Musanze: Umudugudu wari warahindutse indiri y’ibyaha wahize indi mu kubirwanya

3 15-05-2018 - saa 22:34, N.Kubwimana Janvière

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru cyatangijwe hubakwa ibiro by’umudugudu wahize iyindi mu kurwanya ibyaha, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka n’ingo 100 zihabwa ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Ni Umudugudu wa Mugari wo mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, wahoze ufatwa nk’indiri n’icyambu cy’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na kanyanga, ariko ubu umaze imyaka itatu utarangwamo icyaha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye abaturage kumenya neza ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere.

Yagize ati “Kubakura mu mwijima ni ukubatera ingabo mu bitugu kuko namwe mwatangiye kuwuvamo, mwari mufite izina ribi ritabahesha agaciro ariko nimwe mwahisemo neza mubivamo, ubu musigaye muri intangarugero.”

“Ibi bikorwa mwahawe mubifate neza bibateze imbere kandi dufatanye kubaka igihugu cyacu kuko ntawe uzaza kukitwubakira. Aka ni agatonyanga mu nyanja nimukomeza gukora neza.”

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi riri i Musanze, CP Felix Namuhoranye, yashimye uburyo aba baturage bagaragaje impinduka zikomeye abizeza ko bazakomeza gukorana na polisi hagamijwe kurushaho kwicungira umutekano.

Yakomeje agira ati “Ndabashimira ko mwahisemo neza mukumva ko umutekano no kurwanya ibiyobyabwenge ariyo nkingi y’iterambere ryanyu, muzakomereze aho n’indi midugudu izaze kubigiraho kandi natwe nka polisi tuzakomeza gufatanya mu bikorwa bibateza imbere”

Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu nabo bemeza ko kuva aho bahisemo kurwanya ibikorwa bibi byakorwaga barebera harimo no gucuruza ibiyobyabwenge byaturukaga mu bihugu by’ibituranyi birimo Uganda byabahaye umutekano ubu bakaba bashishikajwe no kwiteza imbere.

Uwitwa Habineza Anaclet yagize ati “Mbere wasangaga hano ari ahantu hahora urugomo ruturuka ku businzi bukabije ku buryo hari hazwi ngo ni muri Congo tukumva biduteye ishema ariko twabonye ko twari mu gihombo gikabije kuko nta watekerezaga ku iterambere ahubwo habaga ibikorwa bibi gusa by’urugomo.”

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi gifite insanganyamatsiko igira iti “Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha.” Kizasozwa ku wa 16 Kamena 2018, ubwo Polisi y’u Rwanda izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 18 imaze ivutse.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, batangiza igikorwa cyo kubaka Ibiro by'Umudugudu wa Mugari mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yafatanyije n'Ingabo gutera ibiti bivangwa n'imyaka
Minisitiri Kaboneka yifatanyije n'abaturage gutera ibiti bivangwa n'imyaka
Polisi y'Igihugu yifatanyije n'abandi bayobozi kubakira abaturage b'i Musanze ikiraro cyari cyarangiritse
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yaganiriye n'abaturage imvura ijojoba
Igishushanyo mbonera cy'Ibiro by'Umudugudu wa Mugari muri Musanze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
RUBAYITA ATHANASE 2018-05-16 04:50:47

UBU RWARAKANGUTSE NTAKONGERA KUGOHEKA IMBERE Y’ IBIBAZO BYUGARIJE IGIHUGU.

2
felix bagaragaza Mwene Ngofero 2018-05-16 02:49:46

IKI GIKORWA NI INGIRAKAMARO MU KARERE KACU. UYU MUDUGUDU NTUZATEZUKE MU GUKUMIRA IBYAHA.

3
JDA 2018-05-15 18:05:10

Ni byiza cyn umudugudu wacu urimo uratera imbere. Imirasire itanga umuriro, ibiro by’umudugudu, kubaka ikiraro, kugira inama abaturage,....byose ni byiza. Gusa umudugudu wa Mugari ndawuzi neza cyane ko ariwo mudugudu wanjye mvukamo icyanyobeye rero ni kimwe nayobewe izina ryacyo. Iriya système yo gushaka abavugizi nibwoko ki? Uriya mugabo witwa Habineza Anaclet ko ntamuzi mumudugudu yaba yaratubereye umuvuguzi ryari?? Ngo hariya iwacu hahoze hitwa Congo !! Ngo bikadutera n’ishema ra niko yavuze,....Mana weee. Habineza wakoze kutuvugira ariko watubeshyeye nitwigeze twitwa Congo niba hari n’abantu nkamwe mwabiduhimbye ntabwo twigeze duterwa ishema nabyo. Komeza ukure #mugari cell

Kwamamaza