IGIHE

Moto zirenga 100 zafatiwe mu mukwabu ukomeye wa Polisi

7 11-01-2019 - saa 07:48, IGIHE

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangije mu gihugu hose ibikorwa byo kurwanya abamotari bica amategeko nkana, aho usanga bakora badafite ibyangombwa ndetse abandi bakanafatirwa mu bikorwa bitemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa kane tariki 10 Mutarama ubwo hatangizwaga ibi bikorwa, mu mujyi wa Kigali hagaragajwe moto 100 zafatiwe mu makosa atandukanye yo kutubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko ibi bikorwa bigamije gufata abamotari bakora batagira uruhushya rwo gutwara moto, abatagira uruhushya rwo gutwara abantu (Athorisation de Transport) abadafite koperative babarizwamo n’abandi batubahiriza amategeko y’umuhanda.

SSP Ndushabandi akomeza agaragaza ko umumotari wese akwiye kuba afite Uruhushya rumwemerera gutwara abagenzi rutangwa na RURA ndetse anafite koperative abarizwamo.

Ati “Imibare igaragaza ko moto nyinshi zikoreshwa mu byaha birimo gutwara abajura, izikoreshwa mu gutunda ibiyobyabwenge ahanini ziba zidafite koperative zibarizwamo, niba dushaka kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda ningombwa ko tugenzura ko uwukoreramo wese yujuje ibyangombwa.”

Akomeza agaragaza ko akenshi abadafite ibyangombwa ari nabo usanga badafite ubumenyi buhagije ku mategeko y’umuhanda aho usanga bakora amakosa arimo guparika ahatemewe ugasanga bivamo impanuka zitwara ubuzima bwabenshi.

SSP Ndushabandi akomeza avuga ko ibi bikorwa bitangiriye ku bamotari ariko bizagera kuri buri wese ukoresha umuhanda.

Ati “ Twatangiriye ku bamotari kuko aribo bakunze gufatirwa mu makosa ateza impanuka arko ni ibikorwa bizakomeza haba mu mamodoka atwara abagenzi, amakamyo ndetse no modoka zisanzwe hagamijwe ko buri wese yubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda.”

Ngendahimana Reverien wo mu ihuriro ry’amakoperative y’abamotari (FERWACOTAMO) yavuze ko bari gukorana n’Urwego rw’igihugu rugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ndetse na Polisi y’u Rwanda bareba uko hanozwa umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Hariho gahunda yo kugira imyirondoro ya buri moto hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS mu gihe yakoze amakosa gutahura aho iherereye bikaba bizajya biba byoroshye kuko na koperative ibarizwamo izajya ihita igaragara.’’

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushizwe 30% z’impanuka zabereye mu muhanda abamotari bazigizemo uruhare.

Muri ubu buryo bushya bwo gushakisha moto yakoze amakosa hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS abaturage barasabwa kujya bihutira gufata imibare iranga moto (Plate number) bagiye kugendaho kugirango igihe habaye amakosa kuyishakisha byorohe.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko ibi bikorwa bigamije gufata abamotari batubahiriza amategeko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sengimana 2019-01-13 02:57:42

Icyo gikorwa ni kiza kandi muzibande mu murenge wa Masaka muri center ya biryogo, kuko abenshi muba motar bahakorera nta permis bagira ! Iyo habaye umukwabu bajya kwihisha police yataha bakagarukamo! Rwose Afande mushyire imbaraga I Masaka abamotar batagira ibyangombwa bateje ikibazo kuko nka nijoro utega moto ufite ubwoba ko batakugeza aho ugiye,kuko nijoro bwo hakora abanyonzi nibo baba barobye moto! Iki kibazo kandi kimaze igihe hakenewe ingufu zidasanzwe!

2
JAPORO 2019-01-11 16:47:34

NI. JAPORO ABOBAMOARI NIBYOKOKO NIBAFATWE, BIZAGABANYA AKAJARI NDETSE, NUBUJURA MURAKOZE,

3
kayumba 2019-01-11 11:39:00

Nizere ko bafashe moto zifite ibibazo.Wenda wasanga harimo na moto ya mwene wacu yabuze kandi ikorera hano I Kigali,ifite plake RD 486A.

4
manira 2019-01-11 10:57:30

mwende na bongo zenu

5
TZN 2019-01-11 06:06:38

Nibyo, ariko amategeko ajye areba abantu bose, nagirango mbaze uwo Muyobozi iriya modoka nini ya KBS , itwara abagenzi bangahe? Umuntu ajyamo akagenda bamukandagira , abahagaze baruta abicaye, ikindi cooperative z’Abamotari ahenshi zikora nabi zikarya amafaranga y’Abanyamuryango.

6
blaise 2019-01-11 03:16:34

ARIKO ABENSHI NI ABAHOHOTERWA

7
Ncuti 2019-01-11 02:42:37

SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yagize ati" ibi bikorwa bigamije gufata abamotari bakora batagira uruhushya rwo gutwara moto, abatagira uruhushya rwo gutwara abantu (Athorisation de Transport), abadafite koperative babarizwamo n’abandi batubahiriza amategeko y’umuhanda". afande ndemeranya nawe ko ibi bibaye ariko mubikora ntakibazo twebwe abakora aka kazi twagira kuko natwe ntitwishimiye abiyitirira abamotari batagira ibyangombwa ariko rwose turagusabye ukebure abantu bawe wohereza gufata moto kuko waba ufite ibyangombwa ibyo ntubibabwira kuko bavuga ko bakeneye moto ntakindi. turagusabye afande dukeneye ubwisanzure mumikorere yacu kuko gutwara moto ubwabyo musa nababigize icyaha kandi ni akazi nkakandi.
Ikibazo: urenganijwe abariza he? ubundi se mwemera ko motar ashobora kurengana?
Solution: Icyaha kibe gatozi, ufite ibyangombwa akore yisanzuye, uwarenganije mumutege amatwi mumurenganure. ubundi twese dufatanye twubake Rwanda yacu.
murakoze

Kwamamaza