Minisitiri w’Intebe yahakanye icyifuzo cyo kwirukana abarimu batize uburezi

20 6-12-2017 - saa 12:36, Cyprien Niyomwungeri

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard , yemeje ko Guverinoma y’u Rwanda itazirukana abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye batize uburezi, ko ahubwo bazahugurwa ku bijyanye no kwigisha ibyo bize.

Mu 2016 umubare w’abarimu babyigiye mu mashuri yisumbuye wari 69.2% uvuye kuri 63.4% muri 2011. Ni mu gihe ku rwego rw’igihugu abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ubu bangana na 61%, ugereranyije n’abantu bose bari mu kazi.

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize ku ruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, yagaragaje ko mu mashuri yisumbuye harimo ikibazo cy’abarimu badafite ubushobozi.

Yanagaragaje ko umubare w’abarangiza amashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza batabona akazi ukiri hejuru, aho abarangije kaminuza n’amashuri makuru batabashije kubona akazi ari 27.7% naho abarangije amashuri yisumbuye batabashije kubona akazi bangana na 35%.

Bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko bibajije impamvu Guverinoma ivuga ko ifite abarimu batize uburezi nyamara mu bashomeri barangije kwiga ibyiciro binyuranye harimo n’abize uburezi. Ibi byatumye batanga igitekerezo cy’uko hakwirukanwa abatarize uburezi hagashyirwamo ababwize badafite akazi kugira ngo iki cyuho kivemo.

Depite Mukandekezi Petronille yagize ati “Ibyo aribyo byose muri 35% barangije amashuri yisumbuye badafite akazi harimo abize kwigisha bivuga ngo bemerewe kwigisha, ariko turacyasanga mu mashuri abanza abarimu bita ‘aba-autres’, abatarize uburezi kandi muri bariya harimo abize TTC [kwigisha mu mashuri abanza], kuki aba bantu badasimbura bariya ngo uyu mubare ugabanuke.”

Depite Uwamama Marie Claire yongeyeho ko Guverinoma yareba uko isimbuza abatarize uburezi kugira ngo umubare w’abashomeri babwize ugabanuke ndetse n’icyuho mu barimu badashoboye kigabanuke.

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko muri 69.2% bigisha mu mashuri yisumbuye badafite ubushobozi harimo abarimu bigisha ku nzego batakabaye bigishaho n’abigisha ibyo bize ariko batarize ubwarimu.

Yemeje ko nk’umwarimu wize imibare akaba ariyo yigisha atazirukanwa kuko ibyo yigisha yarabyize ahubwo icyo abura ni akantu gato ko kumuhugura uko iyo mibare yize yayigisha.

Yagize ati “Niba amaze imyaka itanu yigisha mu mashuri yisumbuye, yigisha ibyo yize ariko abura agashami gato k’ubumenyi mu kwigisha, twumva ko tutamutakaza mu gihe amaze kugira ubunararibonye bwo guhagarara imbere y’abana no kubabwira ibyo abigisha, ahubwo twamuhugura gato gusa ku bijyanye no kwigisha iyo siyansi yize.”

Minisitiri w’Intebe yakomoje no ku barimu bigisha mu mashuri yisumbuye nabo bafite dipolome y’amashuri yisumbuye gusa, avuga ko abo bigisha aho batakagombye kwigisha bazagenda basimbuzwa buhoro buhoro cyangwa se bamwe muri bo bakajyanwa kwiga amasomo arimo n’ubumenyi mu byo kwigisha.

Kuba hari abize uburezi bari mu bushomeri kandi biboneka ko bakenewe, Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias yasobanuye ko nk’abarangiza muri TTC barenze abarimu bakenewe mu mashuri abanza, icyakora avuga ko kuba aya mashuri yiyongeraho 3% buri mwaka, kuba hari abajya mu kiruhuko cy’izabukuru n’amashuri mashya ahangwa, bizatanga umusanzu mu gukemura ikibazo.

