IGIHE

Nyamagabe: Imodoka ya gisirikare yagonganye n’ikamyo yangirika mu buryo bukomeye

10 10-07-2019 - saa 13:42, Thamimu Hakizimana

Imodoka ya gisirikare yo mu bwoko bwa Land Cruiser yagonganye n’ikamyo yangirika mu buryo bukomeye, ubwo zari zigeze mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, ariko Imana ikinga ukuboko ntihagira umuntu uhasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’igice zo ku wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019. Abayibonye bavuga ko abantu bose bari muri ibyo binyabiziga bakomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Habimana Thaddee, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyo kamyo yabuze feri.

Yagize ati “Byabaye ejo bundi, ni Fuso yagonganye n’imodoka ya gisirikare ubwo byari bigeze mu Kagari ka Nyabivumu saa kumi n’igice, bitewe n’uko iyo kamyo yabuze feri.”

Yakomeje avuga ko abantu bose bari muri izo modoka ebyiri uko ari bane barimo n’abasirikare babiri, bose bakomeretse bajyanwa kwa muganga ariko ntahawahasize ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Mari Vianney, yemereye IGIHE, ko iyo mpanuka yabaye ariko ashimangira ko yoroheje kuko nta muntu wapfiyipfiriyemo, ahubwo ibinyabiziga barimo ari byo byangiritse.

Imodoka ya gisirikare yangiritse bikomeye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
tito 2019-07-12 01:56:32

iriya modoka mbona ntawavamo ari muzima peeee gusa twabigira keretse niba ari mazutu mbona yamenetse hariya

2
Bright 2019-07-11 16:03:51

Kubwamahirwe ntabumuga bakuyemo bose bavuyemo ari bazima,

3
mk 2019-07-11 00:42:16

Colonel SEBOWA n’abo mwari hamwe muri iyo modoka Imana yakoze kubarinda

4
Kalisa 2019-07-10 23:01:38

Icyonzi cyo abasirikare bari muri iyi modoka iri aha kwifoto nubwo haba ntawapfuye bazasigara ari ibimugabubuzima bwabo bwose.

5
Peace 2019-07-10 16:29:15

Ark izi modoka za RDF nazo zibigiramo uruhare runini, akunyuraho ukagirango aba azi ko atwaye indege. Bibaye ubwa kenshi bikagaragara ko biterwa n’umuvuduko, numva igihe nta emergency barimo nabo bagombye kugira uruhare mugukumira impanuka aho kuziteza. Ahubwo amahirwe tugira nuko imodoka zabo ari quality nziza, naho ubundi bagenda nabi kandi biruka cyane.

6
Sobanuraneza 2019-07-10 15:17:15

Fuso yo irihe??!
Ngo iyo mpanuka iroroheje???!!
Niba ibyo mwanditse aribyo muvugeko Imana yakinze akaboko ark ntimudutsindagiremo ko animpanuka yoroshye kuko uko iyo modoka yabaye biragaragarira ufite amaso kereka impumyi.
Ahubwo c icyonibaza iriyamodoka yabaye kuriya baribakirimo cg basimbutse ipondekana ntamunu urimo??

7
hitayezu 2019-07-10 14:51:40

ibyo ndeba n’ ibiki bimeze nk’amaraso menshi? ubu hari uwarokotse?

8
lg 2019-07-10 14:02:28

FUSO aliko habuze iki ngo ikibazo cyaziriya modoka ngo gikemuke FUSO na MOTO ubu nibyo birimbere mugukora impanuka muzambarize ☆FUSO zemerewe umuvuduko wa kangahe!!! nimumbwirako ali, 60km murasobanura impamvu zisiga na mamodoka, atagira, Speed gavnor polisi, nizikurikirane irebe, ko bikora ifate ababicomora ataribyo FUSO zizamara abantu biruka, uko kandi mukuri nuko ziririya modoka zihinduye ntabuziranenge, zifite birutwa nuko yaba main gauche udaciye volant ibumoso ngo uyisudire iburyo ufate pédale uzitere, ahandi kukinyabiziga sibyo *

9
Mimy 2019-07-10 10:14:15

Imana ishimwe niba ntawayiguyemo kandi ikize abo bakomeretse. Fuso zo zisigaye zimeze nkizasaze.

10
Pst Hamuri Faustin 2019-07-10 07:41:51

Dushimiye Imana yabarinzwe Uwiteka izina rye ryamamare hose Amen

Kwamamaza