iki??
Nabonye abanyarwandakazi barahindutse
Abanyamerica yewe no kirugu no ku mico
Abo nasize kera bari bafite ushinya zirabura
Naraje nsanga zarabaye ubururu noneho di nu umukara
Mbese nayobewe ibyo ndimo
Mbona buri mukobwa afite agasakoshi ati gusa nikeneye igitaramo cyu umugoroba kuva mbere
Kugera ku cyumweru
Ni iminsi mikuru
Abakobwa banywa inzoga nki ibitega
Uburere ni ntabwo
Nukuri twese abanyarwanda niba ntacyo dukoze
Gakondo yacu iraducitse neza neza
Dore iri mu marembera
Gusa ndasaba ababyeyi rwose niba batubadhye abana babo ni bubahe Urwanda rwababyaye
Kuko nibo bari kuduteza inkuba bahenera Urwanda

10
Anastase UWIRINGIYIMANA 2019-02-10 06:34:12

Iyomiryango ikomeze kwihangana
mubuzima bibaho.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza