IGIHE

Ntabwo tuzemera ko Nyamagabe muyihindura iciro ry’imigani- Minisitiri Shyaka abwira abayobozi

10 10-09-2019 - saa 08:52, IGIHE

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagaragaje ko atishimiye uburyo Akarere ka Nyamagabe karimo mu gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage, asaba ko abayobozi badakora akazi bashinzwe batangira kubibazwa.

Yabigarutseho mu ruzinduko arimo kugirira mu Ntara y’Amajyepfo, aho kuri uyu wa Mbere yari mu Karere ka Nyamagabe akamurikirwa ibipimo bishya by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Birimo ibigaragaza ko muri Nyamagabe hari abantu 423 barwaye amavunja barimo 74.5% bishingiye ku mpamvu zirimo imyumvire na 14.4% bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, imirenge nk’Uwinkingi ubu wajyanye kwa muganga abaturage bose bagaragayeho amavunja, bakazitabwaho kugeza bakize.

Ibipimo kandi bigaragaza ko muri aka Karere hari abana 2843 bataye ishuri, abana 737 bafite ibibazo bituruka ku mirire mibi, ingo 3056 zidafite ubwiherero, ingo 22 532 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, ingo 2302 zisembera, ingo 2637 zifite inzu zimeze nka nyakatsi n’ingo 6739 zibana n’amatungo mu nzu. Aka karere kandi kageze kuri 69.4% mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yagaragaje ko batewe impungenge n’ibi bipimo bishya, kuko “aho kugira ngo ibi bibazo bigabanuke byiyongereye”, ugereranyije n’imubare bakusanije mu mezi atandatu ashize.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yanenze cyane abayobozi b’inzego cyane cyane Imirenge n’Utugari, kuba zitegera abaturage ngo bafatanye gukemura ibi bibazo, asaba ko batangira kujya babibazwa.

Ati “Ntabwo tuzabemerera ko mugira Nyamagabe iciro ry’imigani, Nyamagabe ntabwo ikwiye isura ifite uyu munsi, Nyamagabe harabura iki ngo nayo itere imbere? Ntituzemera ko musigara inyuma.”

Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko impamvu ibibazo bitarangira muri Nyamagabe ari “imikorere y’inzego zo hasi zegereye abaturage, z’utugari n’imirenge”, asaba ko bigira kuri bagenzi babo babashije kugira intambwe batera.

Ati “Abayobozi b’Utugari n’Imirenge mutangire mubabaze ibyo bashinzwe, ibi ni ibibazo bakwikemurira bakoranye neza n’abaturage. No mu burezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri badakurikirana abana bigisha nabo bagomba kubibazwa.”

“Njyanama y’Akarere mutangire mubaze abayobozi b’imirenge n’utugari ibyo bakora. Abayobozi b’utugari n’imirenge bumva badashobora kugendera mu muvuduko igihugu kiriho, bananiwe gutanga umusaruro, nabo bagire ubutwari bavuge bati biratunaniye.”

Bahize kurangiza ibibazo byose bitarenze Ukuboza

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana wakoreye muri aka Karere igihe kinini muri uyu mwaka, yavuze ko bagiye kwegera aka Karere byibura uku kwezi kwa Nzeri kukarangira ibibazo birimo icy’abana bata ishuri, imirire mibi, n’ababana n’amatungo gikemutse.

Guverineri Gasana yavuze ko Ukwakira kuzarangira abaturage bose bamaze kwishyura mituweli 100%, Ugushyingo kurangire ikibazo cy’ubwiherero kirangiye, hanyuma Ukuboza kuzarangire ikibazo cy’abantu basembera gikemutse.

Nubwo atabivuze yeruye, Minisitiri Prof. Shyaka yanenze n’abayobozi b’Akarere n’Intara kuko batakurikiranye ibi bibazo ku gihe, mu rwenya ati “Namwe tuzabaca ifaranga rimwe ku mushahara wanyu”.

Muri Gashyantare ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga aka Karere, yababajwe no gusanga gafite ibibazo byinshi bituma abagatuye bugarizwa n’ubukene n’imibereho mibi, dore ko nibura umwe mu baturage bane ba Nyamagabe akennye bikabije.

Ndetse byaje kuba ngombwa ko Guverineri yimurirayo ibiro kugira ngo afatanye n’itsinda ryari ryashyizweho kwiga no gukemura ibibazo bihari.

