Minisiteri y’Uburezi yakebuye amashuri aheza imfashanyigisho mu bubiko akazima abanyeshuri

4 13-02-2018 - saa 07:39, Evariste Nsengimana

Minisiteri y’Uburezi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri guha abanyeshuri ibikoresho ibagenera bifashisha mu myigire yabo birimo ibitabo, mudasobwa n’ibindi bakabikoresha uko bikwiye kugira ngo bibungure ubumenyi, yihanangiraza ababigumisha mu bubiko bakabibikura igihe basuwe n’ubuyobozi gusa.

Byagarutsweho n’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho ubwo basuraga ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Rutsiro birimo Urwunge rw’Amashuri rwa Bumba, bagasanga hari ibikoresho birimo mudasobwa bisa n’ibyashyizwe mu cyumba uwo munsi.

Ni mu bukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi aho bareba ibintu bitandukanye bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi birimo gucunga nabi ibikoresho n’umutungo, gukoresha ibiyobyabwenge, gutwara inda zitateganijwe n’ibindi.

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bumba, basanze harimo mudasobwa nyinshi zirenze umubare w’abana biga mu ishuri rimwe, izindi zitarimo Software n’izidafite aho kuzicomeka. Umwe muri abo bakozi witwa Kayitaba Abdul yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko zashyizwemo uwo munsi ariko ubuyobozi bw’ikigo burabihakana.

Kayitaba yababwiye ko ubukangurambaga bugamije kureba ibitagenda bishobora kubangamira ireme ry’uburezi no kubyunguranaho ibitekerezo atari uguhana.

Yagize ati “Niba uvuze ko abanyeshuri ari bacye cyane ugeranije na mudasobwa ziri hano, ubwo izi ziri aha ni ukugira ngo muzereke abashyitsi. Ntabwo nakubwiye ko turi mu igenzura. Ubu ni ubukangurambaga ku burezi bufite ireme. Turi kugira ngo turebe uko twagirana inama abana bagire bwa burezi bufite ireme. Ntabwo twaje muri ndagucakiye.”

Yongeye ati “Ntabwo dushaka ko bazibika mu bubiko, turashaka ko abana bazikoresha ntibazibime […] Ntabwo twashimishwa no kubona ziri aha ku bwo kuzitwereka, ahubwo twashimishwa no kumva ko abana bazikoresha [...] Si ukuvuga ngo tuje kureba ibibazo mufite gusa ahubwo tuje no kureba ibibazo byatuma ireme ritagerwaho kandi mubifitiye ubushobozi. Ni nayo mpamvu nababwiraga niba izi mudasobwa zidakoreshwa, mutubwire tuzijyane ahandi twasanze bafite ikibazo cya mudasobwa. ”

Umuyobozi w’iri shuri, Pasteur Ntawirushya Elizefan, yavuze ko inama bahawe bagiye kuyikurikiza. Ati “Inama batugiriye twazishimiye gusa icyo tugiye gukosora vuba ni uko imashini zahura n’umubare w’abanyeshuri ku buryo bakwiga neza.”

Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe uburezi, Reberaho Raphael, yagiriye inama yo kwikosora abayobozi b’ibigo babika ibikoresho ntibabihe abanyeshuri.

Ubu bukangurambaga ni ubw’ibyumweru bibiri, buri gukorwa mu bigo by’amashuri bisaga 600 byo mu turere twose tw’igihugu, bufite insanganyamatsiko igira iti “imyigire myiza n’indangagaciro, ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibidindiza ireme ry’uburezi bidakwiye gushakirwa mu bushobozi gusa kuko hari ibindi abayobozi b’ibigo, ababyeyi, abanyeshuri n’inzego z’ibanze bakwikorera birimo nko gukumira abana bata ishuri, gufasha abana gukoresha ibikoresho bahabwa, gusana inyubako, gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi.

Abakozi ba Mineduc banenze ko abanyeshuri badahabwa umwanya wo gukoresha mudasobwa uko bikwiye
Abakozi ba Minisiteri y'Uburezi bagenzura imyigire y'abanyeshuri bo mu Rwunge rw'Amashuri rwa Bumba
Abarimu b'Urwunge rwa Bumba bateze amatwi inama z'abakozi ba Minisiteri y'Uburezi
Banagaragaje ko harimo umubare munini uruta uw'abana ku buryo batakumva neza ibyo mwarimu abigisha
Kayitaba Abdul, umwe mu bakozi ba Mineduc atanga impanuro y'uko ibikoresho by'ishuri bigomba guhabwa abanyeshuri bakabikoresha
Zimwe muri mudasobwa ziri muri iri shuri zimaze igihe nta Software zirimo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jean Claude maniraguha 2018-02-15 13:18:17

No byiza cyane kandi amahugurwa arusheho kuba menshi cyane cyane Ku burimu b’amarerero kuko umwana apfa mu iterura

2
dada 2018-02-13 22:41:53

Ahubwo twishyuramafaranga yabyo ariko ntibabibaha ugasanga bagiye muri library 1 mucyumweru kndi ntibihagije pe

3
Murangwa N 2018-02-13 04:18:33

Aba bagenzuzi batugereye muri GSO BUTARE bakareba ukuntu abana baernga 200 bakoresha doushe na toilets 3 gusa (block ibamo abana biga muri S1) ibi bituma babyuka 4:00 kugirango bataguranwe kwoga.
bazatubarize kandi ukuntu abana batagira isabune yo koza amasahane bariraho n’ impamvu abayobozi b’ iki kigo bataboneke mu kigo ku munsi wa visite kandi ababyeyi tuba dukeneye kubabona ngo tubagezeho ibibazo abana bafite mu kigo. Hari amakuru ko muri iki kigo hinjijwamo ibiyobyabwenge binyujijwe mu mwenge (brèche) iri mu rukuta rw’ ikigo aharebana n’ ishyamba.Ibyo byose twashatse kubibwira ubuyobozi ku munsi wa vizite ariko abayobozi ntibabonetsemu kigo. ibi kandi njye mbifata nko gusuzugura ababyeyi kandi dufatanije kurera.
nifuzaga ko abo bireba (MINEDUC) babikurikirana

4
ruti 2018-02-13 01:01:58

Ariko abakozi bo muri minisiteri bose nta numwe wize science ko batajya bavuga Lab equipments na Chemicals na apparatus abanyeshuri batazi uko zisa kandi biga ngo Bio-Chem- Phisic ndinze ndangiza uwa gatandatu batubwira ngo uko bakora oxygen tutarabon uko ikorwa kandi ibikoresho bavanga bibitse nzaba ndora!!!!!

Kwamamaza