Musenyeri Bimenyimana wayoboraga Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana

90 11-03-2018 - saa 20:27, IGIHE

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène, yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri yo mu maraso yari amaranye igihe.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Werurwe 2018.

Musenyeri Bimenyimana yabonye izuba tariki ya 22 Kamena 1953, avukira i Bumazi, Paruwasi Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu.

Yahawe Ubupadiri tariki ya 6 Nyakanga 1980, aba Umusaseridoti muri Paruwasi ya Nyundo. Yatorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 18 Mutarama 1997, ahabwa Ubwepiskopi tariki ya 16 Werurwe 1997.

Intego ye ni “In Humilitate Et Caritate” bishatse kuvuga ngo “ Mu bwiyoroshye no mu rukundo.”

Musenyeri Bimenyimana yitabye Imana yari amaze imyaka 37 n’amezi atandatu ari umusaseridoti n’imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu. Yahawe ubupadiri afite imyaka 27 n’amezi atanu, agirwa umwepisikopi afite imyaka 44 y’amavuko.

Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wayoboraga Diyosezi ya Cyangugu
Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène aha yari yitabiriye ibirori by'isabukuru y’imyaka 75 ya Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

51
Octave Kazeneza 2018-03-11 15:40:03

RIP our bishop. I appreciate to have known you. Nakwigiyeho byinshi

52
J Paul 2018-03-11 15:35:42

R. I. P

53
NGENZIJEANCLAUDE 2018-03-11 15:24:34

RIP our bishop

54
Kiriziya 2018-03-11 15:21:04

Abakunda ibyubahiro mu "BAPADIRI" aribo babandi bakunda kurwanira imyanya y’ " UBUSENYERI" bati Imyanya irabonetse, muri "Diocese ya Cyangugu, Arkidiyosezi ya Kigali na Diocese Byumba".

55
Gracien 2018-03-11 15:19:19

ohooo my God
Imana n’itwakirire umubyeyi wacu
kdi imuhe ubuzima bw’iteka

56
Muvunyi Innocent 2018-03-11 15:12:53

Murakoze kutumenyesha iyi nkuru y’akababaro! Nyagasani niyakire mu rumuri ruhoraho iteka iyo ntore yayo. Ariko mukosore amafoto 2 yo hasi kuko mwitiranyije Musenyeri nyakwigendera na Musenyeri Vincent Harorimana wa Diyosezi ya Ruhengeri. Murakoze.

57
gaspard 2018-03-11 15:10:42

Imana imwakire mubayo.
Gusa ndabona hari amafoto haraho mwibeshye mwakosora.

58
MUHAYIMANA Aphrodis 2018-03-11 15:06:36

Uwo mukozi wimana tumwifurije iruhuko ridashira kdi imwakire mubayo nyagasani afashe abo asize baba abapadiri nabo mumuryawe

59
Ntawiniga 2018-03-11 15:02:06

Imana niyakire iyo ntore yayo imuhe iruhuko ridashyira kandi Ikomeze n’abasigaye.

60
cecile 2018-03-11 15:01:52

Nyagasani amuhe iruhuko ridashira amwiyereke iteka aruhukire mu mahoro. Mubyeyi wacu turagukunda maze nugerayo udusabire Condoleance kuri Église catholique .

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

Kwamamaza