IGIHE

Minisitiri w’u Budage ushinzwe ubutwererane mu bukungu arasura uruganda rwa Volkswagen mu Rwanda

0 13-08-2019 - saa 16:36, Cyprien Niyomwungeri

Minisitiri w’u Budage ushinzwe ubufatanye mu bukungu n’iterambere, Dr. Gerd Müller n’itsinda azaba ayoboye, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane, aho biteganyijwe ko asura ikigo cy’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen.

Muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe, Dr. Gerd Müller azasura uruganda rwa Volkswagen ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali i Masoro.

Ambasade y’u Budage mu Rwanda igaragaza ko “Intego y’uru ruzinduko ni ukureba aho uru ruganda rwa Volkswagen rukorera ibijyanye no guteranya imodoka no kuganira n’abahagarariye abacuruzi b’Abadage mu Rwanda”.

Nyuma yabyo Dr. Gerd Müller n’Umuyobozi Mukuru w’ishami rya Volkswagen mu Rwanda, Michaella Rugwizangoga, bazagirana ikiganiro kigufi n’itangazamakuru.

Muri Kanama umwaka ushize nibwo mu Rwanda hatangijwe ibikorwa by’ikigo cy’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda, kizateranya imodoka ndetse kigashyiraho uburyo bwo kuzisangira ku bantu benshi.

Iki kigo cyitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ giherereye mu gice cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kikazatangira giteranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko hari impamvu zakuruye uru ruganda rukaza gukorera mu Rwanda, zirimo kuba ari icyerekezo cyiza cy’ubucuruzi, no kuba Kigali iyoboye gahunda ya Smart City [imijyi ikoresha ikoranabuhanga] kandi Volkswagen narwo bikaba bisangiye icyerekezo.

Yagize ati “Hari impamvu twahisemo kuza gukorera mu Rwanda, politiki ihamye, kutihanganira na busa ruswa, iterambere ry’ubukungu ridahuzagurika, abaturage bakiri bato bakoresha ikoranabuhanga.”

Yavuze ko mu ntangiriro iki kigo kizajya giteranya imodoka 5000 ku mwaka kikazaguka kikajya giteranya 10,000 ku mwaka.

Volkswagen yashoye imari ingana na miliyoni 20 $ mu bijyanye no guteranya imodoka no kuzisangira, izajya yinjiza mu Rwanda ibikoresho by’imodoka hanyuma zihateranyirizwe.

Mu 2016 nabwo Müller yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rwo gushimangira ubufatanye, ubutwererane n’umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe yanyuzwe n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 20 ishize, atangaza ko bongereye inkunga barugeneraga kugeza kuri miliyoni 75 z’amayero ahanini zikoreshwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’u Budage. Kugeza ubu hari ibigo birenga 25 by’ishoramari byo mu Budage bikorera mu Rwanda birimo Strawtec, AB Bank, Mobisol n’ibindi.

U Budage bufasha u Rwanda kuzamura inzego z’ibanze mu iterambere, gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET, ikoranabuhanga n’ibindi.

Muri rusange umubano w’u Budage na Afurika ushingiye ku bikorwa by’amahoro n’umutekano, guteza imbere urwego rw’abikorera n’ubucuruzi, ubufatanye hagati ya sosiyete sivile.

Minisitiri w’u Budage ushinzwe ubufatanye mu bukungu n’iterambere, Dr. Gerd Müller n’itsinda azaba ayoboye, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza