IGIHE

Minisitiri Shyaka yakebuye abayobozi bagifite intege nke mu kuzamura imibereho y’abaturage

2 12-06-2019 - saa 09:23, Prudence Kwizera

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abayobozi b’inzego zitandukanye kwegera abaturage bakabafasha kuzamura imibereho yabo n’iterambere, aburira abibwira ko bazashakira amaronko mu bigenewe abaturage.

Yabivugiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019 ubwo yagiranaga inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri iyo nama hanarebwe intambwe imaze guterwa mu gushyiraho imidugudu y’icyitegererezo muri buri Karere ko mu Ntara y’Amajyepfo aho iyabaye intangarugero yahawe ibihembo.

Prof. Shyaka yagarutse ku kibazo cya bamwe mu bayobozi batuzuza inshingano abasaba kwikosora hakiri kare.

Yagize ati “Baravuga ngo ‘birenge ni wowe ubwirwa’, niba hari abakigerageza kuvana amaronko muri utwo tuntu, kurya atagabuye; kera bajyaga bavuga ngo bagira akaboko karekare; izo ngeso ngira ngo nk’abakozi, nk’abanyarwanda zijye ku ruhande, ntabwo zijyanye n’icyerekezo nta ndangagaciro yewe nta n’idini nzi ribyemera.”

Yakomeje atanga urugero ku muyobozi w’Umudugudu wa Kaburanjwiri mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara wabashije gufatanya n’abaturage be bagakemura ibibazo byinshi bari bafite, abaza ikibura ngo abandi babigereho.

Ati “Yabivuze (Umuyobozi w’Umudugudu wa Kaburanjwiri) nta kwaka udufaranga tudasobanutse, ntawe arenganya; izo ndangagaciro […] nk’abayobozi ntawe twatse ruswa, ntawe turenganyije buri wese tumuhaye ijambo ariko abanyarwanda batere imbere.”

Mu bitekerezo byatanzwe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iyo nama bavuze ko bagiye kongera ubufatanye n’abaturage mu gukemura ibibazo bihari birinda kubashakiraho amaronko.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bemeza ko iyo ubuyobozi bubegereye bukabigisha, bakurikiza inama bagirwa kandi ikigamijwe kikagerwaho.

Rikunze Thacienne wo mu Karere ka Gisagara ati “Ubundi umuturage ni uwo kwigishwa kuko na we iyo yigishijwe agenda yumva icyamugirira akamaro gihindura imibereho ye […] kuko ntiwaza utabanje kumwigisha ngo umubwire ngo hita ukora ibi, ntabwo yagukundira kandi kwigisha ni uguhozaho.”

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi by’umwihariko kwita ku bibazo by’abantu badafite aho kuba akarengane gakorerwa abaturage n’abana bazerera mu muhanda.

Minisitiri Shyaka yaburiye abayobozi b'inzego z'ibanze mu Ntara y'Amajyepfo abasaba kutanyereza umutungo ugenewe abaturage
Iyo nama yabereye mu cyumba cy'inama cya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Bamwe mu bagize inzego z'umutekano bitabiriye iyo nama
Iyo nama yabereye mu cyumba cy'inama cya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
sugira 2019-06-12 06:05:09

Minister wazaruha rwose ubuse amajyepfo cyane Nyamagabe ibyaho ntimubizi koko noneho dore amarorerwa yakozwe na n’umurenge wa gatare muri uyu mukino aha njyewe naragenze ndabona umuntu warezwe kunyereza impungure n’ibishyimbo by’abaturage agakingirwa ikibaba na Kabayiza lambert vice mayor bakagirango ntitwabimenye bagafungisha Dasso bakanamwirukana uwo muyobozi yamarira iki abaturage siza ruswa zabamaze gusa cyane ko arinako baba bahawe imyanya.

2
Usabyamahoro Janvier 2019-06-12 04:29:02

Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu azabwira abayobizi b’intara y’amajyepfo azaruha! Kuberako niho hari abayobozi babeshya cyane ntibagaragaze ibibazo bihari ! Urugero: Umudugudu w’icyitegererezo muri Rongi akarere ka Muhanga, Imuyebe aho muminsi ishize hari abaturage bavuye mumazu bagasubira mumanegeka inzu babagamo bakazikodesha n’abarimu ! Ikindi n’abarwayi barwaye Amavunja bari mumudugudu wa Murehe akagari ka Gasagara umurenge wa Rongi.

Kwamamaza