IGIHE

Minisitiri Mutimura yabwiye Abadepite ko ikibazo cy’abigaga i Gitwe cyamaze kubonerwa umuti

16 14-05-2019 - saa 16:48, Akayezu Jean de Dieu, Emma-Marie Umurerwa

Minisiteri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yatangaje ko abanyeshuri bigaga mu mashami yafunzwe muri Kaminuza ya Gitwe, bamaze kubona amashuri abakira ndetse n’abagomba kujya muri Kaminuza y’u Rwanda bateganya gutangira mu gihe cya vuba.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Ishami ry’Ubuganga (Medicine and Surgery) n’irya Laboratwari (Medical Laboratory Technology) muri Kaminuza ya Gitwe yahagaritswe na Minisiteri y’Uburezi nyuma y’aho ishuri rinaniriwe kuzuza ibyo ryari ryasabwe ngo amasomo atangwe neza.

Ku wa 3 Gashyantare 2019, ku cyicaro cy’iyi kaminuza habereye inama yahuje abayobozi bayo, Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) n’abanyeshuri bo mu mashami yahagaritswe, aho bemeranyijwe ko bazafashwa kubona andi mashuri yo kwigamo.

Hemejwe ko abanyeshuri bigaga mu Ishami ry’Ubuganga bakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuko ariho hatangirwa aya amasomo; abakurikirana ibijyanye na Laboratwari bemererwa gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic na Catholic University of Rwanda.

Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2019, ubwo iyi Mineduc n’ibigo biyishamikiyeho bari mu Nteko Ishinga Amategeko basobanura ibijyanye n’ingengo y’imari izakoreshwa mu 2019/2020, abadepite bagarutse kuri iki kibazo cya Kaminuza ya Gitwe.

Minisitiri Mutimura yavuze kugeza ubu abanyeshuri bo mu ishami rya Laboratwari bamaze kubona amashuri abakira ndetse bose batangiye amasomo kandi abasigaye bo mu ishami ry’ubuganga nabo bazayatangira muri Kamena uyu mwaka.

Ati “Amakuru meza twahaba ni uko abanyeshuri bigaga ishami rya Laboratwari bose babonye aho biga ndetse baratangiye, abigaga Ubuvuzi nabo Kaminuza y’u Rwanda yarangije igikorwa cyo kubashyira mu byiciro bagomba kwigamo hakurikijwe aho bigaga, urwego bari bagezeho n’icyuho gihari kugira ngo batangire amasomo abandi babasizeho.”

Abanyeshuri bo baracyataka

Uhagarariye abanyeshuri 373 bigaga mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe, Nzayisenga Amiel, yabwiye IGIHE ko bahora babwirwa ko bazatangira mu kwezi gutaha.

Ati “Kaminuza ya Gitwa ihagarikwa, Mineduc na HEC batubwiraga ko tuzajya kwiga muri UR nyuma y’ibyumweru bibiri, none hashize amezi atanu batubwira ko tuzatangira mu kwezi gutaha. Ntibatubwiza ukuri ngo batubwire bati itariki iyi muzatangira kwiga.”

Yakomeje avuga ko iyo bakoranye inama na Mineduc, ibabwira ko iri kuvugana na Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo barebe ko twatangira kwiga.

Ati “Hari inama duherutse gukorana n’umuyobozi w’ishami ry’ubuganga muri UR, yatubwiye ko abafite amahirwe yo gutangira vuba ari abigaga mu mwaka wa kabiri ngo kuko bo nta masomo menshi bafite bazasubiramo.”

Ati “Abigaga mu mwaka wa gatatu ndetse n’uwa kane ngo tugomba gusubiramo amasomo y’umwaka wose.”

Uyu munyeshuri uhagarariye abandi, yakomeje avuga ko hari amasomo basabwe gusubiramo mu gihe bari barayize, ibyo asanga ari umutwaro kuko ari nko kwishyura amafaranga inshuro ebyiri.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Muligande Charles, aherutse gutangaza ko bimwe mu byatumye kwemerera aba banyeshuri bitinda ari uko hari abatanditswe mu rugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo mu Rwanda.

Muligande yavuze ko bamwe muri abo banyeshuri batanditswe n’urugaga kuko badafite ibyangombwa bimerera kuba biga ubuvuzi. Yavuze ko kugira ngo bemererwe na Kaminuza y’u Rwanda bisaba kubanza kwandikwa mu rugaga cyangwa bagahabwa umwihariko.

Yanavuze ko hari abandi bigaga mu mwaka kane n’uwa Gatanu ariko batize amasomo akenewe yose, bizaba ngombwa ko basubizwa mu mwaka wa gatatu cyangwa HEC n’urugaga bakabaha umwihariko.

Yongeyeho ati “Mu buganga muri UR, kugira ngo wimuke usabwa kuba watsinze buri somo ku kigero kitari munsi 60 % mu gihe i Gitwe usabwa kuba watsinze bitari munsi ya 50 %, iki nacyo ni ikibazo tugomba gushaka uko dukemura.”

Muligande yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo abanyeshuri bakirwe gusa ashimangira ko bisaba kwitonda.

Ati “Iyo baba ari abanyeshuri b’amateka cyangwa ubuvanganzo, twakabaye twarabakiriye kera. Nyamara ni abanyeshuri b’ubuganga, bazavura abanyarwanda rero tugomba kwizera ko umunsi bazaba basoje amasomo bazaba bafite ubushobozi buhagije bwo kuvura.”

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko kwakira abanyeshuri bigaga i Gitwe bizakuba kabiri umubare w’abiga ubuganga muri iyo Kaminuza ariyo mpamvu hakenewe imyiteguro ihagije.

Ifungwa ry’amashami abiri muri Kamimuza ya Gitwe rishingiye ku cyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo ku wa 29 Mutarama 2019, cyakurikiye imurikwa rya raporo y’ubugenzuzi mu nama yahuje ubuyobozi bwa Mineduc n’inzego bireba.

Amashami y'ubuganga na Laboratwari muri Kaminuza ya Gitwe yarafunzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Eric 2019-05-15 05:27:55

Medecine siyo kwisukirwa nubonetse wetse.ibyo byibera Congo bacanganyikiwe.buriya IT.medicine .farmacie na engineering nta universite prive zo murwanda mbibonera ubushobozi rwose.keretse IT yimudende

2
Dumbuli 2019-05-15 02:58:15

Njyewe hari ibibazo ngira abaganga biga mu bihugu duturanye nibo batuvura kandi kwiga ubuganga ntibisaba kuba utsindira ku 100% oya na 70% wiga ubuvuzi rwose bigakunda ko mwafunze Gitwe mugafunga UNILAK aho bagerageje ko abahanga abahari mwakoze kaminuza yujuje ibisabwa tukiga ubuvuzi aho gukomeza kubura abagangakenshi hakitabazwa abaturanyi

3
HABANA Eric 2019-05-15 01:58:48

Dear Colleagues, kwiga ubuganga kw’isi yose bisaba abana b’abahanga, batsinze k’urwego rwa Distinction cg excellent, ntabwo rwose umuntu watsinze k’urwego rwo munsi ya 70% ry’amasomo asabwa kwiga ubuganga yakagombye kujya kwiga medecine, ntabwo ubuzima bw’abantu/bw’abanyarwanda arubwo gukinirwaho n’abantu bize k’urwego rwo kugoragoza. muzagende murebe abana bahawe kwiga medecine guhera 2000-2018, murebe amanota bagiye batsindiraho, murebe ibikoresho bafite murebe abarimu bafite, ahubwo wakwibaza niba Gitwe yari eligible mu gufungura faculite ya Medecine. thank U

4
Munyaneza 2019-05-15 00:36:03

Mwaramutse. Mubyukuri mineduc iriguhemukira abanyarwa, ubu abanyeshuri bamaze amezi atanu batiga, UR nayo ntibaha gahunda ihamye ibabwirako ngo bazakora catch up ikabasubizamo amasomo bari barize, batitwa avanyeshuri ba Kaminuza, abandi UR yanze badafite indexing number abenshi bamaze imyaka itanu biga ngo nibasubire gukora ikizamine cya Leta cya secondary abo batangiranye bararangiza uyu mwaka. Iki gihombo kizabazwa nde. Ibi nukwangisha abaturahe leta kandi bikozwe nitsinda ryabantu kunyungu zabo.

5
[email protected] 2019-05-14 21:43:41

BARIBAZIKO KO TUTAZABAHO EREGA MURWANDA SIHO HONYINE HABA AMASHURI BAZIGIREHANZE MAZE NDEBE NONESE NITEGEKO GUKORA MURWANDA BIKOMEZA GUTA UMUTWE BABABESHYA NGO BIRIGUKEMUKA NONESE AZAKOMEZA ABE MINSITIRI PAKA NANGOMA ITASHIRA KANDI AMATEGEKO ASHYIRWAHO NABANU MUGEKWINGA CONG IBYOBABABESHYA NGO NABYONGOBWA ABAZABAHO NONESE AZABIBIMA ATAKIRI MINISITIRI AZABA YARAVUYEHO MUMUREKE AZIBONERA ARI RWANDA HARINABANDI BAYOBOYE

6
KAJACK 2019-05-14 17:40:39

Ariko se nibura ibyo uwo muministiri ashaka nibiboneka azemerera kaminuza ko ayo mashami akomeza?

7
Claude 2019-05-14 15:31:15

Ariko munsobanurire uyu ni wa muminisitiri wavuze ko iriya kaminuza igeze kuri 85% ra? cyangwa ni Malimba yasimbuye. nonese ubwo yayifungiye iki? nzaba mbarirwa

8
Uwitonze 2019-05-14 15:24:21

Ahooo, ngaho abavuga ko iterambere rishingiye ku muturage, fata aba banyeshuri 373, ababyeyi babo, abavandimwe abo bakomokaho n’abandi, ufate abaturage barimo gutaka ubukene muri kariya gace byoseeeee ubihe agaciro cyangwa se ubishyire ku munzani. Rwanda uri nziza koko

9
Ikibazo 2019-05-14 14:04:22

Rwose ireme ry’uburezi nta wuriburana. Ariko se koko mu gihugu cyose kugera no ku bashinzwe kumva no kuvugira abaturage ibibazo (inteko) habura umuntu n’umwe washishikazwa no kumenya ukuri? Cyangwa kumenya birambuye ikibazo cya Kaminuza ya Gitwe n’abanyeshuri?
None se niba koko uri gukemura ikibazo kimwe ugatera ibibazo byinshi ibyo na byo nta wabibaza?
Njye ndi mu nteko nabaza impamvu Minisiteri itakoze uko ishoboye kose ngo ifashe abikorera; uko bigaragara bageragezaga gushaka umuti igihugu gifite aho kubasenyera? Nabaza nti ese ko mwagaye ishuri kuko rirengeje abanyeshuri 25/class mukaba mugiye gukora ishuri rimwe ririmo abarenga 200? Dr. Muligande yarabivuze. Nabaza nti ese ibi bibazo by’abanyeshuri bazasubiramo amasomo bize, amwe bashobora kuba baranayigishijwe n’abarimu bamwe byo biteye bite? Kuki se leta itabishyurira ayo masomo niba koko bigaragaye ko ayo masomo babasubirishamo bayize? Ibindi bibazo se abanyeshuri n’ababyeyi babo bafite ni nde mu nteko waba yabibajije cyangwa abikurikirana?
Ntabwo ikibazo cy’abanyeshuri cyari cyarangira kandi aho President azamenyera akarengane Gitwe n’abanyeshuri bayo bagiriwe, icyi kibazo ntikizabazwa Minisiteri gusa, ahubwo n’inteko izabazwa icyo yagikozeho ngo ivugire abikorera n’abanyeshuri hamwe n’ababyeyi babo biriye bakimara ngo abana babo bige. Murakoze.

10
Kamanzi 2019-05-14 12:21:19

Ariko mana ayamateka yo gusiragiza Ababa bacu bagafunga ishuri ritabuze ikintu na kimwe , Mutimura na Mugunyi nibatabibarizwa muri iyi si my ijuru bazabibazwa biteye agahinda gusa ntakindi

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza