IGIHE

Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu kwirinda gusuhuzanya mu guhashya Ebola

2 11-08-2019 - saa 12:28, Thamimu Hakizimana

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yabwiye abayisilamu bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid-el-Adhha kuri iki Cyumweru ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiye kwirinda gusuhuzanya uko biboneye.

Ni umuhango utitabiriwe n’abayisilamu benshi nk’uko byari bisanzwe, ibi bikaba byatewe n’uko uyu munsi mukuru wabereye ahazwi nko kwa Kadhafi aha hakaba ari hato ugereranyije n’aho bari basanzwe bakorera kuri Stade ya Kigali.

Uyu munsi wabereye kuri Centre Culturel Islamique Nyamirambo ahazwi nko kwa Kadhafi, kubera ko Stade ya Kigali iri bubereho umukino wa Al-Hilal na Rayon Sport mu irushanwa rya CAF Champions League.

Mu ijambo rye, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yagarutse ku cyorezo cya Ebola kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ababwira uburyo cyandura n’uburyo bagomba ku cyirinda kugira ngo ejo kitazavaho kigera mu Rwanda.

Yagize ati “Intumwa y’Imana yatubwiye ko Abayisilamu bagomba kwirinda kujya ahari icyorezo, murabizi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hariyo Ebola kandi ni indwara mbi cyane, Intumwa y’Imana yatubwiye ko tugomba kwirinda gukandagiza ikirenge no kwirinda ahari ibyorezo, Ebola rero ni indwara mbi cyane mwirinde gusuhuzanya uko mwibobeneye kose kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko gusuhuzanya bishobora kwanduzanya iyo ndwara.”

Yabwiye aba bayisilamu ko uzajya abona afite umuriro ukabije n’ibindi bimenyetso by’iyi ndwara, yakwihutira kujya kureba ubuvuzi no kwisumisha ngo bamenye uko bahagaze.

Mufti Hitimana kandi yanabasabye gutanga ibitambo, bagasangira n’abatishoboye ndetse n’abo badahuje idini.

Uyu munsi wizihizwa mu gihe abayisilamu benshi baba barimo gusoza umutambagiro mutagatifu i Mecca. Abayisilamu 84 baheruka kurira indege bava mu Rwanda bagana muri uwo murwa mutagatifu, mu rugendo nyobokamana.

Eid Al-Adha ni umunsi wa kabiri ari nawo ukomeye muri ibiri yemerwa nk’ikiruhuko mu Idini ya Islam, nyuma ya Eid al-Fitr.

Mu kwibuka igitambo cya Aburahamu, itungo ritangwaho igitambo bibarwa ko riba rikwiye gusangirwa hagati y’abatanga igitambo, abakene ndetse n’inshuti.

Mu gihugu hose harabagwa inka 2200 zifite agaciro ka miliyoni 550 z’amafaranga y’u Rwanda n’ihene 1400 zifite agaciro ka miliyoni 56 Frw.

Abayisilamu benshi bitabiriye iri sengesho
Abayobozi batandukanye basengera muri Islam bari bitabiriye uyu muhango
Bamwe babuze uko basenga kuko umwanya wari muto
Gen Mubaraka Muganga aramukanya n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Isaac Munyakazi
Mufti w’u Rwanda ubwo yatangizaga isengesho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
faraax 2019-08-11 11:39:25

ISLAM IS TO SUBMIT YOURSELF TOWARDS THE WILL AND COMMANDS OF YOUR CREATOR ALLAH(GOD) THE MOST HIGH.niba ubikora gutyo uri umusiramu nawe.EIDUL MUBAARAKA TO ALL RWANDANS aho bari hose.

2
faarax 2019-08-11 11:29:37

Murabona ukuntu abantu bashinzwe ibyuma by,isakaza amajwi ara baswa ,bahaye MUFTI akazi ko gufata 1KGS cya microfone WHERE IS COMMUNICATION AND TECHNOLOGY THERE?next time ntabazongere gukora ibintu nkabiriya bagaragaje ubuswa mukunoza umurimo I MEAN technicians on ground.Ikindi kandi stade buriya wasanga CITY MANAGER yaratse amafaranga menshi cyangwa se abasiramu batarabisabye mbere ngo umuhango wa EIDUL ADHA ube wabera kuri STADE REGIONALE.

Kwamamaza