Impuguke, abashakashatsi n’abagize inzego z’umutekano bahuriye mu Ishuri Rikuru rya Polisi, NPC, riherereye mu Karere ka Musanze mu nama y’iminsi ibiri yiga ku ruhare rw’imiyoborere myiza mu mutekano n’amahoro arambye muri Afurika.
Iyi nama yiswe ‘‘Symposium on Peace, Security and Justice’’, izibanda ku biganiro bizagaruka ku ruhare rw’imiyoborere myiza ku mutekano n’amahoro arambye muri Afurika bizahabwa abapolisi bakuru bari gusoza amasomo yabo muri iri shuri.
Bamwe mu bapolisi bakuru bari gukurikirana amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Polisi, bavuga ko iyi nama iri gushimangira neza ubumenyi bahawe kandi ko bazabwifashisha mu guharanira ko imiyoborere myiza yimakazwa kuko ariyo nkingi ihatse umutekano n’amahoro.
Brig Gen Geng Dut wo muri Sudani y’Epfo yavuze ko ibiganiro bahawe byuzuzanya n’amasomo bigishijwe.
Yagize ati “Impuguke zadusangije byinshi kandi tugendeye nko ku mateka y’u Rwanda mbere ya 1994 tukareba aho rwavuye n’aho rugeze tubona ari urugero rwiza rw’imiyoborere myiza ikwiye kuba inkingi y’iterambere rya Afurika. Tugomba kurwanya ruswa, kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo ku neza y’abaturage.”
SSP Urujeni Jackline we yavuze ko byinshi bize mu mwaka bamaze mu ishuri bazabibyaza umusaruro uhamye.
Yakomeje ati “Imiyoborere myiza ni inkingi ya mwamba y’umutekano, amahoro n’iterambere, igomba kwimikwa muri Afurika. Twebwe rero tugomba gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu guharanira iterambere n’umutekano kandi tubisangiza n’abandi twigana nabo bakadusangiza iby’iwabo tugahuriza hamwe.’’
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko iyi nama itegurwa mu gufasha abanyeshuri guhuza ubumenyi bahabwa n’ubuzima basabwa gukoreramo mu kurushaho kububakira ubunyamwuga.
Yagize ati “Iyi ni inama ngarukamwaka dukora dusoza amasomo y’abapolisi bakuru baba biga hano ibijyanye n’ubuyobozi no kuyobora abapolisi, ‘Police Senior Command Staff Course’. Iyi iri kurangira rero dutegura ikiganiro nk’iki kibafasha guhuza ibyo bize n’ibyo bagiye gukora tukabikora ku nsanganyamatsiko zitandukanye.”
Yavuze ko ari nk’uburyo bwo gupfundikira amasomo yahawe abapolisi no kubategurira kuzakora neza inshingano bazahabwa.
Yakomeje ati “Icyo twiteze kuri iyi nama ni uko umunyeshuri umaze umwaka yiga ubu noneho arasa n’ugiye mu kazi, agiye guhura n’abantu bavuye mu bihugu bitandukanye baganire noneho turebe niba ibyo biga mu ishuri ari bo bikorwa hariya hanze. Ubwo rero murumva ko umunyeshuri aza kuva aha ngaha yuzuye.’’
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yashimye uruhare rw’Ishuri Rikuru rya Polisi mu guhugura no kwigisha abanyamwuga.
Yagize ati “Nasuzumye gahunda y’inama nyunguranabitekerezo kandi nishimiye ko ikubiyemo ibintu bikize ku bibazo by’ingenzi bireba imiyoborere myiza. Nzi neza ko inshingano ziri imbere yacu ari nini, ni muri urwo rwego, nshaka kubasaba gufata inzira yuzuye no gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa.’’
Mu Ishuri Rikuru rya Polisi hari abanyeshuri b’aba Ofisiye bakuru 34 bagize icyiciro cya 10 bari gukurikirana amasomo yabo mu 2021/2022.
Aba banyeshuri barimo abo muri Kenya, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia n’u Rwanda, nibasoza amasomo bahabwa Impamyabumenyi mu bya Polisi, iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo y’Amahoro no gukemura Amakimbirane, Imiyoborere no gucunga Abakozi.
Amafoto: Polisi y’u Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!