Minisitiri Mushikiwabo asanga OIF yifuza kuyobora igifite byinshi byo gukora

12 7-08-2018 - saa 19:12, Cyprien Niyomwungeri

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, urimo kwiyamamariza kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), yavuze ko uyu muryango ushobora gukora byinshi birenze ibyo wakoze, kugira ngo ubashe kurushaho kwibona ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP), Mushikiwabo yasobanuye ko kuri we OIF, ari urusobe rw’imico, aho binyuze mu rurimi rw’Igifaransa abantu bungurana ibitekerezo ku ngingo zireba inyungu rusange.

Yagize ati “Ku bwanjye, umuryango nk’uyu w’urunyurane rw’imico itandukanye n’uturusho tw’ubwoko bwose, yaba ubukungu, imibereho, politiki, ugomba kugira umumaro mwinshi. Niyo mpamvu mu byo nshyize imbere ari ukuzamura urwego rw’uyu muryango ku ruhando mpuzamahanga”.

Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, wayoboye OIF kuva mu 2014, yavuze ko muri uyu muryango hari ibintu byinshi birimo gukorwa kugeza uyu munsi, ariko ku bwe asanga hashobora gukorwa ibirenzeho.

Ati “Niyo mpamvu niyamamaje, ni uko mfite imishinga, mfite intego. Umuryango wacu ntabwo uri aho ugomba kuba uri. Ku bwanjye gukorera mu mucyo mu miyoborere ntabwo ari ikibazo kuri njye, ndi muri Guverinoma y’u Rwanda kandi iwacu ni umuco. Umuco wo gukorera mu mucyo n’imiyoborere myiza. Icyo nababwira ni uko nintorerwa kuyobora OIF izarangwa no gukorera mu mucyo n’imiyoborere myiza”.

Mushikiwabo yongeye kuvuga ko mu gihe azaba atowe hari iby’ingenzi azibandaho birimo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko n’icy’abimukira bagwa mu Nyanja berekeza i Burayi.

Ati “Ikibazo cy’imirimo ku rubyiruko kiri mu mutima wa byose. Umuryango nka OIF ufite akarusho ko gushobora guhuza ibihugu biwugize. Nterwa ipfunwe no kubona urwego rw’abikorera muri uyu muryango rutari ku murongo, mu gihe hari abagabo n’abagore b’abacuruzi bawubarizwamo bashobora gukora ibintu”.

“Imirimo ku rubyiruko iragendana bya hafi n’ikibazo cy’abimukira n’ikibazo cy’ubuhezanguni. Niba dushobora gukoresha imbaraga zacu zose n’umubano wacu nk’umuryango, twabihindura.”

OIF si u Bufaransa

Iyo uvuze Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa hari abumva ko ari nk’igikoresho cya politiki mpuzamahanga y’u Bufaransa. Mushikiwabo yavuze ko nubwo izina ryawo rifite aho rihurira n’u Bufaransa, uyu muryango utandukanye urenze iki gihugu.

Ati “Uretse ko ntekereza ko ari ngombwa gutandukanya u Bufaransa n’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa. Niba ntibeshye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yumva neza ko OIF isumba u Bufaransa. Ni umuryango ugomba kugendana n’aho Isi igeze ho kubana mu bworoherane ndetse no kugendana n’izindi ndimi”.

Yakomeje avuga ko intego y’uyu muryango atari ugutanga amasomo cyangwa kwigereranya n’abandi, ahubwo igikenewe ari politiki nyayo yubaha uburenganzira kandi iteza imbere abaturage bose.

Mushikiwabo abajijwe icyakorwa mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, yavuze ko ari ukuruhozaho ndetse no kurugaragaza, ikirenzeho ibihugu birukoresha n’abandi barukoresha nk’Abakuru b’Ibihugu bakarugaragaza ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko ubwiganze bw’Icyongereza butabuza Igifaransa kugaragaza ibyiza n’akarusho byacyo.

Inama ya OIF izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira ni yo izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango washinzwe mu 1970.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko hari byinshi OIF yakoze ariko hakiri n'ibindi bikeneye gukorwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
rubayita athanase 2018-08-10 12:58:48

Ni mumufate imugongo

2
@Nanginkunguzijkl 2018-08-10 11:15:39

Reactions nk’iyi yawe ziteye isoni. Twubahe bitekerezo by’abandi. Kuvuga ko Mushikiwabo ashobora kudatorwa ntabwo ari icyaha.
Nkurikije uko wanditse, ndabona uri umuntu wize. Wagombye rero kugira isoni.

3
Plan B ni ngombwa 2018-08-09 09:04:58

Ashobora kudatorwa da! Nta gitangaza. Icya ngombwa ni uko Mushikiwabo agira plan B. Siwe wa mbere waba utsinzwe. Na Hilaria Kilintoni yaratsinzwe , ariko ntiyajya kwijugunya muri Atlantique.

4
didi 2018-08-09 02:24:28

courage

5
Nyungwe 2018-08-08 07:10:53

Abafaransa baratubeshe ngobashigicyiye candidatos ya

6
Nanginkunguzi 2018-08-08 06:27:49

Ariko nibaza abantu bamashyari igihe mumitima yabo hazabamo umucyo byibuze bakagira amahoro bityo bakajya baha nabandi amahoro. Ibaze igihugu cy’uRwanda gitunze abantu bangana na 20% bameze nka KAMIRINDI mbona hano!

Do you really think Madam MUSHIKIWABO is dreaming? The issue here is that you are a sadist! Kuki utiyise "Barajiginywa" bikagira inzira?

Rata Madam Mushukiwabo, turagusengera kandi Imana yirirwa ahandi igataha iRwanda, uretse ko isigaye yarahatuye burundu, izagushoboza kandi uzatsinda bidasubirwaho maze impundu zitahe mugihugu cyacyu. Gusa komeza ubuzima bufite intego kandi turagushyigikiye, dore ko n’Imana igushigikiye. Intsinzi yawe niyacu twese.

Naho inkunguzi nka Kamirindi, muzumirwa!

7
kamari 2018-08-08 05:43:11

Mboga [email protected] ndi! !!

8
Viateur 2018-08-08 02:23:57

Louise arashoboye, imigabo n’imigambi ye irasobanutse. Ashyigikiye urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu. Yiteguye guhanga imirimo myinshi abashomeri bagabanuke. Imbaraga ari gukoresha si inyungu ku giti ke gusa ahubwo aratekereza ku nyungu rusange. Ni nde utashyigikira umuntu nk’uwo?
Ndamwifuriza insinzi.

9
Mahoro Jake 2018-08-08 01:54:53

Courage Madame Mushikiwabo nous avons tous confiance en vous, continue de porter le drapeau du Rwanda de plus en plus haut et montre a tout les francophone que notre petit pays a beaucoup a apporter au monde et que la grandeur d’un pays n’est pas dans sa superficie mais dans les valeur qu’il vehicule.

10
Sankara 2018-08-07 22:41:15

Minister wacu azatorwa kukoafite inararibonye

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza