Minisitiri w’Intebe yatanze ihumure ku bahangayikishijwe n’ubuke bw’amafaranga ya buruse muri Kaminuza

13 1-12-2017 - saa 15:06, Cyprien Niyomwungeri

Raporo y’Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (WEF) ya 2017, ‘Global Human Capital Report’, yagaragaje ko mu Rwanda abagera kuri 39% by’abantu bose bari mu kazi badafite ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, mu gihe ku Isi yose 62% by’abayituye ari bo babufite.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, yashimangiye ko hakiri icyuho aho mu Rwanda abagera kuri 61% by’abari mu kazi ari bo bafite ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Abadepite bagarutse ku ireme ry’uburezi nk’impamvu nyamukuru y’iki cyuho, by’umwihariko ku mpinduka za hato na hato muri uru rwego, ubucukike bw’abanyeshuri, ibikorwa remezo bidahagije kugera n’aho abanyeshuri bo muri Kaminuza biga bahagaze ndetse no ku nguzanyo y’amafaranga ya buruse ingana n’ibihumbi 25 ahabwa abiga muri Kaminuza n’amashuri Makuru.

Depite Mukazibera Agnes, yavuze ko aho igihe kigeze aya mafaranga atatuma umunyeshuri agira imibereho myiza imubashisha kwiga ngo azavemo umuntu ufite ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ibi bihumbi 25, ubuzima abanyeshuri babayeho [...]. Umunyeshuri agomba kubona uko yishyura icumbi, agomba kugira ibyo ashobora gufungura, hari fotokopi n’ibindi byose asabwa harimo n’ingendo.”

Minisitiri w’Intebe, yavuze ko Guverinoma irimo gutekereza ku kibazo cy’amafaranga iguriza abanyeshuri yo kubatunga ari nako isuzuma ku kubatuza mu macumbi ya Kaminuza aho yaba akiri adafite abantu bayatuyemo.

Yagize ati “Twakiganiriyeho ndetse nabizeza ko na Komisiyo twashyizeho muri iyi minsi irimo kutwigira ireme ry’uburezi mu rwego rwa Kaminuza n’ibyakorwa, iki nacyo yakigarutseho cyo kureba ngo ‘ese abanyeshuri iyo babonye bwa bufasha bwa leta bwo kwiga bituma babaho mu mibereho isanzwe.”

Ikibazo cya buruse cyakunze kugarukwaho n’abatari bake, aho mu ntangiriro z’uyu mwaka Perezida wa Sena Bernard Makuza, yagize ati “Ikibazo kijyanye n’inguzanyo ihabwa abanyeshuri mu kwiga mu buryo bushoboka bwose ikwiye kongerwa, bitewe n’uko isoko riteye muri iki gihe.”

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène, yavuze ko umubare w’amafaranga ya buruse ibihumbi 25 umaze igihe ugenwe kandi ko hagendewe ku mibereho yari iriho icyo gihe.

Yavuze ko ubwo yari Umuyobozi wungirije w’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1997 nabwo ariya mafaranga ari yo yahabwaga abanyeshuri kandi ibyo basabwaga bitari byinshi nko muri iki gihe.

Gusa Ministiri w’uburezi, Dr Musafiri Papias yavuze ko Leta ibibona ko aya mafaranga ibihumbi 25 atajyanye n’igihe ariko ko amikoro y’igihugu atayemerera kugira icyo ayahinduraho.

Hagati ya 2000 na 2015, mu mashuri makuru na za Kaminuza harangije abanyeshuri 105,039. Muri bo, 16,716 ni ukuvuga 16% barangije icyiciro cya mbere, 83,022 bangana na 79% barangije icyiciro cya kabiri [Bachelor’s] naho 5,301 bangana na 5% barangije icyiciro cya gatatu [Masters na PhDs].

Kugeza ubu abarangije kaminuza n’amashuri makuru batabashije kubona akazi ni 27.7% naho abarangije amashuri yisumbuye batabashije kubona akazi bangana na 35%.

Minisitiri w'Intebe ubwo yari amaze kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Marie Solange Kayisire, aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier (hagati) n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente aganira na Mukabalisa Donatille uyobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite
Minisitiri w‘Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba aganira na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan hamwe na Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d'Arc
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard imbere y'Inteko Ishinga Amategeko
Minisitiri w‘Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba, ubwo yari mu nteko
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac; bungurana ibitekerezo
Depite Nkusi Juvenal atanga ibitekerezo

Amafoto: Primature

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Nkundurwanda 2017-12-02 01:40:53

U Rda mutubwira ko rufite ubukungu buvuduka nibuvudukane nimibereho myiza ya mwarimu wo mu byiciro byose umunyeshuri ndetse nimirire ya buri mu nyarwanda njyewe evaluation yanjye nyirebera aho naho ibindi baradutekinika nonese wambwira ute ko dutera imbere abarimu abanyeshuri imibereho ya bo ijya habi kdi the most wipon against the poverty is education. Turivuguruza cyane kdi bajye bibuka ko babwira aba analysts

2

3

4

5

6
Rurangwa 2017-12-02 01:04:27

1. Ni uko batabizi, ariko babimenye. Nibongerera abanyeshuri amafaranga, ubukungu nabwo burazamuka!
2. Kuki ku mwaka, ubukungu bw’igihugu buzamuka 7%, ubushobozi bw’abanyeshuri ntibuzamuke ?
3. Kuba abana b’abifite bigira hanze, bifite mo uruhare runini. Ubu Ange kagame yiga ibutare minisitiri ntiyazamura buruse ?
4. Ayo mahanga atera imbere kuko aha ubushobozi (Frw ) abanyeshuri.

7
Gakwaya 2017-12-02 00:24:31

Hoya musafiri siwe ubyica ahubwo nuko yatangaga ubusobanuro impamvu amafaranga adatangwa gusa nibyigweho neza kugirango bitazagira ibyo byangiza kurushaho ubu

8
Elie 2017-12-01 15:00:13

Gusa u Rwanda aho tugeze ntidukwiye kureba quantity ago kureba quality .nka navugani Nina urwanda koko rugaragaza ubushobozi buke muri education cyane cyane muri kaminuza twasaba nya kubahwa minister w’uburezi kujya bafata umubare wabanyeshuri bajya murizi kaminuza ujyanye nubushobozi bw’igihugu cyacu bazabona ubumenyi bucenewe hanze ha kurusha uko twajya tubona harangiza 200 kdi mukanya NGO abafite ubushobozi 20

9
leo 2017-12-01 12:51:40

harebwe uko abiga icyiciro cya mbere bafashwa no kwiga icyakabiri cya kaminuza.

10
pascal 2017-12-01 12:45:19

barebe uko abarangije icyiciro cyambere bakomeza nicyakabiri.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza