Minisitiri Lavrov yasuye urwibutso rwa Kigali, ashima umuhate wa Kagame mu kubanisha abanyarwanda

1 3-06-2018 - saa 13:27, Ferdinand Maniraguha

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ashima umuhate wa Perezida Paul Kagame mu kongera kubanisha abanyarwanda.

Lavrov yageze ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi kuri iki Cyumweru, ahagana saa yine za mu gitondo.

Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside, Lavrov yasuye ibyumba bitandukanye birimo ibimenyetso n’amateka byaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi mu rurimi rw’Ikirusiya nyuma yo gusura urwibutso, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda mu myaka 24 ishize ari ibyago bikomeye.

Yavuze ko mu mitima ya benshi hakirimo ibikomere bivirirana batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose ngo icyo cyaha ndengakamere ntikizasubire.

Lavrov kandi yashimye umuhate wa Perezida Kagame wo kubanisha abanyarwanda nyuma ya Jenoside, bakongera kubaka igihugu mu mahoro batagendeye ku moko nkuko byahoze.

Ubutumwa bwe buragira buti "Binkoze ku mutima cyane kubona akaga kagwiriye abanyarwanda, abaturage bafitanye urukundo. Nyuma y’imyaka hafi 25, ibikomere biracyari bibisi mu mitima y’ibihumbi n’ibihumbi by’abantu.

Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa by’ibyaha ndengakamere nk’ibi byoye gusubira ukundi kandi tukarwanya twivuye inyuma ivangura iryo ari ryo ryose ryaba irishingiye ku idini cyangwa ku bwoko no kutihanganirana kubera iryo tandukaniro.

Ni iby’agaciro ibyo Perezida Paul Kagame yakoze mu kunga abanyarwanda b’amoko atandukanye, agatuma bumvikana muri iki gihugu."

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bishwe mu 1994.

Nyuma yo gusura urwibutso, Lavrov yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame biza gukurikirwa n’ikiganiro we na Minisitiri Mushikiwabo bagiranye n’abanyamakuru muri Kigali Convention Centre.

Uru ruzinduko rwa Lavrov rubaye nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu Ambasaderi mushya w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, ashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mahoro jack 2018-06-04 01:01:33

Gusurwa n’umugabo ukomeye nk’uyu ni iby’agaciro, hari n’icyo bivuze ku Rwanda n’umuyobozi warwo. Tks our President!

Kwamamaza