IGIHE

Minisitiri Shyaka yaburiye abayobozi batuma abaturage barakarira Leta

6 14-06-2019 - saa 11:15, Sekamana Mathias

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shyaka Anastase yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi, bakirinda kurya ruswa kuko bituma abaturage banga leta bayibeshyera kubahemukira.

Ibi yabigarutseho mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa Gatatu, yibanze cyane ku gishushanyo mbonera kivuguruye cy’Umujyi wa Kigali n’uburyo bw’imiturire.

Imibare igaragaza ko umujyi wa Kigali ufite abaturage basaga miliyoni 1.6. Mu 2050, biteganyijwe ko Kigali izaba ituwe n’abantu bagera kuri miliyoni enye.

Umujyi wa Kigali usigaranye kilometero kare 122 z’ubutaka bwemerewe guturwa ho. Ibi bigaragaza ko abantu bakomeje kubaka amazu yo hasi nk’uko byari bimenyerewe, ubutaka bwo gutura ho bwarangira mu mwaka wa 2024.

Minisitiri Shyaka yavuze ko mu myubakire yo mu mujyi wa Kigali, hakwiriye kwitabwa ku gishushanyo mbonera kugira ngo ubutaka bukoreshwe uko bikwiriye.

Yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze baka ruswa bakareka abaturage bakubaka akajagari, batazihanganirwa kuko ari bimwe mu byangisha abaturage ubuyobozi.

Yagize ati “Ntabwo umurwa mukuru w’u Rwanda ukwiye kurangwamo akajagari kandi iyo kadaturutse mu bayobozi gaturuka mu bakozi . Ugasanga umuyobozi runaka wo ku rwego rwo hasi n’umuturage babyumvikanuye ho agafata akantu,umuturage akubaka ibintu bipfuye, hashira ukwezi bya bintu bikarenga akagari, umuturage tukamusenyera, na wa wundi wariye ruswa tukamugumana.”

Minisitiri Shyaka yongeye ho ko bitazakomeza kurangirira mu gusenyera abaturage bubatse mu buryo budasobanutse gusa, ahubwo ko hazajya hagira ababazwa impamvu izo nzu zazamuwe bazireba ntibagire icyo babikora ho.

Abaturage bitabiriye iyi nteko rusange, bavuze ko igishushanyo mbonera gishya bakiyumvamo kuko kitazasaba abaturage badafite ubushobozi buhambaye kuva mu mujyi ahubwo ko gifite uburyo abantu bose bazaguma kuba mu mujyi.

Théodore Ntarindwa, umuturage wo mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge yabwiye igihe ko iki gishushanyo bagifata nk’icyabo kuko kibarengera uko babyifuzaga ku kigero kiri hejuru ya 95%.

Yagize ati “Mbere ntabwo bari bakusanyije ibitekerezo by’abaturage, byari nk’ikintu bavuga ngo mugomba kugikora byanze bikunze ariko iki gishyashya gikozwe mu buryo abaturage babisabye.”

Mu nteko rusange kandi hahembwe imidugudu icumi yahize iyindi mu miyoborere myiza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. umudugudu wa Nyakabingo wo muri Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ni wo waje ku isonga.

Inteko rusange y’umujyi wa Kigali iterana inshuro imwe mu mwaka. Ihuza abayobozi kuva mu nzego zo hasi kugera ku rwego rw’umujyi wa Kigali bakarebera hamwe uko imihigo yeshejwe, ibiteganya gukorwa n’izindi ngingo z’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage b’umujyi wa Kigali.

Minisitiri Shyaka yavuze ko mu myubakire yo mu mujyi wa Kigali, hakwiriye kwitabwa ku gishushanyo mbonera kugira ngo ubutaka bukoreshwe uko bikwiriye.
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Chantal ageza ijambo ku bitabiriye inteko rusange
Inteko rusange y’umujyi wa Kigali yitabiriwe n'abaturage batandukanye
Umudugudu wa Nyakabingo wo muri Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ni wo waje ku isonga, uhembwa mudasobwa
Imidugudu yahize indi yarahembwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kazimbaya phirippe 2019-06-15 01:50:13

Ariko ubuyobozi bujye bworoshya uburyo bwo kubona ibyangombwa byo kubaka kuko bananiza abaturage bamara kinanirwa bakibwiriza

2
Kk 2019-06-15 00:49:38

Mwaramutse. Iyo master plan twatanze ibitekerezo mu muganda. Ariko ntibagarutse ngo batumenyesheje version ya nyuma. gusa ikibazo bashaka gukemura ntabwo kizakemuka kuko birengagije ubushobozi bw’umuturage ubutaka bwa R1 bakabuhindura R5 tutazi niba umuntu azemererwa kubaka inzu isanzwe.
Ni gute wasaba abaturage bose kubaka etage kandi isaha miliyoni zitari munsi ya 70 kuhubaka. Ni aabanyarwanda bangahe babona ayo mafaranga. Buri mwaka mujye mukora assessment muzasanga ko ibyo mwakoze mugabanya R1 ahubwo n’ubundi abantu barigiriye Bugesera na Ruyenzi ho R1 ziracyaboneka.

3
Bbo 2019-06-14 14:21:14

Un véritable cloaque, comme Port au Prince en Haïti.

4
RUKIZANGABO ENOCKY 2019-06-14 11:32:58

Ariko natwe abaturage b’umujyi wa Kigali, turasaba inzego za RETA (zishinzwe ibikorwa remezo), kubaka imifereje ijyana amazi mabi, akoreshwa n’abatuye umujyi.
Ntawabeshya ko azi aho amazi yanduye, imisarani yashaje, nibituruka kumivu y’invura, aho birangirira.
Jyewe mbona ari ikibazo k’ingorabahizi, kubyerekeye ahazaza h’imijyi yacu!!!!!!!! Dusa nabicariye ikirunga.

5
manasse 2019-06-14 06:25:41

icyokintu mugishingire kuko abayobozi bohasi barakabya kwangisha abaturage leta .kandi reta ntako iba itagize ngo imikorere yayo irusheho kuba myiza.

6
citoyen 2019-06-14 05:04:13

None se ibya ngombwa byo kubaka aka kajagari kose dufite muri Kigali bitangwa nande nyakubahwa Minisitiri? Ntabwo ari abayobozi? Ntibyari bikwiye kurangirira mu gusenyera umuturage gusa, akenshi muto mu bushobozi, byaba byiza tugiye tubona n’umuyobozi bakoranye akuwe mu kazi!

Kwamamaza