IGIHE

Ngororero: Abantu bane bapfiriye mu kirombe

0 23-08-2019 - saa 08:10, Mukwaya Olivier

Abantu batanu bamaze kwitaba Imana nyuma yo kujya mu kirombe giherereye mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kabaya muri Ngororero bagahera umwuka.

Ahagana saa saba nibwo abantu batandatu bagiye muri icyo kirombe gushaka mugenzi wabo wari wagiyemo mbere, bagezemo babura umwuka, bane bahita bapfa, babiri babasha gusohokamo ari nabo batanze amakuru.

Imirambo ine yaraye ikuwe muri icyo kirombe, gusa uwo aba bose bari bagiye gushakamo ntibiramenyekana niba yari arimo cyangwa nta wari urimo kuko umubiri we utaraboneka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kayigi Emmanuel, yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe.

Ati “Ni ahantu hasanzwe hacukurwamo Wolfram ariko hamaze iminsi akarere karahafunze. Ejo abantu batandatu bagiyemo nyuma y’uko bumvishije ko hari mugenzi wabo urimo bagenda bagiye kumushaka.”

“Bagezemo babura umwuka babiri babasha kuvamo ari bazima ubu bari mu bitaro bya Kabaya naho bane bapfiriyemo mu gihe n’uwo bagiye gushakamo nawe ataraboneka n’abavuyemo bakaba baravuze ko ntawe babonyemo.’’

Mu minsi ishize ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, cyagwiriye n’abacukuzi 14 barimo abagabo barindwi n’abagore barindwi, bose bitaba Imana.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza