IGIHE

Nyabugogo: Impanuka y’imodoka yahitanye umuntu umwe, batandatu barakomereka

3 11-01-2019 - saa 09:38, Thamimu Hakizimana

Imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser yerekezaga Nyabugogo mu Murenge wa Muhima, yataye umuhanda igonga abantu barindwi, umwe muri bo ahita yitaba Imana.

Ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane ni bwo iyi modoka yavaga mu Mujyi rwagati yerekeza Nyabugogo yagonze umukindo, ita umuhanda igonga bantu barindwi bari mu marembo y’isoko ryahoze ari iry’abazunguzayi, barimo umumotari wahise apfa.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise akizwa n’amaguru aburirwa irengero.

Ababibonye batangarije IGIHE ko iyi mpanuka yari ikomeye kuko imodoka yagonze abantu benshi, bagakeka ko yari yacitse feri.

Umwe yagize ati “Yahereye ruguru igonga abantu, ndakeka ko hapfuye nka batanu kuko yahise ayikatisha hano muri aya marembo, ikindi kandi umubare w’abapfuye uraza kwiyongera kuko n’abatahise bapfa bakomeretse cyane.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, Ndushabandi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko umuntu mwe ari we witabye Imana.

Yagize ati “Yagoze umukindo ita igisate cy’umuhanda inyura mu busitani noneho igonga umuntu umwe w’umumotari ahita apfa, ikomeretsa na babiri mu buryo bukomeye n’abandi bane mu buryo bworoheje, bahita bajyanwa mu Bitaro bya CHUK.”

Yongeyeho ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana kuko umushoferi wari utwaye iyo modoka wari gutanga ayo makuru yahise aburirwa irengero.

SSP Ndushabandi yakomeje avuga ko iyo umushoferi agonze akiruka bimugiraho ingaruka yo gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150Frw ndetse iyo yagonze abantu bagakomereka hakanagira abapfa bimuviramo igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kuzamura.

Abacururiza muri iri soko batangajwe n'uburyo iyi mpanuka yageze mu marembo y'aho bakorera
Iyo modoka yagonze abantu n'uruzitiro rw'isoko
Imodoka yanagonze abantu bari mu marembo y'isoko ry'abahoze ari abazunguzayi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Emmy 2019-01-12 19:36:03

Iyi mpanuka nayiboneye n’amaso yanjye, hari nka 22h50min , hari Coaster yarimo ikata iva mu muhanda uva kuri Equity bank igirango isubire inyuma igana Nyabugogo, nabonye imodoka yibarangura amapine hejuru, irakomeza yibarangura isanga umumotari hafi y’uruzitiro rw’isoko imunyura hejuru. nuko byagenze

2
Jamesrubasha 2019-01-12 03:30:22

Munezero amande ya police aruta umushahara w,umushofeli gusa ugonga umuntu agapfa akiruka nabyo ntabumuntu aba afire twabaye inyamanswa ,arikose dusubiye inyuma nyabugogo umuntu ugonze yacika harimo uruhare rwabaturage mukudatabarana umutekano nuwaburumwe abaturage tugire uruhare mugukumira ibyaha

3
Munezero Esperance 2019-01-11 09:15:44

birababaje gusa uko mbyumva ntagihe impanuka zizareka kuba mugihe ntabihano bikaze bashyiriyeho abo bantu bagonga bakikomereza cg bagatoroka. ugonze umuntu arapfuye urikomereje ngo amande 150.000frw nagahinda

Kwamamaza