IGIHE

Muhanga: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi ashinjwa gufata umukobwa ku ngufu

20 10-08-2019 - saa 10:28, Thamimu Hakizimana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga wo mu Karere ka Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa wakoraga mu kabari.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ntezirembo wayoboraga umurenge wa Muhanga yatawe muri yombi, ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 19.

Bivugwa ko uyu mukobwa yagiye gufata ibikoresho byo mu kabari yakoragamo kuri uyu muyobozi, amusaba ko baryamana undi arabimwemerera, bucya ajya kumurega.

Meya w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yemereye IGIHE iby’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi.

Ati “Yafashwe iri joro ashinjwa ko hari umukobwa yafashe.”

Kugeza ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye muri aka Karere ka Muhanga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Anita 2019-08-12 02:29:37

Nyaboneka, tujye dutandukanya gufata kungufu no kumvikana, na Yesu yaravuze ngo utarabikora namutere ibuye habura numwe.

Amategeko yo mu Rwanda akwiye guhinduka kubirebana ningingo yubukure mu gukora imibonano mpuzabitsina , ikava Kuri 18 ikajya kuri 16.
Kuko no mubihugu bikomeye kandi byateye imbere rimwe na rimwe dufatiraho urugero iyi ngingo byarayikemuye .
Urugero rwimyaka bagenderaho bemerera Umuntu gukora imibonano mpuzabitsina.

England 16, USA 16, Congo(DRC)15, German 14, China 14 ,.....

Harigihe habamo akarengane ko gufunga umuntu azira ibintu bitumvikana.
Tekereza gufunga umuntu burundu cg imyaka 25 azira gukundana no kwibaruka ikibondo.
Ubwo se nibwo butabera cg nukubuza umuntu uburenganzira bwe !?

Ahubwo icyo Leta yari ikwiye gukora nukureba niba niba umubyeyi yita kumwana yabyaye, yaba atabikora akaba aribwo ahanwa .

Urugero nkanjye nakundanye numugabo wanjye mfite imyaka 16 antera inda, we yari afite 25 . Umwana wacu amaze kugira imyaka 5 Leta yagiye kumufunga Kandi ariwe witaga kumuryango none ubu twarabonabonye. Agahinda ni kose ko kubura umugabo wanjye afunzwe azira ibyo njye nita ko atari icyaha.

Nkaba njye nisabiraga ababishinzwe kutuvuganira.
Nkisabira na Nyakubahwa perezida wa repubulika twikundira kudukemurira iki kibazo, Nyakubahwa perezida mfite ikiniga cyinshi ariko nizeye ko mu buhanga nubushishozi mufite mudukemurira iki kibazo

2
Anita 2019-08-12 02:26:17

3
Muhanga 2019-08-11 12:27:16

Umwana ni umuntu utarageza ku Nyamate 18 y’amavuko. Ikindi kandi babyumvikanyeho. Ubwo se icyaha ni ikihe?

4
Munyaneza 2019-08-11 11:03:02

Tureke Amarangamutima icyambere niba yubatse yaciye umugorewe inyuma kdi ntibyemewe ikindi umwana wa19ans!! Mubindi kuki yemeye kuryamana n,umugorewe uri munsi y,irangamimerere?.

5

6
FRANCK 2019-08-11 04:09:53

es’ubundi umuyobozi ushurashura ntaba atesha agaciro igihugu nk’urwanda? ubwo se mu nshingano ze biremewe? none se azajya abona uwambaye ijipo ati turyamane yitwaza ko ari gitifu? hari nigihe uwo mwari yatinye umuyobozi amwemerera agira ngo amuv’imbere, gusambana sumuco cyane cyane abayobozi, abarezi, n’ababyeyi, BAJYE BABAHANA, ABANA BACU BOSE S’IBIKINISHYO

7
Alias 2019-08-11 03:23:15

niyo yabimwemerera cg ntibibe icyaha ariko nave kubuyobozi kuko ariyandarika.

8
Paul 2019-08-11 00:50:47

Ikigaragara bamupangiye kdi ntiyajyaga imbizi na mayor ngo avugana na NISS na Immigration kdi abo banze kugendera mumurongo WA mayor. Ariko ibi birasanzwe mayor uwo abona ko batajya imbizi cg adakeneye imbere ye niko abigenza akora ibishoboka byose akamwikiza ikindi azira abantu bakora kuko aba abafitiye ngubwoba sinzi icyo aba yikanga. Ibintu byimitego mukazi ntamusaruro ushobora kuboneka nagake

9
Sanyu 2019-08-10 16:53:17

Mwiriwe.ariko jyewe ndabona gitifu azira ubusa.niba yanusabye akemera bakararana ndunva ntacyaha yakoze.ubundi gufata kungufu bitandukanye nuko yyemeye.

10
Uhoraho 2019-08-10 15:28:37

Ukuri kuzagaragara, twizera ubutabera bwacu.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza