IGIHE

Muhanga: Umupolisi yagonzwe n’imodoka yitaba Imana

9 10-07-2019 - saa 09:35, Thamimu Hakizimana

Imodoka ya Coaster yagonganye na moto yari iriho umupolisi witwa AIP Ndayisaba Alexis ubwo yari igeze hafi y’Ibiro by’Akarere ka Muhanga ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yemeje iby’iyi mpanuka.

Ati “ Nibyo impanuka yabaye, ni umupolisi wari utwaye moto avuye ku kazi agongana na Coaster ya Horizon arakomereka bamujyana kwa muganga aba ariho apfira.”

Meya w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yabwiye IGIHE ko umurambo wa AIP Ndayisaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi.

Hari amakuru avuga ko uyu mupolisi yari mu myiteguro yo gushinga urugo, ndetse ko ubukwe bwari buteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Albert 2019-07-11 22:20:25

Uwomupolice imana imwakire mubayo

2
Jackson 2019-07-11 05:23:47

rip

3
Jackson 2019-07-11 05:22:50

rip

4
Kalisa Vincent 2019-07-10 13:08:55

Urabeshya uwo mu police yari amaze kwaka umuntu iyo moto ayijyanye kuri station ya police ageze ku karere agonga coister yavaga I Kigali ijya muhanga mu matako yayo uwo mu police anita azira aho chauffeur nawe bahita bamufunga

5
gatare 2019-07-10 10:41:47

RIP Afande Alexis.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

6
Bwenge 2019-07-10 07:10:14

Yooo wasanga harimo na stress zo gutegura ubukwe! Abantu bategura ibirori bajye bitonda kandi bashake team ibafasha. Imana imwakire.

7
Justin 2019-07-10 04:29:01

Yego yarafite ubukwe vuba yatubabaje alexis aruhukire mumahoro

8
Celestin 2019-07-10 03:58:15

Imana imwakire mubayo RIP!!!

9
Yobu 2019-07-10 03:24:38

Imana imuhe iruhuko ridashira! Yitangiye igihugu uko bikwiye!

Kwamamaza