IGIHE

Minisiteri y’Urubyiruko yijeje ubufatanye na Rotary mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda

0 8-08-2019 - saa 22:54, Habimana James

Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Anna Kemajou Nkodia, yakiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bigenimana Emmanuel, baganira ku bufatanye bw’impande zombi no gushaka uko abato barushaho kugira umutima wo gufasha.

Anna Nkodia yasuye Minisiteri y’Urubyiruko ku wa 8 Kanama 2019. Yari agaragiwe n’abarimo Umuyobozi wa Rotary Club y’u Rwanda, Rugera Jeannette; Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy n’uwa Rotary Club Kigali Gasabo, Stella Kalisa.

Ubusanzwe Rotary ni umuryango udaharanira inyungu uhuriyemo abagiraneza bakusanya ubufasha bwo kwita ku bababaye, ukanashyigikira gahunda za Leta z’iterambere.

Mu byo witaho harimo kunoza imitangire y’amazi meza, ireme ry’uburezi, kurwanya ibyorezo nko guhashya indwara y’imbasa, guhashya ubujiji n’ubukene, kurengera ibidukikije no guharanira amahoro hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage n’ibindi.

Guverineri Nkodia ari mu Rwanda aho yagiriye uruzinduko rwo kureba uko imishinga ya Rotary mu gihugu ishyirwa mu bikorwa no kuganira n’abanyamuryango bayo.

Bigenimana yavuze ko Rotary Club isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa leta mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Twaganiriye ku cyiciro cy’urubyiruko bijyanye no kubaka ubushobozi bwarwo. Tugomba gufatanya harebwa uko urubyiruko rw’u Rwanda rwakomeza kugaragara mu bikorwa by’urukundo nk’uko Rotary Club isanzwe ibigenza mu gihugu n’ahandi ku Isi.”

Yakomeje ati “Abanyarwanda benshi bamenyereye ko bategereza gufashwa ariko muri Rotary Club, buri munyamuryango ashaka ubushobozi uko bwaba bungana kose akabushyira ku ruhande ku buryo bufasha abandi. Uyu ni umwanya wo kumva ko buri Munyarwanda mu bushobozi n’iyo bwaba buke ashobora kwigomwa agafasha abababaye cyane.”

Mu gihe Rotary yiyemeje kongera umubare w’abanyamuryango yatekereje ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu.

Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, yabwiye IGIHE ko Guverineri Anna Kemajou yasuye Minisiteri ayereka ubushake bwo gufatanya na Rotary mu bikorwa bihuriweho.

Yagize ati “Hari ibikorwa by’iterambere no gushishikariza urubyiruko kwigira no kumenya ko gufasha abandi ari ngombwa kuko ni rwo dutezeho ejo hazaza h’igihugu.”

Kuri ubu Rotary Club y’u Rwanda ifite urubyiruko rwo muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye rubarirwa mu 180 rufite ibikorwa bifatika rugiramo uruhare.

Guverineri Anna Nkodia yishimiye ibiganiro yagiranye na Bigenimana byibanze mu kwagura imikoranire.

Yagize ati “Twatunguwe n’ibikorwa by’iterambere biri mu Rwanda, ni byiza cyane. Mu busanzwe dufasha abaturage hirya no hino mu bijyanye n’ubuzima ariko iyo ndebye iterambere riri muri iki gihugu, nsaba urubyiruko gukomeza uwo murongo uhari no gufatira ku ngero z’abari muri Rotary Club. Turashaka Abanyarwanda bakiri bato kuba abanyamuryango, bakabikora nta yindi nyungu bategereje ahubwo kubera umutima w’urukundo.”

Mu Rwanda, Rotary y’u Rwanda igizwe n’abanyamuryango basaga 100 bibumbiye muri clubs esheshatu zirimo iya Kigali Mont Jali, Musanze, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo n’iya Butare.

Rotary International ari nayo ishamikiyeho izindi zikorera ku Isi yashinzwe na Paul Percy Harris ku wa 23 Gashyantare 1905. Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 muri clubs 35, 000 mu bihugu n’uduce birenga 220.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Bigenimana Emmanuel, aganira na Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Anna Kemajou Nkodia
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Anna Kemajou Nkodia yari agaragiwe na Rugera Jeannette umuhagarariye mu Rwanda
Guverineri Anna Kemajou yavuze ko yishimiye ibiganiro byibanze mu kugirana ubufatanye hagati ya Rotary na Minisiteri y'Urubyiruko
Nyuma y'ibiganiro abayobozi batandukanye babyitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza