IGIHE

Ni iki cyatumye u Budage buhamagaza ambasaderi wabwo mu Rwanda?

2 15-04-2019 - saa 11:26, Ferdinand Maniraguha

U Rwanda rwasabye igihugu cy’u Budage guhindura Ambasaderi bwari bufite mu Rwanda Dr Peter Woeste, nyuma y’imyaka isaga ibiri yari amaze ahagarariye icyo gihugu mu Rwanda.

Ni amakuru yaje atunguranye kuko ubusanzwe nta mubano mubi wari hagati y’ibihugu byombi.

Biravugwa ko Dr Woeste yavuye mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2019.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko Dr Woeste atirukanywe ahubwo yasabiwe gusimburwa.

Ati “Ntabwo yirukanywe, ahubwo twasabye Guverinoma ye kumuhindura kubera amakosa akomeye yakoze.”

Amb Nduhungirehe ntiyifuje gutangaza byinshi ku makosa akomeye Dr Woeste yakoze ariko amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uwo mugabo w’imyaka 61 hari amagambo mabi yaba yaravuze aharabika ‘Umukuru w’igihugu’.

Ayo magambo ngo yayashyize mu nyandiko yoherereje umuryango uhuriza hamwe Abadage baba mu Rwanda.

Ntabwo IGIHE yabashije kumenya by’umwihariko ayo magambo Dr Woeste yakoresheje aharabika umukuru w’igihugu.

Ingingo ya 41 y’amasezerano y’i Vienne agena iby’umubano mu bya dipolomasi, ivuga ko abadipolomate nubwo bahabwa ubudahangarwa mu gihugu boherejwemo, batari hejuru y’amategeko y’icyo gihugu.

Iyo ngingo ivuga ko bagomba kubaha amategeko agenga igihugu bagiyemo kandi batemerewe kwivanga mu bibazo by’imbere mu bihugu boherejwemo.

Mu gihe umudipolomate uhagarariye igihugu cye yitwaye nabi mu kindi gihugu, igihugu cyamwohereje kiramenyeshwa kigasaba kumuhamagaza cyangwa kikamwambura ubudahangarwa.

Si ubwa mbere u Rwanda rusaba u Budage guhamagaza ambasaderi wabwo kuko no mu 2008 rwarabikoze.

Icyo gihe Lt Col Rose Kabuye wakoraga mu biro by’umukuru w’igihugu yari yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Frankfurt mu Budage ku mpapuro zari zatanzwe n’umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguiere ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana.

Inkuru bifitanye isano: U Rwanda rwasabye u Budage guhindura Ambasaderi wabwo i Kigali nyuma ‘y’amakosa akomeye’

Dr Woeste yari amaze imyaka isaga ibiri ahagarariye u Budage mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Grace 2019-04-16 09:51:19

Yego ,kamara we uvuze neza koko baratabaje ,uzabaze abahungiye kuri ambasade yabanya America uko byagenze bazaguha ubuhamya bufatika ugire ibifatika uheraho uvuga

2
Kamana 2019-04-15 08:26:40

Ashobora kuba yaravuze amagambo ameze nkayafungishije RTd Rusagara. Kuvugako abambasaderi bativanga murio politiki y’ibihugu ndumva iyo ba amabasaderi badatabariza abatutsi barimo kwicwa muri 1994 ubu baba bari kuvumwa. None ibyo sukwivanga muri politiki yigihugu?

Kwamamaza