IGIHE

Minisitiri Gatabazi yemeje impinduka ku bacunga nabi ibya rubanda ’bakabihemberwa’

0 30-11-2021 - saa 15:43, Kanamugire Emmanuel

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko hakwiye impinduka mu micungire y’imari n’umutungo by’igihugu, abantu ntibakomeze kwangiza ibya rubanda ngo nibarangiza babihemberwe.

Yabivuze ubwo yitabiraga igikorwa cyo kumurika ibyavuye mu isesengura ryakozwe na Transparency International Rwanda kuri raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2020.

Iri suzuma ryagaragaje ko mu turere n’Umujyi wa Kigali hakiri intege nke mu micungire y’umutungo, imishinga no gushyira mu bikorwa inama izi nzego zihabwa n’Umugenzuzi w’Imari ya leta.

Muri uwo mwaka amakosa mu micungire y’imari y’igihugu yikubye inshuro ebyiri bikaba ari ubwa mbere byabayeho mu myaka umunani ishize.

Amakosa yo kwishyura amafaranga arenze ayagenwe kimwe no kunyereza umutungo byakomeje kugaragara. Andi makosa ni ajyanye no kwishyura ba rwiyemezamirimo bitajyanye n’imirimo yamaze gukorwa biri mu bituma leta ihomba iyo habayeho kujya mu manza.

Muri rusange amakosa ashingiye ku kutubahiriza amategeko ari ku kigereranyo cya 37% mu gihe ashingiye ku micungire mibi y’umutungo ari kuri 53%.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibintu by’agahomamunwa bidakwiye mu mutungo w’abaturage by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19.

Ati “Dukwiye gutekereza cyane no gukora mu buryo bwimbitse ku buryo imicungire mibi yacika burundu.Tuba twifuza ko ibintu biba byasabwe byose bikorwa. Mbere abantu bitwazaga ko ababyize ari bake ariko uyu munsi amashuri barayafite menshi cyane, hari abamaze kugira diploome zigera kuri eshanu ariko hasigaye dipolome y’umutima wo gukora neza mu nyungu z’Abanyarwanda ngo ibintu bikorwe neza kurusha uko byakorwaga.”

Yakomeje ati “Kandi abantu bacunga nabi umutungo baba bahembwa. Guhemberwa gukora nabi abantu bakwiye kubisuzuma, nibwira ko dukwiye gutera intambwe mu mikorere yacu. Nagira ngo mbizeze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu twiyemeje ko ibyagaragaye ubutaha tuzaba tubagaragariza icyo twabikozeho.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko leta yafashe ingamba zikomeye zigamije kunoza imicungire y’imari n’umutungo bya rubanda binyuze mu ishyirwaho ry’amategeko afasha abacunga umutungo kubikora bya kinyamwuga, ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko n’ibindi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko leta yafashe ingamba zikomeye zigamije kunoza imicungire y’imari n’umutungo bya rubanda

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko kuba mu turere n’Umujyi wa Kigali hashyirwamo ingengo y’imari nini bikwiye gutuma habaho imicungire myiza kugira ngo ikoreshwe icyo yagenewe.

Ati “Ingengo y’imari nini ijya ku Karere, iramutse idacunzwe neza birumvikana icyavamo. Kuva twatangira gukora iri sesengura hari impinduka zabayeho zikomeye mu micungire y’umutungo wa leta ariko hari ikibazo cyo kutubahiriza amategeko agenga imicungire y’umutungo wa leta cyane cyane mu gutanga amasoko n’izindi gahunda zigamije iterambere ry’abaturage.”

Isesengura ngarukamwaka kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta yatangiye mu 2012. Rigamije kureba uko ibyifuzo nama by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bishyirwa mu bikorwa n’uturere.

Nibura uturere tubiri gusa ni two twubahirije izo nama ku kigero cya 70% mu mwaka wakorewe igenzura; utundi twose turi hasi cyane.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibintu bigomba guhinduka kuko ikosa rikomeye ari ukudashyira mu bikorwa inama wagiriwe nyuma yo gukora amakosa.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko uturere dushyirwamo ingengo y'imari nini bityo ko dukwiye kugira imicungire myiza y'umutungo

Dr Enock Byiringiro, Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda yagaragaje ko mu mishinga yagaragayemo intege nke mu turere harimo iyo kubaka no gusana imihanda yatwaye miliyari 103,9 z’amafaranga y’u Rwanda, kubaka inzu z’abatishoboye, amashuri, amavuriro n’ibitaro, gukwirakwiza amazi, iy’ubuhinzi n’ubworozi n’iyindi.

Ahandi hagaragaye intege nke ni muri gahunda yo guha ibigo by’amashuri amafaranga abyunganira mu bikorwa byayo bya buri munsi (Capitation Grant) aho byagaragaye ko mu bigo bimwe na bimwe yakerewe imyaka ine.

Miliyari 95,47 z’amafaranga y’u Rwanda, ni cyo giteranyo cy’agaciro k’imishinga yatawe na ba rwiyemezamirimo ndetse n’iyadindiye naho miliyoni 203,84 Frw zifitanye isano n’intege nke mu micungire y’amasoko.

Bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibyavuye mu isesengura TI Rwanda yakoze kuri Raporo y'Umugenzuzi w'Imari ya Leta ya 2019/2020
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza