Nyabugogo: Abaturage bahanganye n’abashinzwe irondo bapfa umuzunguzayi wafashwe (Amafoto)

18 10-08-2017 - saa 22:45, IGIHE

Abaturage benshi muri gare ya Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Kanama 2017, bashyamiranye n’abashinzwe irondo ubwo bafataga umusore umwe bamwita umuzunguzayi, barya karungu bavuga ko bamurenganyije kubera yabuze ruswa yo kubaha.

Gufata abantu bacururiza mu kajagari no kubambura ibyo bacuruza bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, cyane ko ari ubucuruzi butemewe kandi hanashyizweho amabwiriza abubuza.

Amashusho yafashwe na Royal TV yerekana abashinzwe umutekano bafashe umusore wambaye ikoti ritukura, umwe agaragara amukubita igipfunsi mu mutwe bamushyira hasi nawe ariko agerageza kubiyaka, kugeza ubwo abaturage babyinjiyemo batatanya abashinzwe umutekano biteza umuvundo.

Umwe mu bagore babibonye byose yagize ati “Bari bavuye kunywa, noneho uwo muhungu yacuruzaga isambusa abasanga hariya hejuru, baramubwira ngo nabahe 500Frw. Arababwira ngo nibamuhe Petit Mutzig, bayimuhaye arayanga ngo arashaka inini, undi ngo arayipfundura arayinywa. Noneho bo baza bafite inzika, bahurira muri gare kandi n’imari yari yashize.”

“Noneho arangije aramubwira ngo zana ya mafaranga cyangwa uze tugende, undi arababwira ati mva inyuma. Baraza bageze muri gare barazenguruka bageze hano haruguru nibwo bafatanye bararwana ari kubiyambura ngo nibamurekure nta mari afite. Ngo mwabuze kumfata kare mfite imari ubu nibwo mumfashe mureba nta mari mfite? Barwana gutyo.”

Mu mashusho kandi hagaragaramo umwe mu baturage utari ufite aho ahuriye n’ubwo bushyamirane, wahutajwe agahita arambarara hasi.

Undi muturage yagaragaje ko hari ubwo bahutazwa n’inzego zishinzwe irondo, ku buryo ngo hari n’ubwo batubaha uburenganzira bw’abagore bakabahutaza.

Yagize ati “Baragufata bakaguhondagura, ntibagira n’isoni zo kukwambura ngo amabere ajye hejuru. N’abagenzi benshi babigenderamo, yagira ngo aravuze ngo ko umuhohotera, nawe bakaba baramujyanye.”

Hari n’umusore wavuze ko bagusanga wiyicariye bakagufata bakubwira ko nawe ujya ukora ubuzunguzayi, bati “Ni ukuturenganura”.

Mu mpungenge bagenda bagaragaza kandi harimo ko n’amafaranga bacibwa iyo bafatiwe muri ibyo bikorwa batazi niba agera mu isanduku ya leta kuko batizera inyemezabwishyu bahabwa, bagasaba ko leta yakwinjira neza mu mikorere y’izi nzego.

Umwe ati “Hari abakubitwa, hari n’abakuramo inda. Ese uyu muntu bambuye telefone ngo abuze ruswa yo kubaha, biremewe?”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Eric 2017-08-12 01:03:09

uwomuntubamuhane

2
emmy 2017-08-11 18:39:50

abo bashinzwe irondo barenda kwic’abantu

3
musabe 2017-08-11 17:10:59

Hari uburyo bwinshi leta yashyizeho bwo gukemura amakimbirane hatabayeho gushyamirana gutya. Inzego zibishinzwe nizikore akazi uko bikwiye abanyamakosa babihanirwe kuko ntawe usumba amategeko muri iki gihugu!

4
dido 2017-08-11 13:39:50

erega nubundi nimayibobo nibisambo bafata bakohereza ngo bajye gufata abantu ese ubundi babafata bakoze iki kibi sugushaka ubuzima nonese nabyo umuntu arabizira kandi abajura muri gare baruzuye ahubwo birirwa basangira ibijurano ariko uwishakira ubuzima agahondagurwa ubuse umuntu azahungirehe koko

5
karasira jean claude 2017-08-11 09:32:49

birababaje kuba ari ubwa mbere nanze commentaire kuri post y’igihe bwa mbere. nta cyo narenza kubyo umuvandimwe nsenga yerekanye

6
agaciro peace 2017-08-11 08:09:25

Nyamara ni ikibazo ubwo rubanda batangiye kwereka aba bantu ngo bitwa ko bashinzwe umutekano ko babarambiwe. Bisobanuye ko imikorere yabo idahwitse. Leta nisubire isuzume ibyabo kuko bateza ibibazo aho kubikemura.

7
Bob Boris 2017-08-11 07:49:42

Ibitekerezo byanyu ni byiza. Ariko hari ikintu ntarumva. Ni gute abantu batangira kurwana TV1 cg Royal T.V ch irindi tangazamakuru rihari? Buriya byo nta kibazo kirimo? ko numvise ko hari na ba DASSO bakomerekejwe n’abazunguzayi. kuki nta munyamakuru wari yabikoraho inkuru? kuki nta video yabyo twari twabona kuri Youtube kandi barabakubita nanjye ubwanye nigeze kubyibonera ndi muri Coaster muri matteus birukankana DASSO yatabawe na Police yari hafi aho. Ntabwo ari byiza ko abantu bahohoterwa ariko n’abazunguzayi bafite imyitwarire itari myiza. Bagirwa inama kenshi n’ubuyobozi ntibumve. Abbohubwo ubona bamaze kumva ko icyiza ari ugutera akaduruvayo bamaze guhamagara abamyamakuru ngo bahite bafata amashusho. Mujye mukora analysis neza muzasanga ari uko biteye.

8
Rekado 2017-08-11 04:46:38

Polisi yo harya si iyo ikurasa mu mutwe ngo washatse kuyambura imbunda cyangwa kwiruka?

9
k47 2017-08-11 01:26:07

izo nizo bits humulis zanyazo hubwo

10
2017-08-11 01:19:05

agaciro ni bene akangaka en fait

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza