IGIHE

Musanze: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 7.5 Frw

8 9-02-2019 - saa 17:06, N.Kubwimana Janvière

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka musanze ifatanije n’abaturage, bangije ibiyobyabwenge byafatiwe mu turere twa Burera na Musanze, bifite agaciro ka miliyoni 7.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyakorewe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza iherereye mu mujyi wa Musanze mu kimoteri cyaho, ku wa 7 Mutarama 2019.

Bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa biganjemo urubyiruko, bavuga ko bikwiye ko ubuyobozi buhagurukira ibiyobyabwenge kuko byangije benshi muri rwo.

Niyitegeka Jean Pierre yagize ati “Ni ukuri numvise amafaranga yagiye muri biriya biyobyabwenge nsanga ari menshi cyane, aba yarakoze indi mishinga yunguka. Nta nyungu iba muri byo kuko hari benshi muri bagenzi bacu byangirije ubuzima abandi batanga utwo bafite badushoramo ariko ubu abadafunze ni abakene batabasha kugira icyo bimarira.”

Habimana Innocent na we ati “Usibye abibeshya bagashora udufaranga twabo mu mishinga irimo ibishirira, nta nyungu iba mu biyobyabwenge, nta muntu tuzi wubatse amagorofa ayakuye muri byo. Icyiza ni ugukoresha amaboko yacu tukiteza imbere bidaciye mubyangiza ubuzima bw’abantu, niyo mpamvu twahagurukiye kubirwanya twivuye inyuma”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Jean Baptiste Ntaganira, avuga ko usibye kuba ibiyobyabwenge byangiza ubuzima binatikiriramo umutungo mwinshi.

Yagize ati “Iyo bavuze ijambo ibiyobyabwenge, wumva ko byangiza ubuzima bw’ababikoresha kandi koko nibyo, usibye n’ibi bitikiriramo umutungo mwinshi wagafashije abantu kwiteza imbere.”

“Turasaba abantu cyane urubyiruko guhangana n’iki kibazo aho babibonye cyangwa babikeka bagatanga amakuru hakiri kare bigakurikiranwa, tugasenyera umugozi umwe mu kurandura ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo.”

Ibiyobyabwenge byangijwe birimo Kanyanga, Inzoga zitemewe za SKY, urumogi, n’izindi nzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibiyobyabwenge byangijwe byafatiwe mu turere twa Musanze na Burera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
sosthene bucyana 2019-02-10 01:08:39

Ni gute mwandika ngo hangijwe ibiyobyabwenge!?. Tuvuga kwangiza iyo ari ikintu gifitiye abantu akamaro.

2
kanyandekwe 2019-02-10 00:28:50

Ariko numva mwagahinduye iyo mvugo.KWANGIZA IBIYOBYABWENGE.hangirika igifite umumaro.

3
iyomv 2019-02-09 23:36:50

iyomvugo kwangiza ndayanze please👎. ntimuziko ari icyaha? Wagira ngo nturumunyarwanda hangizwa ibyiza gusa kigeho

4
Idi 2019-02-09 14:21:51

Muvuze ibiyobyabwenge munyibutsa mu Umurenge :Gitega Akagari Gacyamo mu midugudu yaho yose nindiri indaya, urumojyi, Mugo n’amabandi . Ntibagiwe Akagari : Biryogo ,Rwezamenyo , Agatare, Rwarutabuye , Karabaye, Kumumena . Naho igikondo nibutse Akagari :Kanserege :Sodoma , (Gatenga) Karambo ntibagiwe Gatsata aha hose narahakoreye ndahazi nubu ibibi byose niho bikorerwa kuko njya mpatemberera .... Aba bigiramo utuhare byo akenshi usanga ari abayobozi b’imidugudu , Utugari , nabashinzwe umutekano mu midugudu kuko nibo babahishira niyo baje kubafata nibo babarabura ukuri n

5
Idi 2019-02-09 14:18:28

6
Alex 2019-02-09 13:51:47

Ko dufite inzego z’umutekano (Police) zishoboye, kuki ikibazo ki biyobyabwenge kitaranduka ahubwo kikiyongera ??? Urugero: Njya ndeba nkahano inyamirambo usanga murugo rurimo abana babakobwa batanu , nibura batatu muribo baba bakoresha ibiyobyabwenge mugihe urugo rurimo abasore batanu bane muribo baba bakoresha ibiyobyabwenge ibyo uzabisanga cyane cyane mu midugudu yo mu ka Akagari:Biryogo ndetse nimidugudu yo mu ka Akagari: Gacyamo cyane cyane byiganje mu mago yaba kavukire aho usanga nibura muri buri rugo abantu batenze batatu bigeze gukurikiranywaho ibiyobyabwenge ariko kuko usanga abakuru biyo midugudu ari bakavukire baho nabanywa ibyo biyobyabwenge bakanabicuruza ugasanga nabo mu miryango yabo usanga aribo bababuranira mu Utugari cg ku murenge ugasanga ntibakurikiranwa .... Gusa bazira uwutahavuka kuko niyo baketse ko uba kurikirana bakoresha ibishoboka ukirukanwa aho ukodesha kuko nabo baba ari bene wabo bakwirukana vuba nyiri nzu ntabura urwitwazo kugirango akwirukane Ibyo mbabwira byambayeho ubwo nari mpatuye kandi nubu ndahatemberera ibikorwa mba mbibona . Tutibagiwe ubujura bakora ndetse nuburaya ....Gitega ,Biryogo ,Rwezamenyo leta ihahagurukire

7
Alex 2019-02-09 13:49:16

8
Seka 2019-02-09 12:14:55

Hhhhh! mbega inkuru! !😃😂 ubwo se ibiyobyabwenge birangizwa cg hari ukundi iki gikorwa cyakwitwa? Numva wavuga ko ikintu

cyangijwe arko hari akandi kamaro cyarigifite. ..

Kwamamaza