IGIHE

Muhanga: Umugabo yishe umugore we amutemye na we yiyahuza ibinini by’imbeba

8 11-08-2019 - saa 16:04, Habimana James

Umugabo witwa Myandagara Charles wari utuye mu Murenge wa Kiyumba Akagari ka Rukeri mu Karere ka Muhanga, yishe umugore we witwaga Yankurije Marie Rose amutemye n’umuhoro na we aza kwiyahura akoresheje ibinini by’imbeba.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, yabwiye IGIHE ko hari itsinda ryagiye kureba imvo n’imvano y’iki kibazo no gukoresha isuzuma ry’abitabye Imana.

Yavuze ko amakuru y’ibanze babonye ari uko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane, kuko uyu mugore yari amaze igihe yarahukanye.

Ati “Ikintu batubwiye ni amakimbirane yo mu muryango, ubusanzwe uyu mugore ngo yari yarahukanye ariko mu minsi ishize umugabo yari yaragiye kumucyura aragaruka ndetse baraniyunga, ubu nibwo yamwishe.”

Yavuze ko iki ari igikorwa bigaragara ko uyu mugabo yakoze akigambiriye, kuko nyuma yo kumwica na we yafashe ibinini by’imbeba akabimira ari nabwo byamuhitanye.

Meya Uwamariya yavuze ko uyu mugabo akomoka mu Karere ka Gakenke aho yari , naho umugore wapfuye akaba yari umugore we mukuru kuko afite undi wa kabiri.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hilary Nizeyimana 2019-08-12 07:04:20

Uwo mugabo yakoze amahano pe

2
Mutijima 2019-08-12 02:42:05

Société nyarwanda ifite ikibazo bikomey. Umuryango nyarwanda ukwiye kwitabwaho by umwihariko abashakany kuko biteye ubwoba

3
SIBONIYO Emmanuel 2019-08-12 02:10:10

Uriya mugabo yari yatewe tu! Iyo abyihorera akareka uriya mugore we iwabo ntabwo byari kumuviramo gukora ubwo bwicanyi yakoreye umugorewe, none nawe yahise abirangiza ahita yinywera ibinini. Ubwo se iyi si yacu ko abantu bamaranye murumva turi kwerekeza he? Isi irarangiye pe!

4
UWERA Rebecca 2019-08-12 01:53:04

Uwo mugabo wishe umugorewe ntabwo yitabye Imana ahubwo yitabye ise satani kuko niwe wamwoheje gukora iryo shyano.

5
Munyarukundo etienne 2019-08-11 17:35:54

Abantu bakwiye kwirinda amakimbirane yo mu miryango

6
mutezimana 2019-08-11 11:53:22

ariko reta iyabayozi bavuze nkobunze abantu nyuma bagapfa biba bimariyiki ?nkubunkajye nahunze urugo.umusinata shye baza bwira ngotwiyunge ?barababeshye ?mwaduteje abagore ?

7
HIRWA 2019-08-11 11:18:51

Leta ikwiye kureba igituma umuryango nyarwanda ugeze aharindimuka

8
Kidiha Boss James 2019-08-11 10:19:37

Iki nigikorwa cyubunya maswa
Mugezure neza niba iyi miryango yobi itagiye gu terana ikaba intabara intere fammiliare...

Kwamamaza