Musanze: Abikorera batuye Minisitiri Kaboneka ikibazo cy’inzu zo guturamo zahinduwe amacumbi

3 10-07-2018 - saa 14:23, Evariste Nsengimana

Abikorera bo mu Karere ka Musanze basabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, kubafasha guca akajagari k’ubucuruzi bw’amacumbi aciriritse azwi nka Lodge, bukorerwa mu nzu zagenewe guturamo, bwatumye ibiciro byo gukodesha inzu zo kubamo bizamuka n’inyungu ya hoteli igahungabana.

Abakunze gutembera mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo bavuga ko hari inzu zagenewe guturwamo nyinshi ubu zashyizweho ibyapa bigaragaza ko ari amacumbi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Radio Rwanda bavuze ko ako kajagari kagira uruhare mu kuzamuka kw’ibiciro by’amafaranga bakondesha inzu zo kubamo.

Umwe yagize ati “Nk’ako kavuyo k’ama-Lodge, amazu yabaye Lodge aha hose mu [Ibereshi] rya Mbere, mu rya Kabiri. Hose ni ama-Lodge no mu biturage aho hepfo aho twageraga tukaba twajya gupangisha ayo mazu.”

Mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’ako Karere yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, abafite Hoteli bavuze ko ako kajagari gatuma amafaranga binjiza aba make, bikanagira ingaruka ku ngano y’umusoro batanga.

Umwe yagize ati “Ukwiyongera kw’amacumbi muri Musanze gutuma amahoteli asanzwe atakibona abakiliya nk’uko yabonekaga. Ingaruka zo rero ni nyinshi, hari ayo mafaranga yagombye kwinjira atakiboneka, hakaba imisoro yagombye gutangwa na Hoteli nayo itakiboneka.”

Mugenzi we yunzemo ati “Nkatwe b’amahoteli twakoraga ku mugaragaro dufite ibyangombwa byayo, wa muntu wagombaga kuyijyamo, aragenda akishyura amafaranga make muri Lodge, ku musoro hari ikigabanuka.”

Gusa nubwo bavuga gutyo, abafite ama-Lodge bo bavuga ko bayatangije bagamije gufasha abafite ubushobozi buke bagenda muri uwo mujyi, bagasaba ko mu gukemura icyo kibazo batazahutazwa.

Umwe yagize ati “Dukwiriye kureba icyakorwa ariko tutabangamiye na babandi bose ngo tubakureho. Hagomba kubaho kuvugurura, bigaca mu nzira zitandukanye, umwana ntavuga ngo atangire yiruke ajye kuvoma.”

Minisitiri Kaboneka, yasabye ubuyobozi bw’ako Karere kugishakira umuti mu byumweru bibiri.

Ati “Niba umuntu ashaka kugira inzu ye icumbi cyangwa Lodge bifite amategeko bikurikiza. Abatayakurikije rero twasabye Akarere ko kabikurikirana bagahagarikwa cyangwa bagahabwa umwanya wo gusaba ibyangombwa kugira ngo bashobore gukora ubwo bucuruzi bwubahirije amateko, kandi banatanga ibyo amategeko yose asaba.”

Minisitiri Kaboneka yashimangiye ko uwo bazasanga afite Lodge itujuje ibisabwa izahita ihagarikwa.

Si ubwa mbere ikibazo cy’akajagari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda kagaragajwe nka kimwe mu bitakwihanganirwa, urugero rwa hafi ni nko mu nsengero, mu myubakire n’ahandi.

By’umwihariko igenzura ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ryakozwe guhera muri Gashyantare uyu mwaka, ryagaragaye ko habarurwaga insengero 15465 zikora mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko zimwe zikaza gukosora ibyaburaha, ku buryo ubu izisaga 8670 zigifunze.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

19 3 20-08-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nura 2018-07-10 15:54:25

Ahubwo abanyamahoteri muri musanze musabe RDB igabanye ku biciro byo gusura ingagi kuko birahenze cyane hari umuzungu wincuti yanjye wambwiye ko yazaga buri mwaka akazana nabantu batandukanye ariko ubu yaratinye kubera igiciro gisigaye gihanitse kandi aba atari busure ingagi gusa RDB muzabireho nabyo

2
pn 2018-07-10 11:11:11

Ariko ntabwo u Rwanda tuzarugira urwamahoteri manini gusa ibyo ni ukurebahafi niba umuntu ashinze lodge iciriritse kandi akabona abakiriya ntabwo ariwe utuma abanyamahoteli badacuruza keretse niba hari indi politic mufite ibirinyuma mudasobanura neza. Niba amahoteri muhenda cyane nimugabanye munatange services nziza muzabona abakiriya nawe se hazacuruze abantu bamwe gusa niyompamvu usanga rubanda rugufi inzara ibica kandi abandi ntibabure gutunga ibyamirenge leta nyabuna nayo ijye ireba ntikumve abantu bamwe gusa ngo nuko bavuga rikijyana hari nabandi dukeneye kubaho kandi neza tukazanazamuka. Gusa nanone ntabwo niba hari ibyangombwa bigaragazwe binagenzurwe kuko nanone logde igomba kubaho ariko kuri standards runaka. Murakoze

3
agaciro peace 2018-07-10 08:11:12

Wagira ute ko ibikorerwa muri izo lodge aribyo bigezweho? Zinjiza menshi ahubwo muzongerere umusoro, mugabanye uwa za hoteli.

Kwamamaza