IGIHE

Minisitiri w’Intebe Ngirente yagaragaje ko umubano wa muntu n’ibidukikije uri aharindimuka

3 14-03-2019 - saa 19:51, Ferdinand Maniraguha

Minisitiri w’intebe, Dr Edourad Ngirente, yasabye ibihugu bitandukanye ubufatanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ibangamiye ibidukikije kuko ingaruka zabyo ziri kugera ku baturage mu buryo budasanzwe.

Dr Ngirente yavuze ko kuri ubu isano iri hagati y’umuntu n’ibidukikije iri aharindimuka kubera ibikorwa byangiza ibidukikije bikomeje kwigaragaza hirya no hino ku Isi.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko ya kane y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku bidukikije yatangiye tariki 11 kugeza tariki 15 Werurwe i Nairobi muri Kenya.

Yagize ati “Uyu munsi twaje aha mu gihe umubano w’inyokomuntu n’ibidukikije uri aharindimuka. Nta kindi gihe ibidukikije byacu byigeze bigira igitutu gikomeye nk’ubu. Mu bice byinshi ku Isi, imihindagurikira y’ibihe iri kugira ingaruka ku baturage.”

Insanganyamatsiko y’iyo nteko rusange igaruka ku gushaka ibisubizo bidasanzwe bigamije guhangana n’ibibangamiye ibidukikije kugira ngo abantu babone umusaruro n’ibyo barya birambye.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyo nama ari amahirwe meza yo gushyiraho ingamba nshya z’iterambere ziha agaciro isuku, kurengera ibidukikije no kutangiza ikirere.

Kimwe mu bitera imihindagurikire y’ibihe ni imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere n’inganda, imyotsi itandukanye n’ibindi.

Mu 2016, i Kigali hasinyiwe amasezerano yuzuza aya Montréal agamije kugabanya ikoreshwa ry’umwuka uzwi nka HFC ku kigero cya 80 % mu myaka 30 iri imbere. Uyu mwuka ni umwe mu myuka mibi cyane yangiza ikirere.

Dr Ngirente yasabye ibihugu bitandukanye kwemeza burundu ayo masezerano, kugira ngo hagabanywe imyuka ituma ubushyuhe mu kirere bwiyongera bityo imihindagurikire y’ibihe ikumirwe.

Yagarutse ku zindi ngamba zo kurengera ibidukikije zirimo gufata neza amasoko y’amazi no kugabanya ikoreshwa ry’inkwi.

Ati “Nk’abayobozi, dukwiriye kugaragaza intego zihamye n’udushya duharanira gukemura ibibangamira ibidukikije mu bihugu byacu.”

Ubwiyongere bw’umwuka mubi uhumanya ikirere nibwo butera imihindagurikire y’ibihe ku Isi, nayo igatera ibiza nk’imyuzure, amapfa n’ibindi.

Ikigo gishinzwe Ingufu ku Isi (International Energy Agency) cyatangaje ko umwaka ushize mu kirere hoherejwe jigatoni 32.5 z’imyuka ihumanya ikirere.

Yanditse mu gitabo cy'abashyitsi bitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aramukanya n'Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Umuryango w'Abibumbye, Amina J. Mohammed
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aramukanya na Perezida wa Banki Nyafurika, Akinwumi Adesina, nawe witabiriye iyi nama
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, (wa kabiri ibumoso mu bahagaze imbere) na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta (wa kabiri mu bahagaze imbere uturutse ibumoso). Yitabiriwe kandi na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi (wa kabiri uhagaze mu bahagaze inyuma iburyo) na Andry Rajoelina wa Madagascar (uhagaze inyuma iburyo)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Iraguha Isaac 2019-03-15 06:09:50

Ntabidukikije ntabuzima. Isi yose ikwiye guhagurukira kubungabunga ibidukikije. Nye kinda amazi n’amashyamba

2
Alba 2019-03-15 00:38:31

batabare ibiyaga byacu bigiye kuzuramo ibyatsi kandi amazi niyo akenewe kuruta ibyatsi pe. muhazi nibiyaga bya bugesera bimerewe nabi nurufunzo. urufunzo rwishe ibiyaga rwarabimaze. biteye agahinda.
kandi urebye neza wasanga kera byazagorana kurugabanya kubera ko bizaba bihenze kuko byica ibyaga baigatwara igice kinini cyamazi kandi byakagombye gufata agace gakikiza amazi gusa.

3
Alba 2019-03-15 00:38:30

batabare ibiyaga byacu bigiye kuzuramo ibyatsi kandi amazi niyo akenewe kuruta ibyatsi pe. muhazi nibiyaga bya bugesera bimerewe nabi nurufunzo. urufunzo rwishe ibiyaga rwarabimaze. biteye agahinda.
kandi urebye neza wasanga kera byazagorana kurugabanya kubera ko bizaba bihenze kuko byica ibyaga baigatwara igice kinini cyamazi kandi byakagombye gufata agace gakikiza amazi gusa.

Kwamamaza