IGIHE

Nyagatare: Basabye ubushakashatsi kuri Rwiziringa ikomeje gusindisha abana

10 9-08-2019 - saa 14:11, Hakizimana Jean Paul

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare basabye ko hakorwa ubushakashatsi ku cyatsi cyitwa Rwiziringa bikamenyekana niba ari ikiyobyabwenge ngo kuko abana bakiriyeho bata ubwenge bakajyanwa kwa muganga.

Iki cyatsi ngo gikunda kuribwa n’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye aho bashukwa na bagenzi babo ko ukiriye agira ubwenge bwisumbuyeho, ariko bikaza kurangira kibagizeho ingaruka.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku isuku n’umutekano mu Karere ka Nyagatare, bwanahuriranye n’inteko rusange y’abaturage, uwitwa Mutesa David utuye mu Kagari ka Nyagatare yagaragarije abayobozi ko bafite impungege ku bana babo bakomeje kurya iki cyatsi bikarangira babajyanye kwa muganga.

Mutesa yagize ati “Maze kubona ababyeyi bagera kuri batanu bajyana abana kwa muganga nta kindi kintu babaye uretse kurya Rwiziringa, abana babeshya bagenzi babo ngo uyiriye agira ubwenge bwinshi bigatuma bose bagishakisha ukibonye akaryaho kamwe agahita amera nk’umusazi bikaba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga.”

Muvara Benson we yagize ati “Icyatsi cya Rwiziringa inaha kirahaba cyane twakuze abashumba batubwira ko iyo ukiriyeho ugira ubwenge bwinshi ariko ababyeyi bakakitubuza.”

“Mu minsi ishize abana ba mukuru wanjye baherutse kukiryaho bababwira ko bizabongerera ubwenge ariko twamaze iminsi mu bitaro bamerewe nabi.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr. Erneste Munyemana, yabwiye IGIHE ko nabo iki cyatsi bagifata nk’ikiyobyabwenge ariko ko kitaremezwa n’ababishinzwe.

Ati “Muri iyi minsi nta bana duheruka kwakira bariye kuri Rwiziringa, gusa hari igihe mu kwezi kumwe twigeze kwakira abana 13 bose bazira kurya kuri Rwiziringa, dufatanya n’ubuyobozi bw’akarere dukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri turakibereka tubasaba kukigendera kure.”

Uyu muyobozi yanavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe kuri iki cyatsi bwerekanye ko gitunganyijwe neza cyavamo imiti ivura ububabare.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko nawe agifata nk’ikiyobyabwenge yizeza abaturage ko bagiye kukirwanya nk’uko barwanya ibindi biyobyabwenge.

Iki cyatsi gikomeje gutera ibibazo abana bo mu Karere ka Nyagatare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
F 2019-08-10 02:36:37

Ariko ubundi aba bana barya iyi rwiziringa bashaka iki? Ubwo basigaje kurya: umutanga, umuhoko, ubuhandanzovu...........

2
Gaperi 2019-08-09 14:25:24

Nyagatare kiriya cyatsi kuva na kera nakare cyarahahoze
Cyane gusa ntabwo twari tuzi ko ari imali ishyushye.bavugagako imbuto ziribwa ninzoka ninka zaragitinyaga.

3
BONIFACE 2019-08-09 12:00:21

IKI KIMERA CYITWA DATURA STRAMMONIUM NI ICYTSI GIKORESHW MU BUVUZI; "HERBE MEDECINALE" KIKABA CYIFITEMO UBUMARA (UBUROZI) BUTUMA UKINYWEYE ABONA, YUMVA IBINTU BITARIHO; HALLUCINATIONS. BITUMA KIBA IKIYOBYABWENGE CYO HEJURU; https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC5555431/

4
BONIFACE 2019-08-09 11:52:12

KIRIYA KIMERA KITWA DATURA STRAMMONIUM; NI IKIYOBYABWENGE MU BYITWA HALLUCINOGENICS
; SOMA https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC5555431/

5
Justin 2019-08-09 10:55:31

Iki kimera mu kinyarwanda twita "Rwiziringa" mu ndimi z’amahanga bakakita "Datura Stramonium" ni ikimera kiri "toxic" mu rwego rwo hejuru! It’s even deadly plant! Si ikiyobyabwenge ahubwo Ni uburozi bubi!! Byakabaye byiza ko abo babyeyi barinda abana babo ndetse bakabasaba kukigendera kure! Bitabaye ibyo, bazashiduka bariho bashyingura bamwe mu bakiriyeho! Ahubwo barebe neza bamenye mpamvu ki abana bamwe bariho boshya abandi kurya ubwo burozi!!!! Harimo ikibazo!!!!!

6
r.a. 2019-08-09 10:45:33

Tubashimiye kumenyesha abanyarwanda ibishobora kubamamera nabi mugihe babikoresheje batazi ukobihinduka umu ntu mubuzima.

7
birababaje pe ikicyatsi kimera 2019-08-09 10:42:05

Birababake

8
birababaje pe ikicyatsi kimera 2019-08-09 10:42:05

Birababake

9
Dj Nem-G 2019-08-09 09:49:16

aho nigaga kayonza harabana babiriye bamara iminsi itanu batabona no gufata note byarabananiye ark twe babyitaga 36 oiseaux!!

10
Umutoni 2019-08-09 07:51:36

Twe twakuze batubwira ko aramatunda yinzoka ntitwakoragaho.

Kwamamaza