Minisitiri w'Intebe ubwo yari amaze kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente aganira na Mukabalisa Donatille uyobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite
Minisitiri w‘Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba aganira na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan hamwe na Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d'Arc
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard imbere y'Inteko Ishinga Amategeko
Minisitiri w‘Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba, ubwo yari mu nteko
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac; bungurana ibitekerezo
Depite Nkusi Juvenal atanga ibitekerezo

Amafoto: Primature

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
uwayo 2017-12-07 04:47:31

mumfashe kumva ukuntu depite avuga ko mu Rwego rwo kugabanya ubushomeri bw’abize uburezi bagomba guhagarika abigisha batarize uburezi ni akumiro pe ubwose yaba akijije iki guha akazi umwe ukaka akazi undi ikindi nibaza kuki abigisha kaminuza badasabwa kuba barize kwigisha bituma batigisha njye bimwe biranyobera pe

2
Mujawimana 2017-12-07 02:39:55

Mu burezi haracyari ikibazo gikomeye, ndavuga nko muri secondary kuko niho nkora, mukomeze mukorere ubuvugizi abarimu, kuko hadi abacyigisha bahemberwa A2 kandi bsmaze imyaka irenga 3 bafite A0, A1 mu burezi, byaba biterwa n’iki? Ikindi usanga abo ba A2 bavunika cyane bigisha amasomo akomeye mu gihe hari abarimu bahemberwa A0 batanize uburezi bshembwa agatubutse, ingero muzazibona nimsura Akarere ka Nyabihu mu bigo bya Kabatwa, Rega Catholique, Kora Catholique, Jenda, Gihira, Rambura, mudukorere ubuvugizi, aka karengane kaveho

3
Boni 2017-12-07 00:16:38

Kwirukana abari mu kazi si wo muti. Umuti uboneye ni amahugurwa afite ireme. Yagombye kuba yihariye (spécifiques). Hari igihe usanga ari rusange gusa! Ahubwo n’abize uburezi bagomba kugira amahugurwa ahoraho kugira ngo bagendane n’igihe. Si akantu gato rero nk’uko byavuzwe. N’iyo kaba gato, ariko ni ingenzi. Impano na yo ni ingenzi, ariko ntihagije. Ari ibyo, ntihabaho amashuri, imyitozo n’ibindi bidufasha gukarishya ubwenge. None se kuki ibihangange muri siporo bahora bitoza? Mbere yo gutoza, Zidane yabanje guca mu ishuri. None se ko Abanyafurika batarakora indege? Nta mpano yo kuyikora bafite? Harya niba utazi gutwara imodoka, bivuze ko udafite ubwo bushobozi mu bwonko bwawe? Ubwonko ni n’inkishyamba cyimeza. Iyo uryinjiyemo uvumbura byinshi. Inyangamugayo yavuzeko Imana yaduhaye ubwenge nk’abandi bose. Ibyo ni ukuri. Nitutabutyaza, buzagimba. Ubwo biradusaba kugira amatyazo meza n’abahanga mu gutyaza. Amwe muri ayo matyazo ni amashuri, ubushakashatsi, amahugurwa ahoraho n’ibindi. Ariko bigomba kuba bifite ireme. Abarangiza amashuri bose si ko baba bafite ubushobozi. Biterwa n’aho bize, uko bigishijwe, uruhare bagize mu myigire yabo n’ibindi. Gufata mu mutwe ni i genzi ku munyeshuri. Ariko ntibihagije. Twagombye kwigisha umuntu tukamugeza ku rwego rwo gusobanukirwa, gushyira mu bikorwa ibyo yize, gusesengura ndetse no ku rwego ruhanitse rwo guhanga ibishya. Aho hantu tuhageza abanyeshuri bacu koko? Byaye ibyo ntitwavuga ko imibare ari mpisho (abstrait). Ni kihe kintu wabona mu buzima kitarimo imibare?

4
Oda 2017-12-06 23:18:30

Ministri w’Intebe ni umuhanga cyane pe! Ndamushimiye cyane!
Arasobanutse rwose! Igisubizo si ukwirukana abakozi mu rwego rwo kugabanya umubare w’abadafite akazi, kuko na ba bandi wirukanye uba ubambuye akazi... Sibyo ra?
None se niba batarize uburezi nibo koko badatanga umusaruro??? Ahubwo njye niga muri Secondary nabonaga abize uburezi bari munsi y’abatarabwize!!!!
None se abo batize uburezi nibirukanwa bazashyirwa mu myanya bigiye?!?! Cyangwa se abize uburezi bari mu yindi myanya bazayikurwamo kugira ngo hashyirwemo abagombaga kuhajya? Dufate urugero:
umukozi wize Sciences education ukora muri RSB, Bralirwa, RNRA, Ministries, banks... azakurwamo hashyirwemo uwize Applied Sciences cyangwa ikindi kijyanye n’uwo mwanya??? Hahahaaaa!!!! Banyakubahwa, hakwiye kubaho ubushishozi mu gufata ibyemezo rimwe na rimwe bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abanyarwanda! Ahubwo koko abatarabwize nibahabwe amasomo cyangwa amahugurwa yabafasha mu myigire n’imyigishirize yabo yaba idahagije... Ni gute umwarimu umaze imyaka 3 mu kazi yasimbuzwa uvuye ku ishuri, ugihuzagurika, ngo ni uko atize uburezi????? Twese koko ntituzi akamaro k’uburambe mu kazi? Ntitugakabye. Turizera ko Guverinoma y’u Rwanda izakemura ikibazo cyerekeye uburezi, kandi mu buhanga n’ubushishozi. Abize uburezi si twe tudafite akazi twenyine, ahubwo umwarimu uzajya uva mu kazi cyangwa ahabonetse umwanya mu burezi hajye hashyirwamo uwize Uburezi. Ni ukwihangana kubura akazi biraryana!!!
Murakoze

5
dada 2017-12-06 21:01:19

Prime minister urumuyobozi mwiza .ushyira mugaciro nturenganya.twese tugiye dushaka akazi kajyanye nibyo twize ntitwakabona.akazikose nubushake na experience.well done

6
jj 2017-12-06 16:36:14

okay depite uwa mama.nibahere mu nteko bakuremo buri umwe utarize droit hasigare abayize gusa.nacyo ni icyibazo cyane kuba hari abatora amategeko agenga igihugu bataranayize, ntabwo ndi contre ya propos yawe ariko bibe appied mu nzego zose kuko ikibazo cya non qualification mu burezi impacts kigira ni nazo ziba n ahandi iyo abantu bahakora batari qualified.hanyuma ibyo ministre avuga nibyo uwigisha ibyo yize ariko nta skills zo kwigisha afite ahugurwe.n

7
Umubyeyi 2017-12-06 15:07:59

Mwiriwe, icyambere umwalimu agomba kumenya neza ibyo yigisha , hanyuma agahabwa inyigisho zijyanye n’uburyo bwo kwigisha (didactique). Abigisha babimazemo igihe aliko batarahawe izo nyigisho bagerageje kwirwaho ngo abanyeshuri bunve ibyo bababwira, bamaze rero kumenya gutanga ubumenyi mu buryo bwo kwirwanaho , bakwiye rero guhabwa inyigisho zijyane n’uburyo bwo kunonosora kwigisha kubakura ku milimo byaba guhombya igihugu bikomeye kandi bakenewe. Kubahugura mu buryo bwo gutanga amasomo biroroshye kandi bitwaye igihe n’ingufu nkeya kurusha gutangira bindi bushya. Uwaba yarize kwigisha kandi yaranize neza ibyo yigisha akaba nta kazi afite bakwiye kumushinga guhugura abo balimu.

8
kamanyu 2017-12-06 14:13:25

kwigira uransekeje rwose. NGO HE kunazanira NDE? ngaho namwe mundebere KP aracyaruha. umulicencie w’imyaka ingana kuriya yigisha ntazi gutanfukanya PM Na Evode! Yesu we. erega yarangiza akiyemera. wowe kabisa........wapi

9
BIZ 2017-12-06 12:25:53

Prime Minister uri umuhanga Kabisa, kwigisha habamo nimpano rero kubirukana ntabwo aricyo gisubizo. Njye nitanzeho urugero nakoze nigishije muri secondary two years kandi sinari narize uburezi, atarukwirarira nigeze gutsindisha isomo rya Biology abana bagizemo Letter A babaye 10 naho B baba 8. Kandi ibyo ntibyigeze bibaho kuriryo shuri kuva ryashingwa kandi umwarimu wabigishaga mbere yari yarize uburezi. ikindi nibyo bya postgraduate in education abatize uburezi niyo bagiye kubyiga bitwara neza cyane bakabona za 80/100 or above. so proud to have you Dr.NGIRENTE and thanks to our excellence to give us such Prime Minister.Malimba also is out, it was necessary !!!

10
Kwigira 2017-12-06 10:59:46

Mwiriwe nitwa kwigira Germain Nkora nyanza nigisha chemistry ni nayo nize I butare (EX-NUR) gusa ibi nibyo pee kuzana umuntu ngo yize education ndahamya ko tutacopeta nanjye umaze imyaka umunani (8) nyigisha kureba ku burambe nibyo byambere ubundi mugatanga a mahugurwa cyane ko abenshi dukora nayo aba scientific nutuntu duke tuba tubura congratulations to our president H.E PAUL KAGAME watuzaniye evode tumukeneye

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza