Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rutarumva impamvu abaturage barwo bahohotewe muri Uganda

6 13-03-2018 - saa 11:04, Philbert Girinema

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibibazo bimaze iminsi hagati y’umubano w’u Rwanda na Uganda byatewe n’iki gihugu gituranyi ariko ubu hari gukorwa ibishoboka ngo bikemurwe mu nyungu z’abaturage.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Werurwe 2018, Mushikiwabo yavuze ko guhutazwa kw’Abanyarwanda baba muri Uganda kwabaye guhera mu mwaka ushize, kwangije byinshi ariko byose byaturutse kuri Uganda.

Ati “Ibyo bibazo byaturutse ku gihugu cya Uganda aho Abanyarwanda benshi bahagiriye akaga, bamwe barafungwa, abandi bakorerwa ibikorwa bitari byiza. Bamwe barafunguwe abandi baracyafunze. Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.”

Mushikiwabo yakomeje avuga ko iyo ibibazo nk’ibyo bibaye, icyo Guverinoma ikora ari ukugerageza kwegera ubuyobozi bakaganira ku mpamvu zabyo n’uburyo byakemurwa.

Yagarutse ku biganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ubwo habaga Inama ya Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia mu ntangiriro za 2018.

Mushikiwabo yakomeje avuga ko mu byo u Rwanda rwabonye, ‘nta mpamvu n’imwe ihari yatuma Abanyarwanda bafatwa nabi’.

Yakomeje agira ati “Twe nk’u Rwanda ntitwigeze tubona impamvu…ntitwakwifuza ko hari umuturage wa Uganda wagirira ikibazo mu Rwanda.”

Abajijwe niba hari imishinga yaba yaradindiye biturutse kuri uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, Mushikiwabo yavuze ko impamvu zabayeho zatewe n’ibibazo byakurikiye amatora mu bihugu byo mu muhora wa ruguru; gusa ngo icyangombwa ni uko byashakirwa umuti mu nyungu z’abaturage.

Ati “ Icya ngombwa ni ubushake kugira ngo dusubire aho twari turi mu by’ukuri abaturage bacu barabikeneye kandi ni bo tubikorera keretse tuvuze ko tutakibitayeho.”

Hashize iminsi Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa Polisi n’ingabo, aho yakuye mu myanya Umuyobozi wa Polisi, Gen Kale Kayihura na Minisitiri w’Umutekano, Gen Henry Tumukunde.

Byavuzwe ko imwe mu mpamvu yatumye Gen Kale Kayihura yirukanwa ari ukubera umubano yari afitanye n’u Rwanda. Mushikiwabo abajijwe icyo yavuga kuri uku kwirukanwa kwa Kayihura, yagize ati “ Ntabwo biri muri politiki yacu kuvuga kuri politiki y’ikindi gihugu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo mu kiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri Mushikiwabo yatangarije abanyamakuru ko guhutazwa kw’Abanyarwanda baba muri Uganda kwangije byinshi ariko byose byaturutse kuri Uganda
Minisitiri Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko abakuru b'ibihugu barenga 26 bamaze kwemeza kuzitabira inama ya AU
Mushikiwabo yavuze ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma Abanyarwanda bafatwa nabi muri Uganda

Amafoto: Niyonzima Moses

Camera & Editing: Kazungu Armand

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Alex 2018-03-13 11:00:31

@Fred M, ntekereza ko kuba umunyamakuru yambaye 👕 muri press conference atari ikibazo kirimo. We shouldn’t focus on petty issues. Ngira ngo iyo imyambarire ari ngombwa, bishyirwa muri invitation, bagatanga "dress code" abayitabira bagomba gukurikiza. Press conference itandukanye na interview kuko yo it’s a requirement ku munyamakuru to dress formally. Murakoze,

2
Pio 2018-03-13 10:11:43

umunyarwanda yaciye umugani ngo “Kirya Abandi bakirya kikishaririza†. Impunzi za kiziba bo Si abantu ?

3
gatarayiha 2018-03-13 09:34:11

ni ishyari rya Muzeveni nta kindi

4
uwamenye inzara na akabaro kub 2018-03-13 09:19:14

n’uko barenzwe:kandi batigeze basonza. ntamuruho zigeze

5
Fred M 2018-03-13 08:24:17

Well done Hon. Minister!! ariko munyemerere nenge itangazamakuru ryacu. Ese iyo umunyamakuru aza muri press conference ya minister akaza yambaye T-shirt ubwo mubona aribyo? smartness ifitanye isano n’umwuga umuntu akora. iyo utari organized hanze, umuntu agucishamo ijisho... jyewe iyo mbona ibyo abanyamakuru bakora iyo twabatumiye mu nama urumirwa. cyane cyane igihe cya coffee break and lunch.. ibyo mvuga murabyumva. RMC, mugerageze gushyira disciplinary committee naho ubundi hari abantu batesha agaciro umwuga mukora kandi ari ingenzi ku gihugu ndetse ni Isi muri rusange.

6
nkunzuwimye david 2018-03-13 06:48:40

hakwiye kuba politic Nziza idashingiye Ku nyungu z umuntu Ku giti cye ahubwo kunyungu rusange z abaturage amahoro agasagamba. murakoze

Kwamamaza