Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yarahunze

29 13-11-2017 - saa 08:04, IGIHE

Gilbert Mwenedata uheruka kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora aheruka, yatangaje ko yahunze nyuma y’uko yakurikiranwagaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano ubwo yashakishaga ibyangombwa byaherekeza kandidatire ye.

Ku wa 7 Nyakanga 2017, nibwo Komisiyo y’Amatora (NEC) yatangaje ko Gilbert Mwenedata na Diane Rwigara batemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama, kubera kubura ibyangombwa, aho byatangajwe ko babasinyiye harimo amazina y’abapfuye.

Kuri Mwenedata, NEC yagize iti “Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo […] avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.”

Ubu Diane Rwigara akurikiranyweho icyo cyaha mu butabera mu gihe Mwenedata Gilbert we ahamya ko yavuye mu gihugu mu gihe yari atangiye gukurikiranwa.

Hari amajwi yagiye hanze, aho Mwenedata avuga ko basinyishaga abantu bazi ko ari amabanga azamenywa na Komisiyo y’Amatora ariko basanga byasakaye bigera no mu nzego z’umutekano zitangira kubakurikirana. Ibyo ngo byatumye ava mu gihugu nubwo atavuga igihe yagendeye cyangwa aho aherereye.

Mwenedata yavuze ko yagiye yitaba mu Bugenzacyaha, kwisobanura ariko ngo byageze igihe abona ko ibisobanuro atanga bitazumvikana, ahitamo kuva mu gihugu.

Ubwo byajyaga hanze ko mu mikono yatanze harimo uw’umuntu witabye Imana, Mwenedata yabwiye IGIHE ko atazi niba uwo muntu yarapfuye cyangwa ariho kuko atari we wisinyishirije. Gusa yavugaga ko nta bwoba atewe no kuba yajya imbere y’ubutabera kuko ntacyo yishinja.

Yagize ati “Ntabwo nagira isoni zo kujya gusobanura cyangwa kujya imbere y’ubutabera. Nta bwoba binteye nabikoze numva nta kibazo. Bamfunze najyamo nshima Imana rwose nta kibazo nagira.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko atazi neza niba Mwenedata yarahamagajwe akabazwa ku byaha aregwa, ariko ati “Nubwo yaba yarahamagawe akanabazwa ni ibisanzwe mu mubano w’inzego z’ubutabera n’abantu.’’

Mwenedata si mushya mu gushaka kwiyamamaza mu Rwanda ntibimuhire kuko mu 2013 yagerageje amahirwe ye mu matora y’abadepite agatsindwa, kuva icyo gihe izina rye ntiryongere kumvikana. Yongeye kuvugwa ari uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yegereje ariko nabwo ntibyamuhira.

Amategeko agena ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu.

Gilbert Mwenedata uheruka kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora aheruka, yarahunze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Boris 2017-11-15 00:59:09

Mwenedata ni inyangamugayo! Abakoranye nawe USAID bamuziho ubutwari mu byananiye abandi! Rwanda revenue yakiraga buri kwezi imisoro yakuraga muyo akorera hanze y’igihugu mu gihe abandi bayakubita lu mufuka. Imana niyo izi ibye kandi izabisobanura one day!

2
Shyaka 2017-11-14 06:00:54

None se INARARIBONYE we, ninde wakubeshye ko ibyo uvuze hejuru biri mu byaha!?gerageza gutandukanya Contrevation,Delit,Crimes. andi makuru uzabaze aho yize muri UR

3
Shyaka 2017-11-14 05:28:26

None se INARARIBONYE we, ninde wakubeshye ko ibyo uvuze hejuru biri mu byaha!?gerageza gutandukanya Contrevation,Delit,Crimes. andi makuru uzabaze aho yize muri UR

4
Shyaka 2017-11-14 05:20:51

None se INARARIBONYE we, ninde wakubeshye ko ibyo uvuze hejuru biri mu byaha!?gerageza gutandukanya Contrevation,Delit,Crimes. andi makuru uzabaze aho yize muri UR

5
Shyaka 2017-11-14 05:18:43

None se INARARIBONYE we, ninde wakubeshye ko ibyo uvuze hejuru biri mu byaha!?gerageza gutandukanya Contrevation,Delit,Crimes. andi makuru uzabaze aho yize muri UR

6
sango yasolo 2017-11-14 04:51:24

Ubundi yumvaga ashobora kuba President , nuko nubundi yahunze twarikuzamugira Perezida w’ikimina cy’abanyonzi yayarya tukamugonga.

7
rwatubyaye 2017-11-14 00:54:08

harabura barafinda nawe wadutakarij umwanya

8
mambo 2017-11-14 00:23:21

Inzara yamwishe buriya. Najye gusabiriza abazungu.

9
Big 2017-11-13 21:39:10

Patati patata .... Nagende nyine! Ahubwo barebe niba yasoroga TVA, TPR n’izindi Taxes...
Hahahaa...

10
Gaetan 2017-11-13 19:41:05

Uziko bigiye kuba impamo uwiyamamaje wese cg ubigergeje azafungwa cg ahunge hera muri 2003 ugeze muri 2017 abenshi niko byabagendekeye uretse batatu kdi nabo bari muri syatem abo ni Mme Mukabaramba, Mr Ntawukuriryayo na n uyu mutype wo muri Green Party

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza