Ni iki kiri gusubiza inyuma mu mihigo uturere two mu Majyepfo?

38 10-08-2018 - saa 07:22, Prudence Kwizera

Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twongeye kuza duherekeje utundi kandi dukurikiranye inyuma mu kwesa imihigo ndetse na tumwe twari imbere mu myaka yashize natwo bigaragara ko twasubiye inyuma.

Mu muhango wo gutangaza uburyo uturere twesheje imihigo ya 2017/2018 wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, kuri uyu wa kane tariki ya 9 Kanama 2018, Akarere ka Rwamagana kongeye kuza ku mwanya wa mbere gakurikirwa na Gasabo na Rulindo; mu gihe utwo mu Majyepfo turimo Nyamagabe, Ruhango na Nyanza aritwo twaje mu myanya ya nyuma.

Urebye uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo, dutandatu twa nyuma ni utwo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’utwari twarabashije kuza imbere mu myaka yashize natwo tasubiye inyuma.

Akarere ka Nyanza niko kaje ku mwanya wa nyuma gaherekeje utundi kabanzirizwa na Ruhango ya 29, Nyamagabe iba iya 28, Kamonyi iya 26, Gisagara iba iya 25, Huye iya 19. Utwabashije kugerageza ni Huye na Muhanga yaje ku mwanya wa 16.

I Nyanza hagiye gushakishwa icyabaye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bataramenya neza ikibazo cyabaye kigatuma baba abanyuma mu mihigo gusa ngo bagiye kwicara bagishakishe gikemuke.

Yagize ati “Icyabaye iyo mba nkizi mba naragikemuye; ingamba zo ni ukwicara tukareba icyabaye icyo ari cyo tukagikemura, tugiye gusubira inyuma turebe ibitaragenze neza abe ari byo dukemura”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko kuba batarabashije kwesa imihigo neza (kabaye aka 28), bishingiye ku nyigo zakozwe nabi mu gutegura imihigo, ibikorwa bitatangiriye igihe ndetse no gutanga amasoko nabi.

Ati “Ikibazo gikomeye cyane ni imbogamizi twagize mu gukora inyigo z’imihigo imwe n’imwe noneho n’imihigo igatinda gutangira bigatuma igihe cy’isuzuma kigera itararangira. Ikindi kintu cyagaragaye ni ugutanga amasoko bitakorerwe ku gihe cyangwa agatangwa nabi”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubu biyemeje kunoza ibitaragenze neza cyane cyane bashyira ingufu mu kunoza inyigo z’imihigo, kuyitangira ku gihe kandi bagaharanira ko amasoko atangwa neza binyuze mu mucyo kandi agatangirwa ku gihe.

Akarere ka Huye katunguranye

Akarere ka Huye kari kamenyereweho kwiharira imyanya ya mbere mu mihigo, kuri iyi nshuro katunguranye kuko kasubiye inyuma kaza ku mwanya wa 19.

Mu myaka igera ku munani ishize Akarere ka Huye kakunze kwiharira imyanya y’imbere mu kwesa imihigo kuko katigeze na rimwe kabura mu myanya itanu ya mbere ndetse na Komite Nyobozi yako igashimirwa ko ishyira hamwe.

Mu myaka ya vuba aha, nko mu mihigo y’umwaka wa 2014/15 Akarere ka Huye kabaye aka mbere naho mu 2015/16 kaza ku mwanya wa gatatu, kongera kuwisubiza mu 2016/17.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko nabo batunguwe ariko bagiye kwicara bakarebera hamwe ikibazo cyabaye bityo bakagishakira umuti.

Ati “Kugeza ubu nanjye ntabwo nakubwira ngo byagenze gute, ariko igihari ni ukongera kwisuzuma. Hari icyizere ko twakwisubiza imyanya ya mbere (...) mu bufatanye bwa buri wese hari icyizere ko tuzabigeraho tukongera kuza mu myanya ya mbere ku bufatanye bw’abaturage, abayobozi bose n’abafatanyabikorwa”.

Guverineri asanga ikibazo kiri mu bayobozi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yabwiye IGIHE ko bimwe mu byatumye basubira inyuma mu mihigo ari ubwumvikane buke n’amakimbirane byagiye bigaragara muri bamwe mu bayobozi b’uturere, abayabora izindi nzego z’ibanze no kudakorera hamwe.

Yemeza ko abayobozi bagaragayeho ibyo bibazo bamaze gusimbuzwa ku buryo bizeye ko ubutaha Intara ayoboye itazongera kugira amanota adashimishije.

Ati “Ikibazo cyari gishingiye ku bayobozi bamwe na bamwe mu turere batumvikanaga ariko abari bafitemo kutumvukana twarabahinduye, turumva ko mu buyobozi bushya hari ibizagerwaho kurushaho. Murabizi ko mu Ntara yacu habaye impinduka nyinshi (…) tugiye kwicarana nabo tubanze twisesengure turebe impamvu yagiye ibitera naho bagiye basubira inyuma tujye inama turebe aho tugiye gushyira ingufu”.

Muri Gashyantare 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yari yabwiye abayobozi b’uturere two mu Majyepfo ko atazakomeza kwihanganira abaza mu myanya ya nyuma mu kwesa imihigo no kwita ku bibazo by’abaturage ndetse no kubateza imbere.

Icyo gihe amanota yerekanaga ko mu mwaka w’imihigo wa 2016/2017, mu uturere 10 twaje mu myanya ya nyuma harimo tune two Mu Ntara y’Amajyepfo ari two Nyanza, Gisagara, Nyamagabe na Ruhango.

Icyo gihe Guverineri Mureshyankwano yabwiye abayobozi b’uturere two mu Majyepfo ati “Ndagira ngo muri iyi nama twumvikane ko ari ubwa nyuma muje mushoreranye muri aba nyuma, twumvikane ko ari bwo bwa nyuma rwose, mumanuke mwegere abaturage”.

Yakomeje agira ati “Rwose ba Nyakubahwa ba Meya na ba Visi Meya nta kindi kintu nzavuga namwe ubutaha nihatagira igihinduka mu turere mukuriye, mukoreshe ba Agronome b’imirenge; ariko ndagaruka ko kuri ba Gitifu b’imirenge, abantu mubana ku mirenge batagira icyo bakora, basana n’aho birirwa bicaye, ukagera mu murenge ugasanga ibigori by’abaturage byishwe na Nkongwa yarabimaze, [...], nimuhaguruke muve mu biro dukore, naho nibitaba ibyo ntabwo biri bukunde pe”.

Usibye gusubira inyuma mu mihigo, icyo gihe ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwari bumaze kwerekana ko mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo; dutanu muri two twaje mu myanya ya nyuma mu gihugu hose mu miyoborere myiza, kwegera abaturage no kuba serivisi nziza.

Uko uturere twakurikiranye n’amanota y’icumi twa mbere

1. Rwamagana: 84.5%
2. Gasabo: 82.5%
3. Rulindo: 82.5%
4. Gakenke: 80.4%
5. Kicukiro: 77.5%
6. Gicumbi: 76.3%
7. Kayonza: 74.9%
8. Gatsibo:73.5%
9. Rubavu: 72.8%
10. Rutsiro: 72.4%
11. Bugesera
12. Ngororero
13. Kirehe
14. Nyagatare
15. Musanze
16. Muhanga
17. Nyamasheke
18. Nyabihu
19. Huye
20. Nyarugenge
21. Karongi
22. Ngoma
23. Rusizi
24. Nyaruguru
25. Gisagara
26. Kamonyi
27. Burera
28. Nyamagabe
29. Ruhango
30. Nyanza

Akarere ka Rwamagana kongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo, gakurikirwa na Rulindo, Gasabo na Gakenke

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Ngoro kante 2018-08-13 23:52:01

Ngo mizuka yasuzuguye abo bakorana areguzwa, ubwo c ko mwatanze amaraso mashya umusaruro ntimuwubonye? Nukuri governor niwe udashoboye coordination, iyo ikibazo kibaye si ukwihutira kweguza umuyobozi, ahubwo ureba inyungu ryari afitiye abo akorera ukamuhindurira domain

2
Dativa 2018-08-13 10:59:19

aha abaturajye tubijyenderamo, nka Gitufu w AKAGARI ka Gahogo Umurenge we Nyamabuye /akarere ka MUHANGA aratuzengereje yirirwa avuga yikoreye ikizamini ntawakimukoreye

3
Bwiza 2018-08-13 05:46:52

Ni ukuri abayobozi ni bamanuke bave mu bureau basange abaturage. Witwa umuyobozi mwiza kuko umuturage wawe atekanye muri byose. Nka Kamonyi, nkuko Clarisse yabivuze, Kiboga ibarizwa mu murenge wa Rugalika uhageze ukareba amazi abaturage baho banywa agahinda kakwica. Ni ibiziba pe ntago ari amakabyankuru. ni dukore nk’abikorera. Ntitukarindire ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amanuka ngo aze gukemura utubazo twakagombye kuba dukemurwa umunsi ku munsi. Please, niba turi intore, reka dufashe intore nkuru ’Rudasumbwa" kwesa imihigo no kugera ku iterambere rirambye. Murakoze

4
Bwiza 2018-08-13 05:44:04

Ni ukuri abayobozi ni bamanuke bave mu bureau basange abaturage. Witwa umuyobozi mwiza kuko umuturage wawe atekanye muri byose. Nka Kamonyi, nkuko Clarisse yabivuze, Kiboga ibarizwa mu murenge wa Rugalika uhageze ukareba amazi abaturage baho banywa agahinda kakwica. Ni ibiziba pe ntago ari amakabyankuru. ni dukore nk’abikorera. Ntitukarindire ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amanuka ngo aze gukemura utubazo twakagombye kuba dukemurwa umunsi ku munsi. Please, niba turi intore, reka dufashe intore nkuru ’Rudasumbwa" kwesa imihigo no kugera ku iterambere rirambye. Murakoze

5
Richard 2018-08-13 02:53:04

Ibyavuga nibyo, governor ntabeshya ntakindi kibitera amajyepfo afite ubuyobozi bubi henshi birazwi. Reka mbabwire nka nyaruguru ihora ivugwa ifite umuyobozi mubi cyane nubwo ngo hejuru ashyigikiwe, nigute abantu bamara imyaka nimyaka mukazi muburyo butemewe, uretse ahari ubuyobozi bwokamwe nitoteza nitonesha?? Nahakoze ikizamini kuri dir wa planning nkorana nukamazemo imyaka itatu ngo bemera nkumuhanga wigize ikimana hariya kdi arumuswa waho, naho nimodokaye asahurisha akarere akabona udufaranga two gutanga, ntiyakuboneye amanota 10!!! Nkubwo ako karere katagira plannification kaba akakangahe mu mihigo?? Nikangahe duhora tubibona muri za comments ko aka karere gatonesha bamwe kagatoteza abandi haba mubakozi no mubaturage?? Nikangahe tukumvamo iyirukana ryabakozi baburi kanya!!! Hakwiye impinduka yimbitse ntawundi muti bitabaye ibyo............

6
RUBANDA 2018-08-13 02:09:48

iyo ntara izize MURESHYANKWANO M. ROSE Udashoboye kuki atabaza MUNYENTWALI ALPHONSE ???

7
Clarisse 2018-08-12 01:15:23

Muraho!Kamonyi sinzi impamvu ahubwo idahora kumwanya wanyuma!!!!Hari agace bita Kiboga,muri Rugalika,kuva babaho abaturage baho ntibazi nuko moyar asa!!!ntamazi bagira,ntamuriro,amazi hari utuzu twayo gusa!!!!usanga abaturage baho bameze nkabari muyindisi,Moyar ntiyahagera imihanda ijyayo nimibi!!!!ibintu bihinduke munteko abayobozi bitabire pe!!!

8
umusaza 2018-08-12 00:08:50

Ndemeza 100% ko kuba intara y’amajyepfo iri inyuma ari umusaruro w’uko iyobowe. 1) Mureshyankwano ntashoboye coordination : ahari amakimbirane hose azi umuti umwe wo kweguza umwe mu bafitanye ibibazo kandi hakagenda ufite ingufu nke aho kugenda ufite amakosa.
2) Ububasha bwahawe ba mayors ku bakozi butuma buri wese akora nk’umucanshuro kuko aba atizeye igihe afite mu kazi.

Umuti :mureshyankwano akwiye kuva mu ntara akajyanwa ahandi; njyanama zikwiye gusubizwa ijambo ku bakozi b’uturere bakareka kuba abakozi b’umuntu 1 cg 2. Kandi bakareka Leta /Akarere.

9
umusaza 2018-08-12 00:08:46

Ndemeza 100% ko kuba intara y’amajyepfo iri inyuma ari umusaruro w’uko iyobowe. 1) Mureshyankwano ntashoboye coordination : ahari amakimbirane hose azi umuti umwe wo kweguza umwe mu bafitanye ibibazo kandi hakagenda ufite ingufu nke aho kugenda ufite amakosa.
2) Ububasha bwahawe ba mayors ku bakozi butuma buri wese akora nk’umucanshuro kuko aba atizeye igihe afite mu kazi.

Umuti :mureshyankwano akwiye kuva mu ntara akajyanwa ahandi; njyanama zikwiye gusubizwa ijambo ku bakozi b’uturere bakareka kuba abakozi b’umuntu 1 cg 2. Kandi bakareka Leta /Akarere.

10
sisi 2018-08-11 23:56:59

ubuse muravuga Huye koko reba mumurenge wa kinazi mumudugudu wa Rugarama bababeshye amashanyarazi imyaka nimyaka birashize ,yewe Huye ntakijyenda pe.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza