IGIHE

Muhima: Bahangayikishijwe n’ibikorwa birimo utubari dukora bitemewe

0 5-08-2021 - saa 11:13, Thamimu Hakizimana

Abaturage bo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bavuze ko bafite impungenge kubera bamwe muri bagenzi babo batubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, bagacuruza inzoga kandi bitemewe.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko kubera ubwinshi bw’abatubahiriza amabwiriza, haramutse hari uwanduye ashobora kwanduza benshi.

Harindintwari Innocent yagize ati “ Tujya twibaza niba hano muri Tetero ari akandi gahugu tukumirwa. Uku nyine ubireba niko kuva Covid yatangira haba hameze, abantu baba bari kwinywera inzoga ntawe bikanga nta n’udupfukamunwa cyangwa guhana intera. Wagira ngo ni mu kandi gahugu.”

Kayibana Simon na we yavuze ko bigaragara ko habayeho kudohoka haba ku ruhande rw’ubuyobozi n’abaturage.

Ati “ Ubu se koko wavuga ngo dufite abayobozi? Reba uburyo abagore biyicariye bari kunywa inzoga nta dupfukamunwa boshye batazi ko Covid ihari?”

Mutezemariya Adeline we yagize ati “ Nk’abanyamakuru mujye mudukorera ubuvugizi kuko abayobozi bibanda mu duce two ku muhanda bakaba ariho bagaragaza ko baba bari gukurikirana abatubahiriza ingamba mu gihe mu duce nk’utu batajya bahagera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy’abakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid gihari, gusa avuga ko bituruka ku batarumva neza uruhare rwabo mu guhashya icyorezo.

Ati “ Tujya tuhakurikirana. Ibyo abaturage bakubwira ngo ni agahugu kigenga barakubeshya rwose ahubwo n’uko bahengera ubuyobozi buhavuye bakabona kurenga ku mabwiriza bacuruza inzoga n’ibindi.”

Mukandori yavuze ko bagiye gukomeza gukaza umurego wo gukurikirana abatubahiriza amabwiriza muri aka gace kugira ngo bahanwe.

Mu kwirinda ko icyorezo gikwirakwira, Guverinoma yafashe ingamba zitandukanye zirimo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi n’ubucuruzi bumwe na bumwe nk’utubari.

Hari abaturage bagaragara banywa inzoga batanubahirije izindi ngamba ziirmo kwambara udupfukamunwa, guhana intera n'ibindi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza