Musanze: Ukuriye ikusanyirizo ry’ibirayi yatawe muri yombi ashinjwa guhenda abahinzi

23 6-12-2017 - saa 14:32, N.Kubwimana Janvière

Mu nama ku gucoca ibibazo biri mu buhinzi bw’ibirayi yahuje abaminisitiri batatu n’abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Musanze, umwe mu bakuriye ikusanyirizo ry’ibirayi yafatiwemo na Polisi ashinjwa guhenda abahinzi.

Uwatawe muri yombi ni uwitwa Serushago ukuriye amakusanyirizo yose yo mu Karere ka Musanze.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryategetswe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka mu nama yamuhuje n’uwa Minicom, Vincent Munyeshyaka n’uw’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine hamwe abahinzi, kuri uyu wa 6 Ukuboza 2017.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, Serushago yabanje kubwira imbaga y’abahinzi barenga 500 hamwe n’abamisitiri ko amafaranga amakusanyirizo akata abahinzi akoreshwa mu kugura imifuka bipfunyikwamo kugira ngo byoherezwe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Perezida w’abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali yahise avuguruza Serushago ashimangira ko imifuka abacuruzi bayigurira bityo ko ibivugwa na Serushago ari ibinyoma.

Serushago kandi yagaragaweho uguhenda abahinzi b’ibirayi aho abaha amafaranga make ku kilo yageza ibirayi mu Mujyi wa Kigali akabigurisha ku giciro kiri hejuru.

Igiciro cyemewe cy’ibirayi ku makusanyirizo kiri hagati ya 145 na 150 Frw ariko Serushago ngo hari ibyo yatangaga 90 Frw ku kilo akabisubiza 180 i Kigali, bifatwa nk’ubusambo yakoreraga abahinzi.

Nyuma yo kugaragara kw’ayo makosa Minisitiri Kaboneka yasabye umuyobozi wa Polisi guta muri yombi Serucagu ahita ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza iri mu Karere ka Musanze.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Poul 2017-12-07 04:33:08

Biragoye kugirango ibirayi bizashiremo rwaserera, iyo byeze ari byinshi igiciro kiramanuka, umusaruro wabyo wagabanuka bikazamuka, nuko ibirayi bibayeho kuva kera kose! Ahumbwo numva abatekinisiye batekereza ikindi cyakurwa mubirayi atarukuribwa namafiriti gusa! Igihe byeze arI byinshi bikaba byahunikwa hagakurwamo ikindi kintu cyatuma bigira agaciro karuseho, ngirango ntawe utazi ko ikirayi gifatiye runini umuturarwanda wese, ndetse numunyamahanga uriyeho ataha arimo kurabya indimi! Gikorerwe ubushakashatsi rero.

2
che 2017-12-07 02:17:09

Ni byiza ko mutangiye kubona ko abaturage bahinga ibirayi bakwiye kurenganurwa. Nubundi ibyo by’ikusanirizo sinzi impamvu yabyo, nibareke abahinzi bishire hamwe ubwabo bagurishe ibirayi byabo uko babyumva biyumvikaniye n’abaguzi, hatabayeho kubategeka igiciro kitabashimishije.

3
Justin 2017-12-07 00:55:27

Ibyo ndabyemera wenda byo gufunda umuriganya ariko ikibazo nibaza kuva ryali minister kaboneka cg info nkawe yabaye umugenzacyaha, umushinjacyaha nyuma akaba numucamanza ibi nukwiha inshingana no gukora ibyo udafitiye ububasha ntekereza ko ntabubasha minister afite bwo gutegeka polisi gufunga umuntu sinzi abazi amategeko mumbwire ese ubundi uyu muntu ibimenyetso bifatika bimushinja nibihe usibye ibivugwa jye sinshyigikiye uburiganya ubwo ari bwo rwose ariko amategeko akwiye kujya yubahirizwa 100% ababizi munsobanurire

4
majyambere jean de Dieu 2017-12-07 00:32:09

mbega byiza abahinzi bibirayi barashubijwe kbsa leta ni umubyeyi.bazagenzure n’iminzani bakoresha nayo ntiyujuje ubuziranenge.

5
rucogoza 2017-12-06 23:56:40

Inzego z’igihugu zose ziruzuzanya ngo zireberere umuturage kuburyo agomba kubaho neza, kuba uyu yatawe muri yombi bihe isomo abandi bunva bari bafite ako gatima ko kunyunyuza rubanda. tugiye guhinga ibirayi byacu tunezerewe.

6
havugimana 2017-12-06 22:43:22

umvango ubigurakwijana namirongwitatu!nicyinigi?

7
MOISE BUTARA GATSIBO 2017-12-06 22:28:51

NIBYIZA CYANE

8
2017-12-06 15:39:16

Harya ibyo birafungirwa?

9
kali 2017-12-06 12:29:43

ibi byazanywe na Kanimba????

10
Djuma 2017-12-06 12:07:07

Uwatawe muri yombi yitwa Serushago ntabwo ari serucago. Icyo nkundira Hon Kaboneka ni uko atazarira mu gufata ibyemezo.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza