Ngoma: Hafashwe ibiro 140 by’urumogi, umwe atabwa muri yombi

0 12-01-2018 - saa 07:50, IGIHE

Umusore w’imyaka 30 ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngoma, kuri sitasiyo ya Kibungo mu gihe hagishakishwa abandi bari kumwe ubwo bafatanwaga ibiro 140 by’urumogi.

Ni mu gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Meraneza, akagari ka Karwema mu Murenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma, mu rukerera rwo ku itariki ya 11 Mutarama, ku bufatanye bwa Polisi ihakorera n’izindi nzego ndetse n’abaturage, ahafashwe imifuka itatu y’urumogi irimo ibiro 140, hafatwa umwe mu bari barwikoreye.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma, SP Vita Hamza, yatangaje ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari abantu bikoreye imifuka ishobora kuba irimo ibintu bitemewe kubera ko bari bitwikiriye ijoro, iyo nzira yoherejwemo abapolisi maze barabafata.

SP Hamza yagize ati “Iyi ni imwe mu nzira zikunze gukoreshwa n’abafite ibiyobyabwenge baba bambukanye binjije mu gihugu, tuhakorera imikwabu kenshi , abahatuye bamaze kugira imyumvire myiza ku bubi bw’ibiyobyabwenge, ni nawo musaruro uvuyemo.”

Yakomeje avuga ko uwafashwe yakoraga nk’uwahawe akazi ko kwikorera kimwe na bagenzi be babiri bagishakishwa, ariko nyirarwo yamenyekanye nawe akaba arimo gushakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.
Yagize kandi ati “Inzira n’amayeri bikoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge bimaze kumenyekana, ubufatanye n’ubushake by’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage biri mu bidufasha gukomeza gukumira no kurwanya itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kandi tuzakomeza ibikorwa n’ubukangurambaga byo kubirwanya kubera ingaruka bifite kuri ejo hazaza h’igihugu cyacu.”

SP Hamza yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uru rumogi rufatwa kandi aboneraho gusaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu Rwanda kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye n’imipaka kandi agasaba abapakira imizigo mu mamodoka ko bakwiye kujya babaza bene yo ibyo bapakiye no kugira amakenga bakaba banareba niba atari ibiteza umutekano muke.

Yibukije kandi abatunda, abacuruza n’abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana n’ibindi.

Ifatwa ry’uru rumogi kandi rije rikurikira ubukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge bugenda bukorwa mu gihugu hose, nabwo bwunganirwa n’ifatwa ndetse n’iyangizwa ryabyo hirya no hino mu gihugu.

Urugero ni nk’aho mu Ukuboza 2017 no mu ntangiro za Mutarama ibiyobyabwenge byangijwe ku buryo bukurikira: Itariki ya 27 Ukuboza mu karere ka Burera, hangijwe litiro 614 za Kanyanga, amaduzeni 1,861 za Blue Sky, amaduzeni 1, 081 ya African Gin, amaduzeni 790 ya Living Waragi, amaduzeni 716 ya Chief Waragi, amaduzeni 163 ya Chase Vodka, amaduzeni 14 ya Kick Waragi, amaduzeni 182 ya Host Waragi, amaduzeni atanu ya Coffee Spirit , amaduzeni 62 ya Kotoko, iduzeni 1 ya Hero, n’imwe ya Soft Gin.

Naho ku itariki ya 29 Ukuboza mu Mujyi wa Kigali hangizwa ibiro 919 by’urumogi na litiro 446 za kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu gihe ku italiki ya 10 Mutarama mu karere ka Rubavu hangijwe ibiro 420 by’urumogi, litiro 30 za kanyanga na litiro 1900 z’inzoga zitemewe mu Rwanda .

Ubu bukangurambaga burimo gukorwa ku rwego rw’igihugu na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Urubyiruko, Ubushinjacyaha bukuru bw’igihugu, inzego bwite za Leta kuva ku Ntara kugeza ku rwego rw’imidugudu.

Ingingo ya 594 mu gitabo cy’Amategeko ahana ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu nk’uko biteganywa n’Ingingo yacyo ya 596.

Ifoto igaragaza akarere ka Ngoma aho uyu muntu yafatiwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza