Minisitiri Nduhungirehe na Busingye ntibavuga rumwe n’abanenga imyambarire y’abanyeshuri

118 4-06-2018 - saa 12:29, Cyprien Niyomwungeri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, ntavuga rumwe n’ababyeyi, abarezi n’abandi bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe n’imyambarire y’abakobwa cyane cyane abiga mu mashuri yisumbuye ‘basigaye bambara nk’abagiye mu birori’.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batewe inkeke no kubona uburyo bamwe mu bakobwa biga mu mashuri yisumbuye basigaye bajya kwiga bambaye impenure amatako yose ari hanze, iminwa bayisize ibintu bitukura, imisatsi idefirije cyangwa isutse ku buryo utamenya niba ari umunyeshuri wo muri icyo cyiciro.

Abashinzwe uburezi mu Rwanda bavuga ko iyi myambarire igira ingaruka zikomeye ku myigire kuko usanga nk’abanyeshuri b’abahungu barangariye abakobwa bagaragaza ibibero, abakobwa bandi nabo ugasanga barangariye bagenzi babo uko basokoje, uko basize iminwa n’ibindi.

Hari n’abarimu kandi bahamya ko bibangamiye imyigishirize kuko hari nk’ubwo umukobwa yicara imbere y’umwarimu ikariso igaragara, ugasanga bivuyemo ubushotoranyi. Ibi bikiyongeraho abahungu usanga bajya kwiga ipantalo bazifashe mu ntoki cyangwa baraziciye bikabije.

Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko atemeranya n’aba binubira iyi myambarire y’abana b’abakobwa kuko ari imyumvire itajyanye n’igihe.

Yagize ati “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo.”

Yongeyeho ko ikibazo kidafite abana b’abakobwa ahubwo ari abagabo birirwa babareba bagashaka kubagenera uko bambara.

Yagize ati “Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. Dukeneye kurenga iyi myumvire idafututse.”

Ibitekerezo bya Nduhungirehe byanashyigikiwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wavuze ko ‘iyo myumvire idafite ishingiro idakenewe’.

Bamwe mu bakurikiye iki kiganiro kuri Twitter, bagaragaje ko ikibazo gikwiye gushakirwa mu muco n’uburere mu miryango. Uwitwa Kubwimana Hassan yavuze ko iyo myambarire ikwiye gukosorwa kuko idakwiye.

Yagize ati “Iyi myambarire mu nzira abantu bashobora kubika amaso bakabyirengagiza, ikibazo kiza kuri uriya mwarimu gabo umwigisha, kuri bariya basore bigana, iyo myambarire nikosorwe rwose ntibikwiye.”

Uwitwa Phina Kami na we yagize ati “Nyakubahwa Amb. ni ukuri nishimiye umutima mwiza ufitiye bashiki/bakobwa bacu. Ese ujya wibaza ko habaho ishyirwa ku nkeke mu bitekerezo rishingiye ku gitsina cyangwa abagabo ishyirwa ku nkeke ntibibareba. Ese ikigezweho ni sosiyete itagira icyo igenderaho na kimwe?.”

Nubwo bamwe babona ko imyambarire mu mashuri yisumbuye atari ikibazo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), Dr Irénée Ndayambaje, aherutse gutangariza IGIHE ko kibahangayikishije kandi ibivugwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi bifite ishingiro.

Yagize ati “Ni ikibazo navuga ko kiduhangayikishije kuko hari aho natwe twagiye tubona abanyeshuri bambaye nk’abagiye mu birori, umunyeshuri ukabona inzara yasize amarangi atandukanye, ugutwi kuzuyeho amaherena mbese twabonye ko ari ikibazo.”

Avuga ko mu mategeko ibigo by’amashuri yisumbuye yaba aya Leta cyangwa afashwa nayo ku bw’amasezerano, bakwiye gushyiramo ibijyanye n’imyambaro ikwiye, mu rwego rwo gusigasira indangaciro n’umuco nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac, ubwo yasuraga ibigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali, yatunguwe n’imyitwarire y’abanyeshuri bo muri APACE, yasanze bafite imisatsi isutse n’amaherena, abakobwa bisiga ibirungo ku maso no ku minwa (maquillage) ndetse n’inyogosho zidasanzwe zizwi nka Penke ku bahungu bahiga.

Byatumye ahita asaba ubuyobozi bwa APACE kwita ku nyogosho n’imyambarire y’abanyeshuri babo no kujya bahita birukana umunyeshuri ufite ibintu nk’ibyo.

Yagize ati “Mwite ku isuku y’abanyeshuri banyu cyane cyane ku misatsi y’abakobwa n’ibintu bisiga, mwite ku nyogosho z’abahungu. Ni gute umwana yaza kwiga afite imisatsi imeze kuriya agatsinda? Ntiyatsinda kubera ko nta mwanya aba afite wo kwiga kuko igihe kinini akimara ari mu misatsi kandi iyo abuze amafaranga yawo ni hahandi ajya kuyashakisha.”

REB yemeza ko n’iyo ishuri ryaba ritsindisha neza 100% ariko abanyeshuri badafite umuco ntacyo byaba bimaze kuko ejo hazaza habo haba hari kubakirwa ku musenyi.

Abantu batandukanye batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 12  

1
kataligamba Paulin 2018-06-07 04:15:27

Birakwiye ko dutanga uburezi nuburere bujyanye nindangagaciro z’abanyarwanda .Nitudakosora imyambarire nimyitwarire hakiri kare,Tuzabyibuka amazi yararenze inkombe.

2
jeanette 2018-06-06 11:03:44

Ku bavunga ngo “NTIBAKAREBEYO….Ngo ikibazo ni abagabo, abarimu babareba (voyeurisme), ngo ni ibyo bishyiramo..... Si byo. Kuki wakumva ko ari voyeurisme se ahubwo atari forme d’exhibitionisme (kurunguruka vs kwiyerekana)? Umuntu azerekana ubwambure bwe (imyambaro igaragaza amatako, ikibero, ikibuno, igitsina n’ibindi bice by’ibanga-cyangwa byagakwiye kuba private), narangiza uvuge ngo nta effet n’imwe byagira ku bibonye (someone exposes nudity and expects people not to notice anything)? N’igitambabuga ibidasanzwe kirabibona! “Look but don’t notice anything†Then why do you expose?

3
Gihozo 2018-06-06 10:50:19

Ku bavunga ngo “NTIBAKAREBEYO….Ngo ikibazo ni abagabo, abarimu babareba (voyeurisme), ngo ni ibyo bishyiramo..... Si byo. Kuki wakumva ko ari voyeurisme se ahubwo atari forme d’exhibitionisme (kurunguruka vs kwiyerekana)? Umuntu azerekana ubwambure bwe (full or partial: uniform igaragaza amatako, ikibero, ikibuno, igitsina n’ibindi bice by’ibanga-cyangwa byagakwiye kuba private), narangiza uvuge ngo nta effet n’imwe byagira ku bibonye (someone exposes nudity and expects people not to notice anything)? N’igitambabuga ibidasanzwe kirabibona! “Look but don’t notice anything†Then why do you expose?

4
Amazina Yanyu 2018-06-05 23:46:51

Ubuyobozi bw’amashuri bujye buhura na komite z’ababyeyi bashyireho amategeko asobanutse agenga imyitwarire n’ibihano bikwiye, abanyeshuri n’ababyeyi bajye biyemeza kuyakurikiza, uwumva atayashobora ajye ahitamo ishuri rimubereye. Ikindi, ibigo bishobora kujya bitanga isoko rya uniformes, bityo abana bose bakagura izemewe.

5
Karoli 2018-06-05 13:02:01

Njye ndibaza: abayobozi nk’aba ko bategura cg ngo beguzwe ubwo ba mayors bamaze iminsi bacaho babarusha ibyaha ra?

6
RUGIRANGOGA Raymond 2018-06-05 10:35:07

njyewe sinemeranya n’abari kuvuga ko ari SGBV. None se nitwemera ko abanyeshuri baza bambaye kuriya, impuzankano (uniforme) yaba ikimaze iki kandi? none umunsi umwarimu nawe azaza yambaye atyo we tuzabishyigikire ngo hato tutamukorera harassment?
hari conditions zo gutangiramo uburezi bufite ireme. when those conditions are violated, no quality of education at all.

7
RKUS 2018-06-05 10:11:46

Aba bagabo urubuga nkoranyambaga basaga nk’aho baruhinduye akabari abamaze kugasomaho bivugira ibyo bashatse. None se nka Minister w’ubutabera akavuga ariya magambo ngo imyumvire idafite ishingiro ntikwiye.
None se Nyakubahwa Minister muyobora Ministere y’ubutabera , ifitanye isano n’amategeko ayobora igihugu cyacu. kandi amategeko agenga abenegihugu ubundi ashyirwaho hakurikijwe umuco n’imigirire y’abatuye igihugu. Ese ntiwakagombye kwibaza ngo iyo turwanya impenure zaba izabakuru cyangwa ziriya ngimbi zikiri mu mashuri tuba dukumira ibyaha byakorwa biturutse kuri uko kwiyambika ubusa ? birimo ifatwa ry’abagore ku ngufu, n’ibindi bitwara abantu mu busambanyi abantu bakora batabugambireye nyamara mu by’ukuri babanje kwenderezwa na bariya babiyamburiye. None se kuki hariya indaya zicururiza ziba zambaye mini ? ndetse Nyakubahwa mwibuke ko ubwo busambanyi buri kuvamo n’indwara nyinshi zihangayikishije Isi yose zigatwara amafaranga menshi za Leta mukuvuza abaturage bayo rimwe na rimwe baba badafite n’icyizere cyo gukira.

8
Nshigikiye Olivier 2018-06-05 10:04:39

Ibyo byo kwambara impenure mu mashuli yisumbuye ni i Burayi ntibibayo.
Muri Kaminuza byo, umwana yagombye kwambara uko ashaka, yaba impenure cyangwa ikindi.
Ikindi nashakaga kongeraho, natangajwe nuko Minister Busingye, yamagana iyo myambaro y’impenure. Ariko sindumva yamagana ibijyanye no gutora Miss wi ikigo mu mashuli yisumbuye, amashusho akajya ku karubanda. None se, gushyigikira ibikorwa bya ab oba Miss muri secondary, si kimwe no gushyigikira kwambara impenure.
Iyo yari comment yanjye, twizere ko igihe.com itayikubita agafuni !

9
paul 2018-06-05 07:02:15

Mbega ikiganiro-mpaka! Abavuga murarushwa n’iki ko, imyitwarire y’umwana iterwa n’uburere yahawe. Niba uri umu mama wiyubashye wambara ukikwiza, ukabitoza n’umwana wawe, nubwo bagenzi be bakwambara izo mini we ntabwo azabikora. Burya abana b’abakobwa bambara bakurikije uburere bahawe. Hari inkuru nigeze kumva y’umukobwa birukanye ku ishuri kubera kwambara mini, bamutuma ababyeyi, aza kuza aherekejwe na mama we, Director akubuse nyina w’umwana amaso arumirwa. Nyina w’umwana yaje yambaye nabi kurusha umukobwa we.
None Abayobozi bacu nibadufashe, ibigezweho i Burayi, Amerika,... ntabwo byose tubyigana. Ubu bageze aho bambara ubusa, ngo hari umunsi byagenewe, none se natwe tuzabyigane ngo bigezweho koko? Ndumva twe twakomera ku muco wacu, tukigana ibifitiye Igihugu akamaro naho ibitajyanye n’umuco wacu tukabireka. Inteko y’Ururimi n’Umuco na MIGEPROF ni bikomeze bigishe Abanyarwanda ibijyanye n’umuco na za kirazira, ndumva inzira ikiri ndende. Murakoze.

10
Truth 2018-06-05 06:46:58

Ikibabaje ntago ari iyo myambarire kdi nanone ntago ari uko nduhungirehe na Johnston babishyigikiye kuko na bo ni abantu Ku giti cyabo bafite uburenganzira bwo kugira uko babifata. Ahubwo ikibabaje cyane kdi giteye inkeke Ku gihugu nuko bishyigikiwe na ba ministers!!!

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 12  

Kwamamaza