Guverineri Gasana, Minisitiri Prof Shyaka na Meya Uwamahoro mu nama yabaye kuri uyu wa Mbere
Minisitiri Shyaka yasabye ko abayobozi bumva bananiwe bibwiriza bakegura
Perezida Kagame aheruka gusaba ko ibibazo Nyamagabe ifite bishakirwa umuti bwangu
Nyamagabe yugarijwe n'ikibazo cy'imirire mibi mu bana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
SINDIHOKUBWABO Pascal 2019-09-11 15:14:11

Nkuko bigaragara mu mibare yivugira mu nkuru bigaragara ko bidahagaze neza koko.
Ariko nge nkabashimira ko noneho bashyize imibare hanze ishingiye ku kuri guhari aho kubeshya cg gutekinika kuko mbona ko yakusanijwe mu nzira ziboneye kandi zifite intego. Simbona ko byari kuba ari byiza iyo bagume bagasigirize akarere ka Nyamagabe ko bimeze neza...... ntakibazo..... kandi mu by’ukuri ikibazo gihari. Ariko ubu ikibazo kirahari kandi kirazwi neza kandi birumvikana ko abayobozi ntibafashe umwanya ngo bakusanye imibare ku bibazo bihari badafite ingamba zo kubikemura.
Ahubwo nasaba abo bireba gukurikirana mu gihe abo bayobozi bihaye kureba ko niba koko ibyo bahigiye imbere ya Minister muri iyo nama niba byarakozwe cyane ko igihe bihaye kitarambiranye ni gito peeh! Gusa ubwo babonaga bo bishoboka..

Ahubwo awo murenge wa Uwinkingi urumva ko iyo mibare yatangiye gutanga umusaruro kuko yabahwituye n’ahandi bakomereje aho urumvako byatanga umusaruro mwiza bitutse kuri iyi mibare.
Naho se ubundi twimike umuco wo guhisha ibibazo kandi bihari? Amaherezo se yaba ayahe? Murakoze ni uko nge mbyumva.

2
Sugira 2019-09-11 03:28:23

Maze gusoma izi comments Nyobozi yose Nyamagabe niyegure cyangwa yeguzwe ntacyo imariye baturage uziko mbona bahora bahendahenda nkaho bayobora babuze niryari nyamagabe itavugwamo ruswa mu itagwa ryazi uwo badashaka kumwirukanisha za mutation zidasobanutse , amavunja, imirire mibi , ubusambanyi bwabamwe muri nyobozi , ubusinzi bwabamwe muri nyobozi , amatiku muri Nyobozi uwo badashaka bakamufungisha etc ibi birarambiranye nibeguzwe kuko team ya lambert na Prisca Mayor we simuvuze kuko asa naho adahari kuko nigikoresho cyabo ibyo bateguye byose arasinya namwe mwumvise ukuntu yabwiye PAC ngo ibyumushinga wikigage ngo ntamakuru abifiteho namafaranga akangari akarere karunzemo ubwo mubyukuri uwo muybozi yazagezahe akarere nibamusubize aho yakaoraga inzego zibanze ntiyazishobora ikindi bagitifu b’imirenge utugali bakurikiranywe ariko bakurikiranye na Nyobozi shyashya kuko iriho irananiwe nta murwayi urandata undi message musimo neza sukwibasira Nyobozi ya Nyamagabe nayo iyo yisuzumye mumutima ibona ko ntaho irikugeza akarere na Mayor yabyivugiye ati aho kugirango ibibazo birzngire birarushaho kwiyongera iyo mvugo murayumva gute mwabasesenguzi mwe ...reka ndekere aha Iminsi izabishyirira kukarubanda dore aho ndi hano.

3
NSANZUMUHIRE A 2019-09-10 10:19:32

1.NDASHIMIRA HON. MINISTER SHYAKA KU RUGENDO YAGIRIYE MU NTARA Y AMAJYEPFO BY UMWIHARIKO MU KARERE KA NYAMAGABE .IBIBAZO BIHARI BIRIVUGIRA .NTEKEREZA KO GUHORA ABAYOBOZI BIBUTSWA INSHINGANO ARIKO IYO BATIKOSOYE BAGOMBA KWEGURA .KWEGURA NI UBUTWARI NIBA UMUVUDUKO U RWANDA RURIMO UKURUSHA IMBARAGA REKA ABASHOBOYE BAKORE AKAZI.
2.AKENSHI HEGURA ABAYOBOZI BO HEJURU ( MAYORS , VICE MAYORS .....)NSANGA NA NA ES B IMIRENGE BAKWIYE KUJYA BEGURA KUBWISI BYOSE BIPFIRA HASI NDESTE NA BA MIDUGUDU N AMASIBO .HASI BAKOZE NEZA NTABIBAZO BYAGARAGARA.MBISHINGIRA KO MWUMVISE MURI RUTSIRO ABAKOZI BO HASI NIBO BATEGEGAGA IMITEGO ABAOBOZI KURI YRA SOKO RYA MIRIYONI AMAGANA BABAHA AMAKURU .
UMUNSI MWIZA NIZEYE KO MUTANYONGA IGITEKEREZO CYANGE

4
cyimanaP 2019-09-10 09:54:51

Nyamagabe,ibi birarenze pe,Leta nibirebe neza

5
Mucyo 2019-09-10 05:19:58

Habura iki ngo Nyobozi yegure aho kubakata iryo faranga rimwe k’umushahara begure ntacyo bamariye akarere n’isi yose irabizi nyamagabe iheruka agahenge mu myaka nki 7 ishize ikwiye amaraso mashya guhera kuri Nyobozi y’akarere ukageza ku kagali.

6
Cyuzuzo Olivier 2019-09-10 04:34:16

Niba na nyamagabeðŸ¤·ðŸ »â€ â™‚ï¸ Gakenke ho ubuyobozi bw’akarere burakataje mu gusenya ibyo abaturage bagezeho.kurubu hakurikiyeho coperative yabahinzi ba kawa #Ruli Secter!!!rwose badutabare.amashuri ntasiba gufunga,abana ntibakiga,umwanda,ntamihanda,
Noneho nabacuruzi b’utubari ngo ntibazongere kurenza 18h00’kdi ngo twarabatoyeðŸ¤·ðŸ »â€ â™‚ï¸ Leta nitabare hakibona .Wagirango si murwanda,cg ni intekeshanyo bahawe!!!nonononooo

7
Cyuzuzo Olivier 2019-09-10 04:34:15

Niba na nyamagabeðŸ¤·ðŸ »â€ â™‚ï¸ Gakenke ho ubuyobozi bw’akarere burakataje mu gusenya ibyo abaturage bagezeho.kurubu hakurikiyeho coperative yabahinzi ba kawa #Ruli Secter!!!rwose badutabare.amashuri ntasiba gufunga,abana ntibakiga,umwanda,ntamihanda,
Noneho nabacuruzi b’utubari ngo ntibazongere kurenza 18h00’kdi ngo twarabatoyeðŸ¤·ðŸ »â€ â™‚ï¸ Leta nitabare hakibona .Wagirango si murwanda,cg ni intekeshanyo bahawe!!!nonononooo

8
Aka 2019-09-10 03:37:57

Aha Nyamagabe se ko igeze aharindimuka nimba bateguje Nyobozi ntaho Nyamagabe igana mwishakira aho ikibazo kitari imyaka nakaka irashize ngo bagiye gukemura ikibazo mukwezi kumwe ahaaa nibeguze Nyobozi kuva Lambert , Prisca bagera muri nyobozi akarere karushijeho kugwa mu mwobo w’ibibazo by’urudaca ibyo bizwi naburi wese uzi akarere ka Nyamagabe aho Munyentwali yarakagejeje .......Nyakubahwa nadutabare yeguze nyobozi yose abandi menya barayitinye.

9
Aka 2019-09-10 03:37:56

Aha Nyamagabe se ko igeze aharindimuka nimba bateguje Nyobozi ntaho Nyamagabe igana mwishakira aho ikibazo kitari imyaka nakaka irashize ngo bagiye gukemura ikibazo mukwezi kumwe ahaaa nibeguze Nyobozi kuva Lambert , Prisca bagera muri nyobozi akarere karushijeho kugwa mu mwobo w’ibibazo by’urudaca ibyo bizwi naburi wese uzi akarere ka Nyamagabe aho Munyentwali yarakagejeje .......Nyakubahwa nadutabare yeguze nyobozi yose abandi menya barayitinye.

10
Phocas 2019-09-10 03:17:20

Kandi, ubu hagiye kumurikwa Imihigo bagezeho, wasanga barayesheje kukigero kiri hejuru ya 85 kwijana kubera za technique zo kwishyira heza.Bwana Prof, Shyaka, si aho gusa, nahandi mutundi turere niko bimeze.

Kwamamaza